Ishyamba si ryeru hagati ya Urbon Boys na Manager wabo
Ku myaka igera muri irindwi bakorana akazi k’umuziki nk’umufatanyabikorwa wabo, amakuru yizewe agera ku Umuseke ni uko Nsengumuremyi Richard wari umujyanama wa Urban Boys batakiri kumwe kubera gupfa amafaranga y’igihembo cya Guma Guma begukanye.
Si ibintu bibaye vuba. Ahubwo ngo impande zombi zahisemo kubigira ubwiru kubera inyungu ku mpande zose zijyanye n’amasoko bari bafite nka ‘Super Level’ batifuzaga ko yazamo kidobya.
Bityo bahitamo guceceka ntihagire icyo bavuga ku gutandukana kwabo mu itangazamakuru ahubwo buri umwe akita ku mishanga ye.
Umwe mu bazi neza imikoranire ya Urban Boys na Richard wanahoze muri Super Level, yashimangiriye Umuseke ko ayo makuru ari ukuri hashize igihe bahagaritse imikoranire kubera kutumvikana ku % y’amafaranga bahawe muri Guma Guma.
Humble Jizzo avuga ko imikoranire ya Urban Boys na Richard koko itakiri nka mbere. Ariko biterwa nuko Richard afite akazi kenshi atari uko batandukanye.
Akomeza avuga ko ayo makuru yo gutandukana ntacyo afite yayavugaho keretse hari icyo Richard yaba abiziho ariko nka Urban Boys ntayo bazi.
Abajijwe uko contract yaba ihagaze muri iki gihe, yavuze ko ubundi bajyaga basinyana contract y’imyaka ibiri yashira bakayongeza. Ariko ubu iyo contract yavanyweho bakorana nk’inshuti.
Iyi nkuru yo gutandukana kwa Richard na Urban Boys yabanje guhwihwiswa mu mpera za 2016 ubwo irushanwa rya Primus Guma Guma ryari risojwe itsinda rya Urban Boys ryegukanye miliyoni 24.
Richard aza gutangariza Umuseke ko nta kibazo afitanye n’iri tsinda ndetse na buri umwe ubarizwa muri Super Level ameze neza.
Bidatinze Rwema Dennis [DJ Denischeetah] wari umwe mu bakozi bita ku nyungu za Urban Boyz mu buryo bwa hafi aba asezeye muri iyo nzu kubera kwanga kwishyurwa na Urban Boys.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW