Digiqole ad

Ibiro bya Zuma byihanije umunyamakuru wamugereranyije na Trump

 Ibiro bya Zuma byihanije umunyamakuru wamugereranyije na Trump

Umuvugizi w’ibiro by’Umukuru w’igihugu cy’Africa y’epfo  witwa David Ntshabele  yanditse yiyama umunyamakuru wa Mail&Guardian wanditse ko Perezida Zuma ntaho ataniye na Perezida wa USA Donald Trump.Ibiro bya Zuma bivuga ko kumugereranya n’uriya muyobozi wa USA ari ukumutuka no gushotorana.

Umunyamakuru yabanditse avuga ko ibikorwa byabo ari bimwe
Umunyamakuru yabanditse avuga ko ibikorwa byabo ari bimwe

Mu nyandiko y’umunyamakuru  Eusebius McKaiser yavuze ko Jacob Zuma na Donald Trump bafite umwihariko wo kuba abanyabinyoma bahambaye.

Inyandiko ya Eusebius yasohotse taliki ya 03, uku kwezi iza ivuga ko aba bombi ‘nta funi na mujyojyo’, ngo ni abanyabinyoma bahanitse kandi bakoresha igitugu gishingiye ku bubasha bahabwa n’amategeko bakikanyiza.

Kuri uyu wa Kabiri umwe mu bakora mu biro bya Zuma witwa David Ntshabele yasohoye inyandiko yamagana ibyanditswe n’uriya munyamakuru avuga ko bidakwiriye umuntu witwa umunyamakuru w’umwuga.

Ntshabele avuga ko kuba abanyamakuru bafite ubwisanzure bitagomba gufatwa nk’aho ari ubwisanzure mu gusebanya.

Ati: “ Ni gute inyandiko nk’iyi yaciye mu maso y’abanditsi ba kiriya kinyamakuru bakayemerera gutambuka kandi babona ko yibasiye umukuru w’igihugu mu buryo bukomeye?”

Ntshabele yongeyeho ko ubusanzwe abakuru b’ibihugu n’abanyapolitiki muri rusange basanzwe bakorana bya hafi n’itangazamakuru ariko ngo dutinyuka kwandagaza abantu nka Zuma ngo bituma imikoranire hagati y’impande zombi igabanyuka.

 

Jacob Zuma  umwaka ushize yari mu bibazo n’ubutabera aho yashinjwaga n’Umuvunyi mukuru w’Africa y’epfo gukorana cyane n’abakire bo mu muryango wa Gupta akabahesha amasoko nawe bakamuha amafaranga kandi bagatuma adatsindwa amatora.

Yashinjwe kandi gukoresha umutungo wa Leta mu nyungu ze, akawuvuguruza amazu ye aba mu Ntara ya Kwa Zulu Natal.

Kugeza ubu ntituramenya niba umunyamakuru wanditse biriya yarakurikiranywe n’Inkiko za Africa y’epfo.

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Reka sha africa yepho ntabwo ari mu Rwanda.uwo ariwe wese avuga icyo ashaka.ntawenda kumukurikirana

Comments are closed.

en_USEnglish