Digiqole ad

Ku Isoko ry’Imari n’imigabane, hacurujwe imigabane ya BK ya miliyoni 65 Frw

 Ku Isoko ry’Imari n’imigabane, hacurujwe imigabane ya BK ya miliyoni 65 Frw

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri uyu wa mbere tariki 06 Gashyantare 2017, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda hacurujwe gusa imigabane ya Banki ya Kigali (BK) 288,900, ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 65,869,600, yacurujwe muri ‘deals’ enye.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (photo: internet).
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Iyi migabane ya BK yacurujwe ku mafaranga 230, bivuze ko agaciro k’umugabane w’iyi Banki iri kwizihiza isabukuru y’imyaka 50 imaze ishinwe wazamutseho amafaranga y’u Rwanda abiri (2), kuko kuwa gatanu ushize wari ku mafaranga 228.

Ibiciro by’imigabane y’ibigo biri kuko ku isoko bitacuruje ntibyahindutse, umugabane wa Bralirwa uri ku gaciro k’amafaranga 140, uwa Crystal Telecom uri kuri 90, uwa EQTY uhagaze amafaranga 334, uwa NMG amafaranga 1200, KCB amafaranga 330 naho umugabane wa USL uri ku mafaranga 104.

Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 1,900 ya Banki ya Kigali icuruzwa ku mfaranga ari hagati ya 230 – 245 ku mugabane, hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 300,000 ku mafaranga 228 ku mugabane.

Ku isoko hari kandi imigabane 42,200 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 140 – 143 ku mugabane, gusa hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 300 ku mfaranga 137 ku mugabane.

Hari kandi imigabane 96,300 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 90 – 98 ku mugabane, gusa hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 6,000 iri hagati y’amafaranga 85 – 88 ku mugabane.

Ku isoko kandi hari impapuro z’agaciro mvunjwafaranga zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 700,000, ku mafaranga 104 ku mugabane, mu gihe ubusabe bw’abifuza ku gura izi mpapuro zifite agaciro k’ibihumbi 700 ku mafaranga 100.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • BK kuva yava mu maboko ya Belgolaise ikajya muya Leta, bene yo barazwi.

    • HAHAHHAH
      BWANA MBONGO, WUMVAGA IZAVA MU MABOKO YA BELGOLAISE IGASIGARA ITAGIRA BENE YO?

Comments are closed.

en_USEnglish