Menya itandukaniro ry’imyigishirize y’ibinyoma n’iy’ukuri ku iyobokamana
Iminsi tugezemo ni iminsi bimwe mu bimenyetso byahanuwe byerekana iminsi ya nyuma birimo kugenda bisohora, kubwabyo ntago umuntu yashidikanya ko turimo gusatira imperuka, muri ibyo byahanuwe rero harimo n’inyigisho z’ibinyoma akaba ari nayo mpamvu dukwiye kumenya itandukaniro z’inyigisho z’ukuri n’iz’ibinyoma bibiliya ivuga.
Iyo usomywe ijambo ry’Imana muri 1 Yohana 4: 1 handitse ngo “Bakundwa ntimwizere imyuka yose ahubwo mugerageze imyuka ko yavuye ku Mana, kuko abahanuzi b’ibinyoma benshi badutse bakaza mu isi. Iki abe aricyo kibamenyesha umwuka w’Imana : Umwuka wose uvuga ko Yesu Kristo yaje afite umubiri niwo wavuye ku Mana”.
Naho 1 Yohana 2: 22 haragira hati: “Mbese umunyabinyoma ni inde? Keretse uhakana ko Yesu Atari Kristo? Uhakana Data wa twese n’Umwana we niwe Antikristo.Umuntu wese uhakana uwo mwana Ntafite na se, uwemera uwo mwana niwe ufite se.”
Ku rundi ruhande ariko dukwiye kwibuka ko hari n’abandi bavuga izina rya Yesu ku munwa ariko imitima yabo ikamuba kure, abo nibo Yesu ubwe yabwiye abagishwa be ko ari indyarya muri Matayo 23:13-39, ngo bajye birinda umusemburo wabo n’inyigisho zabo ngo boza igikombe n’imbehe inyuma, ariko imbere huzuye ubwambuzi bwabo, bameze nk’ibituro bisize ingwa, bigaragara inyuma ari byiza, nyamara imbere byuzuye amagufwa y’abapfuye n’ibihumanya byabo, abo nibo bafarisayo.
Uyu munsi rero turabafite mu nsengero zacu, akenshi uzanababona cyangwa ubumve bigisha ibihabanye n’ibyo Yesu ashaka cyangwa bakabeshyera Imana ngo Yavuze itavuze.
Bene abo twavuze haruguru baba bafite igikundiro cyane kuko bigisha ibyo amatwi y’abantu benshi ashaka kumva, birinda kwigisha abantu kureka ibyaha kuko bisharirira amatwi yacu, ahubwo bakabeshya abantu ko Imana igiye kubaha umugisha, amahoro, gukira, kuzamurwa mu ntera, kujya mu bihugu byinshi, gutunga no gutunganirwa n’ibindi .
Gusa birengagiza ko Bibiriya ivuga ngo nta mahoro y’umunyabyaha, ikongera ngo abashaka ubukire n’icyubahiro babishakishe gukora neza badacogora, erega Imana ni inyamahoro kandi itanga Umugisha, gusa icyo ibanza ni ubugingo kuko ivugango : “ Mushake ubwami bw’Imana no gukiranuka kwayo ibindi byose muzabyongererwa”.
Bene data aba bigisha baradushuka kubw’Inyungu zabo bwite, ntibakorera Imana na gato, ntago dukwiye rero kubaha umwanya ngo batuyobye, gusa inama Bibiliya ibagira ni imwe ni uko bakwihana kuko batazandikwa mu gitabo cy’ubugingo, tubisoma muri “Ezekiyeli 13:1 : Maze ijambo ry’Uwiteka rinzaho riti: “Mwana w’umuntu, uhanurire abahanuzi ba isirayeli bahanura, kandi ubwire abajya bahanura ibyo bibwira mu mitima yabo uti: ‘Nimwumve ijambo ry’Uwiteka Uko niko Umwami Uwiteka avuga ngo : Bazabona ishyano ba bahanuzi b’abapfapfa, bakurikiza ibyo bibwira kandi ari ntabyo bategetswe’ “.
Ntago bazandikwa mu gitabo cy’inzu ya isiraheli habe no kwinjira muri mu gihugu cya Isiraheli.
UM– USEKE.COM
0 Comment
UKU NI UKURI BENE DATA
murakoze cyane kutugezaho iryo jambo ry’Imana,kuko riramfashije cyanee,none byaba byiza rwose buri munsi mugiye mutugenera ijambo nkiryo.Imana ibake umugisha
Yesu ashimwe cyane ! Ndanezerewe cyane kubw’iri jambo ry’Imana ni ukuri igihe n’iki ngo tumenye ukuri kdi tukubwire n’abandi tutanyuze ku ruhande naho iby’ubu byo ni hatari pee !! Murakoze Yesu abakomeze
A M E N, SHIMWA MANA .
mana dufashe uduhe gusobanukirwa kuko tugeze mubihe bikomeye peee!! abesikoro nibenshi cyanee birakabije rwose!
murakoze cyane ese musegerahe ngotuzaze kotwumva muvuga ukuli muzadosubize
Uyu arasa n’uvugA ABANTU KU GITI CYABO UBUNDI AKAMERA NK’UVUGA AMATORERO AMWE N’AMWE. nJYE ARANCANZE AHUBWO. NTABWO ASOBANUYE. EREGA BURYA UKURI KURI MURI BIBILIYA HANYUMA UMUNTU AGASOMA AKUMVA AHO BIGISHA IBIJYANYE NEZA N’UKO YUMVISE BIBILIYA. IYO WIGIRA IMBERE UKAVUGA UTI “DORE NK’ABAVUGA GUTYA BARABESHYA” NAHO UBUNDI NTACYO WUNGUYE ABANTU.
UM– USEKE.COM NDABASHIMIYE CYANE ARIKO BY’UMWIHARIKO UYU MUNYAMAKURU WANYU ERNEST,BIZIYE IGIHE KO DUSOBANUKIRWA INYIGISHO Z’UKURI N’IZIBINYOMA, NI UKURI YESU ABAHE UMUGISHA, ABAZAMURE,AMAKUZE KDI AKOMEZE UYU MURIMO WANYU,NIZERAKO IMANA ITABAKURIRAMO AHA RWOSE KANDI MUKOZE UMURIMO WAYO GUTYA.
Amen,,,,,,
Ndanezerewe cyane!!! ariko mudusengere ikibazo nuko mutatubwiye aho musengera ngo mudufashe nahubundi turarambiwe inyigisho z’ubuhanuzi bwibinyoma
Dore nko mukwezi gushize Hakurya yacu hariya ikinyinya harebana na Kibagabaga
Paseur Arhonse uyobora Girugali Ministrers
Yaraducanze Yabnye ko twatuye amafranga ibihumbi 5340 frs arijujuta uravuga ngo imana iravuze ngo “ndarakaye kubera uduturo twanyu tudashyitse Hanyuma aradukungirana ashyira hwitegeko ngo atuzane nayo twari dusigaranye hatagira uyasubiza murugo twabikoze twigura ngo tudapfa
ngaho aho tugeze Mudusengere
Comments are closed.