Digiqole ad

Mu mezi atandatu RRA yakusanyije imisoro ingana na miliyari 514.9 Frw

 Mu mezi atandatu RRA yakusanyije imisoro ingana na miliyari 514.9 Frw

Tusabe Richard, Komiseri Mukuru aganira n’Abanyamakuru.

Kuri uyu wa mbere, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyatangaje ko kuva muri Nyakanga kugera mu Kuboza 2016, cyabashije gukusanya imisoro ingana na miliyari 514.9 z’amafaranga y’u Rwanda, kiba cyesheje muhigo cyari cyiyemeje ku kigero cya 99.7%.

Tusabe Richard, Komiseri Mukuru aganira n'Abanyamakuru.
Tusabe Richard, Komiseri Mukuru aganira n’Abanyamakuru.

N’ubwo intego y’amafaranga miliyari 516.5 Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyari gifite muri ariya mezi atandatu habuzeho gato ngo igerweho, ugereranije imisoro yinjiye hagati ya Nyakanga n’Ukuboza 2015 no hagati ya Nyakanga n’Ukuboza 2016, bigaragara ko habayeho ukwiyongera kungana na 8.4% mu 2016.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabereye ku kicaro gikuru ku Kimihurura, Komiseri Mukuru wa RRA Tusabe Richard yavuze ko muri aya mafaranga yinjiye, akomoka ku misoro angana na miliyari 507.2 ku ntego ingana na miliyari 509.8Rwf, bihwanye na 99.5%.

Naho amafaranga RRA ngo yakiriye atari imisoro yo angana na miliyari 7.7 mu gihe intego yari ugukusanya miliyari 6.7 z’amafaranga y’u Rwanda, aha barengeje ku ntego ho miliyari 1.1 y’amafaranga.

Tusabe Richard yavuze ko ku birebana n’imisoro y’uturere nayo RRA yakira, hakusanijwe imisoro ingana n’amafaranga miliyari 16.7 ku ntego ya miliyari 17.8. Ni ukuvuga ko kuri iyo misoro besheje umuhigo ku kigero cya 93.6%.

Tusabe yavuze ko zimwe mu mpamvu zatumye imisoro n’amahoro yakusanijwe izamuka harimo igikorwa cyo kwandika no kuvugurura urutonde rw’abasora, ubukangurambaga ku ikoreshwa ry’imashini za ‘EBM’ bwatumye umubare w’abacuruzi bazikoresha wiyongereyeho 12% bakaba bakaba 12,805 ugereranije n’abagera ku 11,436 bazikoreshaga mu mpera za Kamena 2016.

Kwigisha abasora ndetse no kubegereza ikoranabuhanga kandi nabyo ngo biri mu ngamba zafashije RRA kwinjiza iriya misoro.

N’ubwo hakorwa ibishoboka byose ngo abasora boroherezwe bityo nabo barangize inshingano zabo zo gutanga umusoro neza kandi ku gihe, RRA ngo iracyahura n’imbogamizi z’uko hakiri abasora batishyurira imisoro ku gihe, abandi bakazarira mu kumenyekanisha.

Kuba ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyarageze ku ntego ku gipimo cya 99.7%, ngo byatumye gifata izindi ngamba kugira ngo umwaka wose uzarangire intego kiyigezeho ndetse nibishoboka kinarenze.

Muri iki gice kindi cy’umwaka gisigaye cya Mutarama-Kamena 2017, RRA ifite intego yo gukusanya imisoro ingana n’amafaranga miliyari 588.1, harimo imisoro ijya mu isanduku ya Leta ingana na miliyari 571.7, n’imisoro yeguriwe Uturere ingana na miliyari 16.4.

Kugira ngo iyi ntego igerwaho RRA yiyemeje gushyira imbaraga ku buryo bwo kwakira umusoro wa ‘VAT’ binyuze ku ikoranabuhanga rya “Online VAT Declaration system”, hagamijwe gufasha abasora kumenyekanisha umusoro wa ‘VAT’ nyawo no gufasha abasora kudakora amakosa igihe bakora imenyekanisha.

Ibindi ni ugukomeza gukurikirana ko imashini za ‘EBM’ zikoreshwa neza n’abarebwa n’ikoreshwa ryazo bose, kwishyuza ibirarane by’imisoro, gukomeza guhugura abasora no kwandika abashya mu buyobozi bw’imisoro kugira ngo nabo batange umusanzu wabo mu kubaka igihugu.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish