Digiqole ad

Kayumba ufashwa na Platini ‘Dream Boys’ yashyize hanze indirimbo ya mbere

 Kayumba ufashwa na Platini ‘Dream Boys’ yashyize hanze indirimbo ya mbere

Guhera mu Ukwakira 2016 nibwo Nemeye Platini wo mu itsinda rya Dream Boys yatangiye gushakisha abana bafite impano mu muziki. Uwa mbere yafashe, yashyize hanze indirimbo yise ‘Ku kagezi’.

Nemeye Platini na Kayumba Petty Blaze arimo gufasha mu muziki

Kayumba Petty Blaze urimo gukurikiranwa na Platini, ni umwe mu bandi benshi barimo gukurikiranwa. Kuba ariwe wahereweho ni uko ariwe watanze umushinga mbere.

Avuga ko imikoranire yabo na Platini atari imikoranire nk’iy’umujyanama ‘Manager’ uba agomba gukurikirana buri kimwe ku muhanzi.

Ahubwo ko icyo abafasha ari ukujya muri studio bagakora indirimbo akazishyura no kubafasha guhura n’ababafasha kumenyekanisha ibihangano byabo.

Kayumba ati “Icyo Platini adufasha ni uburyo bujyanye no mu mufuka ‘Cash’. No kudufasha guhura n’itangazamakuru. Ni ikintu kidapfa gukorwa na buri umwe Imana nikomeza guteza intambwe zacu imbere tuzamwitura”.

Platini yabwiye Umuseke ko adakora icyo gikorwa cyo gufasha impano nto zitazwi nk’utegereje kugira icyo azabagomba. Ko ari gahunda yihaye mu buryo bwo kugira uruhare mu iterambere ry’umuziki nyarwanda.

“Ntabwo ndi umujyanama ‘Manager’ nk’abo dusanzwe tuzi mu muziki. Icyo nkora ni ugufasha buri mwana wese mbonyemo impano bitewe n’ubushobozi bwanjye”– Platini.

Uretse Kayumba wabimburiye abandi bakurikiranwa na Platini, n’abandi uko iminsi igenda iza baraza gukomeza gushyira ahagaragara ibihangano byabo.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish