Digiqole ad

Mariya Yohana akunda indirimbo za Jay Polly kurusha undi muraperi wese

 Mariya Yohana akunda indirimbo za Jay Polly kurusha undi muraperi wese

Mariya Yohana akunda ibihangano bya Jay Polly kurusha undi muraperi wese

Mukankuranga Marie Jeanne uzwi cyane nka Mariya Yohana wakoze indirimbo abanyarwanda batari bacye bakunze yise ‘Itsinzi’, ngo mu baraperi akunda kumva ubutumwa banyuza mu ndirimbo zabo uwa mbere ni Jay Polly.

Mariya Yohana akunda ibihangano bya Jay Polly kurusha undi muraperi wese

Ku myaka 75, aracyashobora kujya muri studio akaririmba ndetse akanumva indirimbo zifitiye akamaro abanyarwanda.

We ngo birumvikana ko ataririmba mu njyana ya HipHop ariko ari ubishobora yaririmbana na Jay Polly kuko akunda ubutumwa buba buri mu ndirimbo ze.

“Jay Polly nkunda ibihangano bye kuko ubutumwa atambutsa mu ndirimbo ze usanga bugaruka ku buzima bwa buri muntu muri rusange. Ubundi ni  n’inshuti yanjye mu bahanzi bakora HipHop”– Mariya Yohana.

Mariya Yohana ni umwe mu Banyarwandakazi bakoze ibikorwa by’indashyikirwa byagiriye igihugu akamaro abinyujije mu ndirimbo ze ziganjemo izisigasira umuco no kubaka igihugu.

Mu gihe gishize yasubiranyemo indirimbo ye ‘Itsinzi’ n’itsinda rya Urban Boys ibintu bitakiriwe neza na bamwe mu bakundaga iyo ndirimbo iri umwimerere.

Gusa aza kugenda asobanura ko kuba yaremeye kuyisubiranamo n’iryo tsinda bidakuyeho ko uwakunze iya mbere yayangira icyo.

Biteganyijwe ko tariki ya 14 Gashyantare 2017 Mariya Yohana azahurira mu gitaramo kimwe na Makanyaga Abdoul, Mavenge Sudi, Umutare Gaby, Andy Bumuntu n’abandi i Gikondo ahitwa Ambassadors.

https://www.youtube.com/watch?v=iJxLneR99zY

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Jay Polly nanjye ndamwemera kbsa

    • ahubwo wgirango ni mama we

  • Jay Polly ni umwe mu baririmbyi bacye cyanebaririmba indirimbo zifite ubutumwa bufitiye umumaro munini societe nyarwanda.
    izindi usanga ari je t’aime, i love you, waranyanze, sinkukunda, uri mwiza, urakeye,……
    ese indirimbo nk’izi zitumariye iki mu iterambere ryacu kweli!

  • ndagukunda mama nubwo ntarahuranawe urumukozi mubwenge ukoresha ubwonko cyane nange ndumuhimbyi wimivugo niwumva umunsi utazibagirana uba kuri sarous nuwo nifuza konakora indirmbo amateka niyo matage yomugihe tugiyemo nabanfasha kuyigira nziza

Comments are closed.

en_USEnglish