Digiqole ad

Rayon sports yitegura Wau Salaam FC yakoreye imyitozo muri stade Amahoro

 Rayon sports yitegura Wau Salaam FC yakoreye imyitozo muri stade Amahoro

Nshuti Dominique Savio ugerageza gusubira mu bihe byiza

Kuwa mbere- Harabura iminsi mike ngo Rayon sports ifate indege ijya muri Sudani y’epfo ahazabera umukino w’amajonjora y’ibanze ya CAF Confederation Cup, uzayihuza na Al-Salam F.C. Wau. Rayon yatangiye imyitozo kuri stade Amahoro ikibuga cy’ibyatsi bisa nk’iby’ikibuga bazakiniraho.

Kuko bazakoresha ikibuga cy'ibyatsi bari gukorera imyitozo kuri stade Amahoro
Kuko bazakoresha ikibuga cy’ibyatsi bari gukorera imyitozo kuri stade Amahoro

Rayon sports yatangiye imyitozo ikomeye ikora inshuro ebyiri ku munsi. Mu gitondo bakorera ku kibuga cyo ku Umumane aho abatoza bibanda ku kongera imbaraga z’abakinnyi, naho kuva saa 16h-18h bagakorera muri stade Amahoro aho abatoza bibande kuri tekinike z’umukino.

Rayon sports yasabye MINISPOC gutizwa stade Amahoro ngo ihakorere imyitozo  mu cyumweru cya nyuma kuko Juba Stadium izakoreshwa mu mukino w’irushanwa rya CAF rihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo nayo ifite ikibuga cy’ibyatsi bisanzwe.

Mu myitozo ya mbere Rayon sports yakoreye muri stade Amahoro yishimiye kugarura Niyonzima Olivier Sefu watangiye imyitozo yoroheje atari kumwe n’abandi. Ariko kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame avunika ikiganza imvune yoroheje itamubuza kujyana na bagenzi be muri South Sudan.

Nyuma y’imyitozo umutoza wungirije wa Rayon sports Nshimiyimana Maurice bita Maso yabwiye abanyamakuru ko ikipe yiteguye neza kandi hari ikizere cyo kubona amanota mu mahanga.

“Imyitozo iragenda neza. Abakinnyi bari barwaye baragenda bagaruka. Umwuka ni mwiza. Ntibyoroshye kuzatoranya abakinnyi tujyana muri Sudani kuko abakinnyi bari kwitwara neza ari benshi. Gusa ni byiza ko bakomeza guhatanira umwanya kugera ku munsi wa nyuma bizadufasha gutoranya abeza kurusha abandi.”

Umwuka mwiza wongeye kugaruka muri Rayon sports nyuma y’iminsi yiganjemo ibibazo byatumye bamwe mu bakinnyi bayo bahanwa kubera impamvu zitandukanye, nka; Kwizera Pierrot, na Mugheni Fabrice baciwe amande ya ½ cy’umushahara wabo bashinjwa gutererana ikipe no guta akazi. Nahimana Shasir na Munezero Fiston bacibwa ayo mande nabo bashinjwa gusebya ikipe mubyo bavuga.

Biteganyijwe ko Rayon sports izahaguruka mu Rwanda kuwa gatanu tariki 10 Gashyantare 2017, igakina kuwa gatandatu igahita igaruka mu Rwanda kwitegura umukino wo kwishyura uzaba mu cyumweru kimwe. Hazakoreshwa indege yihariye ‘private jet’.

Fabrice Mugheni uherutse gufatirwa ibihano yakoze imyitozo na bagenzi be
Fabrice Mugheni uherutse gufatirwa ibihano yakoze imyitozo na bagenzi be
Abasore baraharanira umwanya muri 18 bazajya muri Sudani y'epfo
Abasore baraharanira umwanya muri 18 bazajya muri Sudani y’epfo
Niyonzima Olivier Sefu yatangiye imyitozo nyuma yo kubagwa ikiganza
Niyonzima Olivier Sefu yatangiye imyitozo nyuma yo kubagwa ikiganza
Nshuti Dominique Savio ugerageza gusubira mu bihe byiza
Nshuti Dominique Savio ugerageza gusubira mu bihe byiza
Manzi Thierry, Mugisha Francois Master na Jean d'Amour Mayor baruhuka gato mu myitozo
Manzi Thierry, Mugisha Francois Master na Jean d’Amour Mayor baruhuka gato mu myitozo
Kwizera Pierrot yiteguye urugendo nyuma yo kugaruka mu Rwanda avuye kumvikana n'ikipe yo muri Saudi Arabia
Kwizera Pierrot yiteguye urugendo nyuma yo kugaruka mu Rwanda avuye kumvikana n’ikipe yo muri Saudi Arabia
Ibibazo byavuzwe muri Rayon sports ntibihagarika imyiteguro ya CAF Confederation Cup
Ibibazo byavuzwe muri Rayon sports ntibihagarika imyiteguro ya CAF Confederation Cup

 

Abatoza ba Rayon sports bayobowe na Masudi Djuma atanga inama ku bakinnyi be nyuma y'imyotozo
Abatoza ba Rayon sports bayobowe na Masudi Djuma atanga inama ku bakinnyi be nyuma y’imyotozo

 

Maurice bita Maso afitiye ikizere ikipe ye
Maurice bita Maso afitiye ikizere ikipe ye

Roben NGABO

UM– USEKE

3 Comments

  • Rayon sports tukuri inyuma. Tera imbere.

  • nibagende abo baswa bamaze kutsindwa na APR 3 kose, ntanigitego nakimwe batsinda nibura ngo bahagurutse abafana, ntakizere nkibafitiye kabisa.

  • wowe wiyise djuma, icyo ukeneye kumenya n’uko iyo ikipe yo mu Rwanda ikinnye n’iyo hanze, yaba Kiyovu, Mukura, etc etc… n’igihugu cy’u Rwanda iyo équipe iba igiye guhesha ishema, bivuze ngo aba amateur ba football bose b’abanyarwanda babyumva gutyo baba bashyigikiye iyo kipe nyarwanda… kureka kuba umufana wa rayon kandi wali we n’uburenganzira bwawe aliko si byiza kuko n’iyindi watangira gufana bushya umunsi yatsinzwe nabwo uko byagenda nayo wayituka ukayivamo, si byiza rero…. djuma, ntunyumve nabi. komera.

Comments are closed.

en_USEnglish