Umukino w’amagare mu Rwanda watangiye gukurura abakerarugendo
Abakerarugendo 16 baturutse muri Ireland baje mu Rwanda bagiye kumara iminsi itatu bazenguruka igihugu ku magare. Ku bufatanye na FERWACY basura uturere twa Kayonza, Bugesera na Muhanga.
Kuva kuri uyu wa kabiri tariki 7 kugera kuwa kane tariki 9 Gashyantare 2017 abanya- Ireland y’amajyaruguru bagiye kuzenguruka ibice bitandukanye by’u Rwanda banyonga amagare bafashije na bamwe mu bakinnyi ba Team Rwanda nka Byukusenge Nathan na bagenzi be.
Aba bagabo n’abagore basanzwe batera inkunga ibikorwa by’iterambere ry’abaturage mu Rwanda bibumbiye mu muryango udaharanira inyungu ‘Tearfund’ umaze imyaka 10 ukorera mu Rwanda.
Paul Francis uyoboye iri tsinda yabwiye abanyamakuru ko yishimiye kugaruka mu Rwanda. Yagize ati: “Muri 2013 naje mu Rwanda. Abantu bambwira ko ntawuhaza rimwe ngo ntagaruke, sinigeze ntekereza ko nzagaruka vuba gutya ndetse ndi kumwe n’itsinda rimperekeje. Ndishimye cyane.
Umukino w’amagare ni kimwe mu bisanzwe bidufasha gukusanya inkunga dukoresha mu bikorwa byacu bitandukanye. Twamenye ko no mu Rwanda ari umukino ukunzwe twumva twafatanya n’abanyarwanda kunyonga. Kandi ni urugendo ruzadushimisha njye n’itsinda twazanye.”
Imihanda izakoreshwa muri uru rugendo:
- Umunsi wa mbere: Kicukiro – Kayonza
- Umunsi wa kabiri: Kicukiro – Bugesera
- Umunsi wa gatatu: Kicukiro – Muhanga
Roben NGABO
UM– USEKE