Digiqole ad

Ngirinshuti Jonas w’i Rusizi yatangije umukino mushya

 Ngirinshuti Jonas w’i Rusizi yatangije umukino mushya

Igitego kinjira mu kaziga kari hejuru y’abakinnyi

Imikino yose yakinwaga mu Rwanda yahangiye hanze yarwo mu myaka ya kera ariko umunyarwanda Ngirinshuti Jonas utuye i Rusizi akomeje kwigisha abaturage umukino yihangiye witwa ‘Boneza Ball’.

Igitego kinjira mu kaziga kari hejuru y'abakinnyi
Igitego kinjira mu kaziga kari hejuru y’abakinnyi

Abaturage b’akarere ka Rusizi bakomeje kwigishwa umukino mushya wahimbwe n’umunyarwanda Ngirinshuti Jonas muri 2015. Uyu mugabo yanashinze ishyirahamwe ry’uyu mukino aryita Federation Rwandaise de Boneza Ball “FERWABOBA”.

Imiterere y’uwo mukino:

Boneza Ball ni umukino ukinwa n’amakipe abiri akinira ku kibuga cy’ibyatsi gifite 28m x 14 m. Abakina batsinda igitego iyo baboneje mukaziga gafite umurambararo wa 50 cm kitwa ‘Imbonezo’.

Imbonezo iba imanitse ku migozi iziritse ku byuma byitwa ‘Imfashi’, muri metero eshatu ku bantubakuru, metero ebyiri n’igice ku bana na ebyiri ku bantu bafite ubumuga.

Nyuma yo gutangiza uyu mukino no kuwandikisha muri RDB nk’igihangano cye bwite Ngirinshuti Jonas yigishije abantu uyu mukino anashinga amakipe awukina. Imwe muri izo kipe ni ‘Izihirwe Boneza Ball Club’ ifite ikipe y’abagabo n’iy’abagore.

Uyu mugabo yabwiye Umuseke ko yahanze uyu mukino mu gushyira mu bikorwa inama z’ubuyobozi bw’u Rwanda busaba abarutuye kwihangira imirimo. Yagize ati:

“Binyuze mu mpanuro tudahwema guhabwa n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye dukangurirwa kwihangira imirimo no huganga udushya, hari icyizereko mu bufatanye n’inzego zibifite mu nshingano uyu mukino uzafasha benshi bakora siporo… Ni umuhigo utoroshye ariko tuzabigeraho.”

Ngirinshuti yakomeje abwira Umuseke ko afite intego zo gukomeza kumenyekanisha Boneza Ball mu Rwanda no mu mahanga. Intego ni ukuzawugeza ku rwego ‘Olympic’.

Jonas wahimbye uyu mukino anafite imyenda yanditseho Boneza Ball
Jonas wahimbye uyu mukino afite intego zo kuwugira mpuzamaganga
Igitego kinjira mu kaziga kari hejuru y'abakinnyi
Igitego kinjira mu kaziga kari hejuru y’abakinnyi
Uyu mukino watangiye kugezwa no mu mashuri
Uyu mukino watangiye kugezwa no mu mashuri

Francois Nelson NIYIBIZI

UM– USEKE

 

4 Comments

  • Nahimbe na ballon ye yikoresha iza foot ball; ibyo ntibyaba ari umwimerere akoresheje ballons z’indi mikino. Navugurure karere, gatambaro cg uruhago bibangwa n’abana b’abanyarwanda!! Ibindi byo ni sawa pe afite umugambi mwiza!

    • Nshuti zanjye burya ni ngombw ko tujya dushimira abantu bagerageje kugira ibyo bakora. Guhita dutangira kunenga rero si ibintu byiza

  • Courage bwana Jonas!

  • cngz jonas

Comments are closed.

en_USEnglish