Mparanira guhora imbere mu bahanzi baririmba ku rukundo- Christopher M
Muneza Christopher ni umuhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi mu bakunda indirimbo z’inkundo. Mu migambi ye, ngo ni uko agomba guhora imbere mu bandi bakora izo ndirimbo.
Uretse kuririmba urukundo rwo hagati y’umukobwa n’umuhungu, avuga ko no gukora izivuga ku buzima busanzwe zitamunanira. Ahubwo ko inzira yahisemo ari urukundo rwa babiri.
Ibi abitangaje mu gihe arimo gutegura gushyira ahagaragara album ye ya kabiri yise ‘Ijuru rito’ nyuma ya ‘Habona’ yamuritse tariki ya 15 Gashyantare 2014.
Christopher yabwiye Umuseke ko impamvu ahitamo gukora igitaramo ku munsi w’abakundana bita St Valentin uba tariki ya 14 Gashyantere buri mwaka, ari uko indirimbo ze ziba zikenewe cyane.
Bityo nawe mu byo akora byose akaba aba azirikana ko uwo munsi agomba kuwusangiza abakundana abaririmbira zimwe mu ndirimbo ze nshya n’izo baba basanzwe bazi.
Ati “Umuhanzi wese agira imikorere ye!!ni nayo mpamvu usanga hari amatariki aba azwi agomba kuberaho ibitaramo ntakuka. Uyu mwaka ndashaka gushimisha bitigeze bibaho abazaza kwitabira igitaramo nzaba murikiramo album yanjye ya kabiri”.
Icyo gitaramo giteganyijwe kuba tariki ya 14 Gashyantare 2017 kuri Radisson Blu, kizaba kirimo abandi bahanzi nka King James na Bruce Melodie bamwe mu bahanzi bakora indirimbo z’inkundo kurusha abandi.
Kwinjira bikazaba ari 30.000 frw ku muntu umwe, naho kuri couples z’abakundana bikaba 50.000 frw ariko muri ayo hakazaba harimo ifunguro ku ryifuza.
Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW