Knowless ntaramenyera kwitirirwa izina ry’umwana we ‘Maman Or’
Butera Knowless na Ishimwe Clement bibarutse imfura yabo tariki ya 22 Ugushyingo 2016. Mu mezi atatu ashize babyaye, Knowless ngo ntaramenyera ko ahamagarwa ‘Maman Or’.
Kubera guhora ahamagarwa amazina ye cyangwa iribyiniriro ‘Kabebe’, n’iyo umuntu amuhamagaye ‘Mama Or’ hari ubwo ahita akikomereza yumva ko atari we.
Umwana wabo yitiriwe izina rimwe kuri buri ruhande rw’umubyeyi ariko nabo bakomora ku y’ababyeyi babo. Bamwise ‘Ishimwe Or Butera’.
“Kuva aho mbyariye nta muntu ndumva anyitirira izina ry’umwana wanjye!!N’ubigerageje kuri mpamagara hari ubwo mba numva ari undi avugisha atari njye”– Knowless
Nta sura cyangwa ifoto ya Ishimwe Or Butera irajya hanze keretse ikiganza cye. Nta mu numwe uzi uko asa keretse abasura urugo rwabo.
Kuba atarashyizwe ahagaragara nk’uko bikunze gukorwa ku bandi bahanzi cyangwa ibyamamare, Knowless avuga ko ari ukubahiriza uburenganzira bwe.
Ko igihe azaba amaze gukura ariwe ufite umwanzuro wa nyuma ku buzima bwe aho gutangira kumwamamaza kandi wenda atazashaka no kujya ku mbuga nkoranyambaga.
Ku bijyanye no kuba atarigeze agira umubyibuho ukabije umenyerewe ku bagore bakibyara, avuga ko yabifashijwemo no kutarya ibiryo birimo amavuta no kureka isukari burundu.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW
2 Comments
knoless ibyo avuga ni ukuri ntabwo umwana wabo akorerwa publicite rwose,mbega famille nziza
mureke umwana wanyu aturize mu rukundo rwanyu rwose,naho uzamushaka azabasure naho ubwo ni commentaire bashaka mukomeze mwonkwe kandi Imana ibarinde
Iyi Famille ndayishyigikiye 100/100 sibyiza gushyira umwana ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane nkurikije uko uyu muryango wibasiwe nitangazamakuru muminsi mike ishize nta mpamvu yo kongera kubaha ibyo bandika mwubake urugo rwanyu abandi mubareke. Naho ibyo kutamenyera kwitirirwa umwana we ntakidasanzwe kirimo siwe wenyine kandi ntagihe gishize abaye umubyeyi. Uretse ko njye biriya byo guhamagara abantu Mama kanaka cg Papa kanaka mbona uretse abana bato bitagaragara neza iyo bahamagaye umuntu mukuru mu izina ariko kubantu bakuru hagati yabo mbona guhamagarana mumazina yabo aribyo byiza.
Comments are closed.