Digiqole ad

Business Mag bateguye ibirori bizahuza abambaye ibitenge

 Business Mag bateguye ibirori bizahuza abambaye ibitenge

Kitenge Dress Code Dinner Banner

Ikinyamakuru ‘Business Mag’ cyateguye ibirori byiswe ‘Kitenge Dress Code Dinner’ bizitabirwa n’abantu bambaye ibitenge bikorerwa mu Rwanda.

Kitenge Dress Code Dinner Banner
Kitenge Dress Code Dinner Banner

Aimable Ngendahayo, umuyobozi wa Business Mag yabwiye Umuseke ko bahisemo gutegura iki gitaramo mu rwego rwo gukundisha abantu ibikorerwa mu Rwanda “Made in Rwanda”.

Yagize ati “Twahisemo gutegura Kitenge Dress Code Dinner mu rwego rwo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, cyane cyane mu mideli. Dushishikariza abaguzi guhaha no gukoresha imideli ikorwa n’Abanyarwanda.”

Ku nshuro ya mbere iki gitaramo kizaba tariki 18 Gashyantare 2017, kibere mu mujyi wa Kigali muri Car Free Zone kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Aimable Ngendahayo avuga ko kwinjira muri ibi birori ‘Kitenge Dress Code Dinner’ ari ukwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10 y’amanyarwanda (10 000 Frw), ugahabwamo ifunguro, ibinyobwa ndetse ukabasha no gukurikira ibirori byo kumurika imideli imbona nkubone muri ayo mafaranga.

Iki gitaramo kandi kizabumburirwa n’imurikagurisha ry’imideli ikorerwa mu Rwanda, ikorwa n’abahanzi b’imideli barenga 20, iri murikagurisha ryo rikazatangira guhera saa yine za mugitondo (10h00 AM).

Robert Kayihura
UM– USEKE.RW

en_USEnglish