Digiqole ad

Amashusho yibutsa Jenoside yavanywe muri Kiliziya ya Mugina n’ubu ntarasubizwamo

 Amashusho yibutsa Jenoside yavanywe muri Kiliziya ya Mugina n’ubu ntarasubizwamo

Ishusho y’umubyeyi uteruye umwana batemye mu maso banaciye akaboko yari muri Kiliziya ya Mugina barayimanuye

*Kabgayi yari yabwiye Umuseke ko aya mashusho azasubizwamo
*Abarokotse i Mugina bavuga nta kimenyetso kibyerekana
*Uwayahamanitse inyandiko ye isobanura neza ko ari amashusho yo kwibutsa ibyahabereye
*Padiri waho yari yabwiye Umuseke ko nta nyandiko yabonye ibisobanura

Abarokotse Jenoside muri Paruwasi ya Mugina mu karere ka Kamonyi muri Diyoseze ya Kabgayi bavuga ko amashusho yibutsa Jenoside yakorewe muri Kiliziya yabo yavanywemo mu kwezi kwa gatanu umwaka ushize kugeza ubu nta kimenyetso cyerekana ko azasubizwamo nk’uko byari byemewe na Kabgayi.

Ishusho y’umubyeyi uteruye umwana batemye mu maso banaciye akaboko yari muri Kiliziya ya Mugina barayimanuye
Ishusho y’umubyeyi uteruye umwana batemye mu maso banaciye akaboko yari muri Kiliziya ya Mugina barayimanuye

Umwaka ushize mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatandatu Umuseke wagaragaje inkuru y’amashusho yibutsaga ibyabereye muri Kiliziya ya Mugina muri Jenoside yari amaze iminsi amanuwe.

Ababishinzwe nyuma babwiye Umuseke ko aya mashusho yamanuwe kuko ashaje (yari amaze amezi 10 muri kiliziya) kandi agiye gusanwa hagashyirwamo azaramba.

Abahagarariye Ibuka bakomeje kwibutsa no gusaba ko ibi bikorwa vuba, ndetse bandikira Musenyeri babimusaba ariko ntibarasubizwa.

Icyo gihe Padiri Celse Hakuziyaremye wa Paruwasi ya Mugina ari nawe wayavanyemo, yabwiye Umuseke ko nta nyandiko yabonye isobanura iby’aya mashusho.

Naho Mgr Papias Musengimana ushinzwe ibya liturujiya muri Diyoseze ya Kabgayi nawe yabwiye Umuseke ko ibyanditswe kuri iyo shusho (bisobanura ibyabereye muri iyi kiliziya) “ababihuza n’iyo shusho nta shingiro bafite. Ngo nta sano itaziguye bifitanye.”

Umuseke wabashije kubona inyandiko zisobanura iby’aya mashusho, zikubiye mu gitabo cyanditswe na Padiri Jean Bosco Munyangabe, wafatanyaga n’Umubiligi Padiri Pierre Dessy ngo basanze byari bikwiye ko muri iyi Kiliziya hashyirwa ibyerekana ko hari amahano y’ubwicanyi yahabereye bigakorwa hagamijwe kutibagirwa no kwiyubaka.

Ibi bigaragara mu gitabo cya Padiri Munyangabe ku ipaji ya 13 na 14 kitwa Mort et Ressurection.

Aha basobanura ko ariya mashusho muri Kiliziya ya Mugina afite intego eshatu:

– Kurinda ko ibyabaye byakwibagirana,
Kwibutsa abazabona ariya mashusho ibyabaye,
– Gutanga ikizere cy’ejo hazaza

Izi nyandiko zisobanura ariya mashusho mbere babwiye Umuseke ko batazizi

 

Umubiligi wayashyizemo aherutse mu Rwanda anenga abayamanuye

Amakuru agera k’Umuseke ni uko mu kwezi gushize Padiri Pierre Dessy wagize igitekerezo cy’aya mashusho yari mu Rwanda. Bamwe mu baganiriye nawe bemereye Umuseke ko yanenze cyane abamanuye aya mashusho, ko babigize nkana kandi abona bari bagamije kutagaragaza aya mateka yabereye muri iyi Kiliziya.

Ngo yasabye abacitse ku icumu aha i Mugina gukomeza gusaba ko aya mashusho asubizwa muri Kiliziya kugira ngo akomeze kuba urwibutso rw’ibyabaye anabere urugero abariho ntibazongere kwishora muri Jenoside.

Pascal Mukiga wungirije Umukuru wa Ibuka mu murenge wa Mugina we yabwiye Umuseke ko babonye gusubiza aya mashusho muri Kiliziya bidakorwa nk’uko byemewe, ubwe yashyiriye Mgr Smaragde Mbonyintege (umushumba wa Diyoseze ya Kabgayi) ibaruwa yasinyweho n’abacitse ku icumu bo ku Mugina bongera gusaba ko bikorwa kugira ngo amateka yaho ajyeyibukwa.

Mukiga ati “ Yarayakiriye ariko ntiyansinyira ko ayakiriye, ambwira ko azabanza kubaza inzego za IBUKA kuko ngo arizo zibifitiye ububasha.”

Abarokotse Jenoside i Mugina kuba ibi bidakorwa uko byemewe babifata nk’igikorwa cyo gushaka gusibanganya amateka y’ubwicanyi bwakorewe aha muri Kiliziya ya Mugina.

Iyi shusho yari isobanuye inkuru ya Rurangwa Muzigura wari umwana warokokeye muri iyi Kiliziya yatemaguwe bikomeye nk'uko bisobanurwa n'inyandiko z'abayahashyize
Iyi shusho yari isobanuye inkuru ya Rurangwa Muzigura wari umwana warokokeye muri iyi Kiliziya yatemaguwe bikomeye nk’uko bisobanurwa n’inyandiko z’abayahashyize
Aya mashusho yombi asobanura ibyabereye aha mu Kiliziya ubu yaramanuwe, yari amazemo amezi 10, hashize amezi 10 atarasimbuzwa
Aya mashusho yombi asobanura ibyabereye aha mu Kiliziya ubu yaramanuwe, yari amazemo amezi 10, hashize amezi 10 atarasimbuzwa

Photos/UM– USEKE

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

14 Comments

  • Cyangwa yenda Diyosezi iracyafite umujinya wa Padiri Isidro Uzcudun Pouso warasiwe hariya i Mugina muri Kamena 2000, anketi zigafata ubusa kugeza n’ubu!

  • Yayayayay, ndabyumvise abagoyi bo kuli Bralirwa nibo basanzwe bavuga bati ”Indambara inariho” bivuze ngo intambara ntirarangira mu Rwanda….

  • Mwibwira ko aya matiku ariyo abanyarwanda dukenye.Genda Kagame uracyafite akazi kenshi.Aho mwashatse icyabateza imbere murashakira ibibazo aho bitari.Byunguye iki se kuyasubizamo ko bitazazura abacu bapfuye cg ngo Révérien asubire kumera uko yari ameze.Ubundi se icyo gitabo kiri he?Mutwereke Cover yacyo n’igihe cyandikiwe.Monde des imbéciles gusa!

  • Rubanda mazi kwigerezaho cg mwagize ngo Kiliziya ni ADPR mwirirwa bazungisha muzunga.ngaho nimushishikare nababwira iki.

  • Asyiii we!Umeseke namwe najyaga mbakunda none ntangiye kubanga.Nkizi nkuru z’amatiku muba mwumva zamarira iki abazisoma????.Aho mwakwanditse ibyunga abantu murandika ibabacamo ibice nibizura umujinya.

    • RIP Kigeli!Aho uganje mw’ijuru kwa jambo jya usabira abana bawe.
      Genocide never again

    • Ntabwo kubungabunga ibimenyetso bya genocide yakorewe abatutsi ari uguca abanyarwanda mo amacakubiri ashiii ahubwo ni ukugira ngo abantu batazibagirwa bakirara. Ayo mashusho ahubwo bayasubizemo vuba abayakuyemo bashakaga gusibanganya ibimenyetso bakurikiranwe nabo n’inzego z’ubutabera barapfobya Genocide yakorewe abatutsi ku manywa y’ihangu mu kiriziya bicirwa aho babatirijwe bakahaherwa

  • Yemwe,Harya abo bihayimana na musenyeri wa Kabgayi batinyuka guhisha no gusibanga ibimenyetso ngo bakorera imana? Abahutu bica kabiri ubwakabiri ni ugusibanganya ibimenyetso. Mana y’i Rwanda we, umenya n’imana ari imputu si gusa! Mwabishaka mutabishaka tuzabaho simwe mana y’abatutsi du ciel et de la terre! Mupfe rwiza.

    • Hari abasenyeri bishwe bajugunywa mucyobo kimwe.Bakaba baranabuze uburenganzira bwo gushyingurwa na Kiliziya none namwe ngwiki? Tujye dutuza twese tubiharire imana.

    • Muve mu matiku mwa bantu mwe.
      Ikinyamakuru umuseke nacyo nsigaye mbona gitangiye kubura ubunyamwuga kabisa.Basigaye bakora inkuru bikagaragara ko bakoreshejwe ndetse banahawe amafaranga ngo basebanye.Ese ko banditse ngo amashusho yakuwe mu kiriziya nanubu ntarasubizwamo, baba barigeze begera Musenyeri wa Kabgayi ngo bamubaze impamvu atarasubizwamo cg se igihe azasubirizwamo?Bigaragara ko bakoze iyi nkuru ku nyungu z’umuntu runaka wabakoresheje.
      Ejobundi nahoze nsoma inkuru y’umugore ngo wafatiwe ku ngufu muri Guest House Ururembo mu Gatsata ngo umugabo we akaba yarabuze ubutabera mu Rwanda, ariko iyo urebye ukuntu iyo nkuru yanditse usanga Umuseke warahawe amafaranga ngo ugaragaze ko umugabo w’uwo mugore yarenganye nyamara urubanza rwageze mu nkiko zibifatira umwanzuro, uwo mugabo arajurira nabwo aratsindwa, bajya no ku muvunyi nabo bemeza ko nta karengane bagiriwe, nkibaza ukuntu umuseke wiha kwigira umucamanza kurenza inzego z’ubutabera dufite mugihugu kandi zizewe.Mbona harimo no guharabika igihugu cyacu bagaragaza ko ntabutabera gifite nyamara atariko biri.
      umuseke nimube abanyamwuga mukore inkuru zifitiye akamaro igihugu, inkuru zunga abanyarwanda aho kubatanya, inkuru zigaragaza ubunyamwuga bwanyu kuko nibyo bizabahesha ishema no kugera kure.

      • Bwana Regis ibyo uvuga sibyo kuvuga ngo ubona bakora inkuru babahaye amafaranga ni ugukabya cyane, ubuse izi ni Publicite? Ubuse kuvana amshusho muri kiliziya ntibayasubizemo hakaba hashize amezi 10 babyemeye ni inde wahaye amafaranga Umuseke ngo ukore inkuru y’uko atarasubiramo? Uwo muntu ubifite inyungu muri iyi publicite y’amashusho ku buryo yishyura Umuseke ni inde?

        Abantu baragaya gupfobya Jenoside bamanura ibyibutsa amateka yayo nawe ugaterura ngo bishyuye Umuseke?! Yebaba weeeeeeeee

        Ikindi uti baragusebereza igihugu bavuga ko Umurundi yarenganye, nako nawe ngo yabahaye amafaranga!!!
        Ubu umuntu akorerwe ibintu nka biriya ari umushyitsi narangiza ntahabwe indishyi akwiye ntihagire ikinyamakuru kibivuga ngo ni uko ari umunyamahanga???????? Ese wowe umunsi byakubayeho mu mahanga?
        Kuba urubanza rwarageze mu nkiko rukagera no k’Umuvunyi hose atsindwa ntabwo bisobanuye ko atarenganye, abo bose baciye urubanza rwe si abatagatifu.
        Gusebya umuseke gutya ngo bawuhaye ruswa bakanareka igitekerezo cyawe kigatambuka ngira ngo ubivanyemo isomo ko ntacyo bishinja ubwabo kandi bakora ibyo bagomba gukora kabone nubwo bitashimisha bose.

        Ese ko bakoze inkuru 2015 kongera kuyikoraho 2 years after ngo abantu bamenye uko byagenze nibyo wita ruswa n’ubunyamwuga bucye.

        Umuseke nicyo kinyamakuru cyonyine kiri fair and balanced mu Rwanda, si abanyamwuga 100% ariko njyewe mbabona nk’abarusha benshi niba atari bose aka kazi kabo.

        Turacyafite urugendo muri sector nyinshi, yewe no mu itangazamakuru cyane, ariko Umuseke at least ni urugero rwiza rw’igitangazamakuru kiri balanced dufite. buri wese ufite ubumenyi bucye kuri journalism arabibona.

        Mbifuriza gutera imbere

        • @Buhanda Simon Pierre, wagirango ino nkuru ni wowe wayandikishije!Kuba amashusho amaze amezi 10 atarasubizwamo ni igitangaza se?Wigeze ubaza se igihe isanwa ryayo rizamara ngo utangire kuvuga ko yatinze gusubizwamo?Ubu se inzibutso za génocide zashaje zashangutse zidasanwa ko ntarumva hari usakuza arega Leta ko itazitaho?Ikigaragara nuko ibi byose ari amatiku.Ababiligi nibo bazanye amako mu Rwanda, baca umwami mu Rwanda, none ndabona naya mashusho yashyizwemo n’umubiligi ku nyungu ze kugirango asibanganye uruhare rw’ababiligi muri genocide arimo ateza impaka.Sinzi impamvu abanyarwanda badafungura amaso, bagakomeza kugenda buhumyi gusa! Umunsi mwiza.

    • Inganji, ngo umenya n’Imana ari impute? Egoooo urimo kujya kure nyabu. Niyo yaremye twese inyoko muntu kandi idukunda kimwe yo ntigira ubwoko. Garukira hafi maze uyisabe imbabazi uyiyegereze ni nayo muhoza w’amarira n’umuvuzi w’ibikomere by’imitima

  • @Buhanda ko uvuze ngo umuseke waretse ibitekerezo byange biratambuka wabwiwe niki ko byose byatambutse? Niba utari umuseke se wampa gihamya y’uko ibyo nari natanze byose byahise?Ahubwo sinzi niba ni iki gitekerezo muri bukireke kigatambuka?
    Gusa mureke gushaka gusimbura inzego z’ubucamanza zacu twizera.Uriya mugabo w’uriya mugore w’umurundi yagiye mu nkiko zica urubanza zikurikije amategeko n’ibimenyetso yatanze.Niba atarabashije gutanga ibimenyetso bifatika no kuburana ashingiye kumategeko ntabwo yarenganya inkiko n’ubutabera bw’uRwanda.Inkiko zica imanza zikurikije amategeko ntabwo zikurikiza amarangamutima nk’ayo nabonye kuri uru rubuga.

    @Sumbiri wowe mbonye ushobora kuba waba uri umuhanga uzi gushishoza.Igitekerezo cyawe kigaragaza ko wowe ushobora kuba ureba kure ,ureke bamwe nabonye bapfa kwivugira.
    Cyakora Leta ifite akazi katoroshye ko kujijura abanyarwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish