Ibiciro bya Lisansi na Mazutu byagabanutse kugera kuri 6% mu Rwanda
Guhera kuri uyu wa mbere tariki ya 16/01/2012, ibiciro by’ibicuruzwa bikomoka kuri peteroli bya lisansi na mazutu biri bugabanukeho kugera kuri 6%, ibi bikaba bisobanuye ko igiciro cyabyo kiri buze kugabanuka kugera ku mafaranga y’u Rwanda 60, mu gihugu hose, nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda ribyerekana.
Ubusanzwe igiciro cya Lisansi cyari gisanzwe kiri ku mafaranga y’u Rwanda 1000 kuri litiro imwe, ariko itangazo ryasinyweho na Minisitiri François Kanimba rikaba rivuga ko igiciro mfatizo i Kigali kitagomba kurenga amafaranga 940 kuri litiro1.
Minisitiri ushinzwe inganda n’ubucuruzi Francois Kanimba, akaba yavuze ko ibiciro byagabanutse kubera ko Leta yagabanyije imisoro yo ku bikomoka kuri peteroli guhera tariki 16 Mutarama 2012 mu Rwanda ibi biciro bikaba kandi ariko ngo bikaba byaragabanutseho gato no ku rwego mpuzamahanga.
Iyi ikabai ibaye inshuro ya 4 habayeho igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu gihe cy’amezi atandatu.
Jonas Muhawenimana
UM– USEKE.COM
0 Comment
Byaba ari byiza kuko ibintu byose byagabanuka
nibagabanye n’ibiciro byingendo hirya no hino mugihugu
Ikibazo ni uko ibiciro bigabanuka ariko frw ya taxi ntasubizwe ku giciro cyahozeho igihe ibiciro bya essence byari biri kuri ayo frw mbere y’uko bizamurwa! ababishinzwe nibavuganire abagenzi naho ubundi inyungu ntizaba zisaranganyijwe ngo zigere no ku muturage!
nibagabanure nibiciro bya taxi kuko abatega baba bahrenganiye. kandi ari bo benshi. Rwose Rula nibyigeho kuko niko kazi kayo bitaribyo haba harimo kubogama kandi twese u Rda turusangiye Tugoma no gusangira inyungu! Please Rula nikore akazi kayo SVP!
Mukomerezaho nizindi minisiteri zije zikora kuriya, nyuma ya MINISANTE yemeye ko MUSA itangwa mubyicyiro none Kanimba ngo ibiciro bya petorore nibigabanuke hasigaye CSR na za bank zitanga loan credit kugabanya inyungu, ndetse CSR ikubaka amazu aciriritse.
abakozi ba minivom murakora neza cyane turabashimira uburyo muri kwitwara ku isoko nukugerageza mukareba uko yakongera ikagabanuka kuburyo depalcement kuba nyarwanda na circulation iba amafaranga make kuko transport irahenze cyane
Mutubwirire ababishinzwe (RURA) bagabanye n’ibiciro by’ ingendo kuko kuva byajya aho biri ubu intambara yaberaga muri Libiya, Leta imaze kugabanya inshuro ebyiri, ariko ibiciro bya taxi nibigabanuke.
mutuvuganire rwose.
Yes, Kanimba. You are doing great job. Congs. so, nibyiza ko habaho no kugabanya ibiciro by’ingemdo hirya no hino uko 60/litre ni menshi cyane. Habeho no kugabanya ticket hirya no hino mu gihugu.
yes, nibaganure ibiciro bya tax niho mbemera kuko iyo essance izamutse gato bihutira kuzamura ibiciro, byagabanuka bakicecekera tu. ibyo bikorwa mu nyungu rusange z’abanyarwanda
Ibi shahu biba ari ibipindi, ubu ejo bundi bazazamuraho 15%. Nyuma yaho bongere bagabanureho 4% maze na none twishime ngo bamanuye, nyuma bongere bongereho X%, bityo bityooooooooooooooooo,,…. gusa sinzi neza icyaba kibitera. Nzabamdora ni umwana w’umunyarwanda!
Comments are closed.