Bitunguranye IPRC Kigali itsinze Espior BBC iyitwara igikombe cy’UBUTWARI
Kuri iki cyumweru tariki 5 Mutarama 2017 Ikipe y’ikigo cy’amashuri makuru IPRC Kigali gitwaye igikombe cya mbere mu mateka yacyo. Ntiyahabwaga amahirwe ariko yasezereye ibigugu, ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’intwari itsinze Espoir BBC amanota 76-65.
Imikino y’irushanwa ry’Intwari ryateguwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe intwari, impeta n’imidari by’ishimwe rufatanyije n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda FERWABA.
Iyi mikino imaze icyumweru ibera ku bibuga bibiri; Petit stade Amahoro na Gymnase ya NPC, isojwe mu byishimo bikomeye by’abayobozi, abatoza, abakinnyi n’abanyeshuri b’ikigo kigisha imyuga n’ubumenyi ngiro IPRC-Kigali.
Ikipe ya Basketball y’iki kigo itozwa na Buhake Albert ufite inararibonye afashijwe n’abasore bayobowe na Hagumintwali Steven na Jean Philipe Kubana Tubane niyo yegukanye igikombe itsinze Espoir BBC ifite abafana benshi mu Rwanda.
Espoir BBC y’i Nyamirambo yinjiye mu mukino itinze, cyane ku basore isanzwe igenderaho nka; Olivier Shyaka, Iyakaremye Emanuel bita Zoulou na bagenzi babo. Byatumye IPRC irangiza agace ka mbere ibarusha cyane n’amanota 18-07.
Mwiseneza Maxime utoza Espoir BBC yagize icyo ahindura mu gace ka kabiri aha iminota myinshi Niyonshuti Samuel bita Kazungu uzwi mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18, ayobora umukino (meneur de jeu) w’iyi kipe yambara icyatsi kibisi. Byatanze umusaruro kuko mu gace ka kabiri Espoir BBC yatsinze amanota 26 IPRC Kigali yinjije 14 gusa.
IPRC yari ifite abafana benshi muri stade yagarutse mu mukino mu duce tubiri twa nyuma kuko yatsinze amanota 23 kuri 17, naho mu gace ka nyuma itsinda 21-15. Igiteranyo cy’aya manota ni itsinzi ya IPRC Kigali ku manota 76 kuri 65 ya Espoir BBC mu mukino wose.
Iki nicyo gikombe cya mbere IPRC Kigali itwaye kuva yashingwa ikipe ya Basketball muri 2015. Uyu munsi ikipe yari ishyigikiwe n’umuyobozi w’ikigo eng. Diogène Mulindahabi.
Mu bagore igikombe cyegukanywe n’Ubumwe BBC itsinze The Hoops amanota 67-37.
Photo: Evode Mugunga/UM– USEKE
Roben NGABO
UM– USEKE
2 Comments
Espoir BBC kuva na cyera yatindaga kwinjira mu mukino! Biratangaje kubona itarkira iyo ndwara.
cameraman! Nubona camera nziza uzajya uduha amafoto ya bien! Ndabona wowe na action nzima uzifata kabisa! Byari byarananiranye!! IPRC Kigali, kudo!
Comments are closed.