Digiqole ad

The Ben, King James, Riderman,…bataramiye Abanyarubavu muri Promotion ya ‘Tera Stori’ ya Airtel

 The Ben, King James, Riderman,…bataramiye Abanyarubavu muri Promotion ya ‘Tera Stori’ ya Airtel

King James, Riderman na The Ben ku rubyiniro.

Kuri uyu wa Gatandatu mu Karere ka Rubavu habereye igitaramo cyateguwe na Airtel Rwanda ifatanyije na East African Promoters,  kikaba cyaritabiriwe n’abahanzi batatu bazwi cyane mu Rwanda aribo The Ben, Riderman na King James.

King James, Riderman na The Ben ku rubyiniro.
King James, Riderman na The Ben ku rubyiniro.

Iki gtaramo cyari kigamije gususurutsa abatuye kariya karere n’inkengero zako kandi bakaboneraho uburyo bwo kugura sim cards za Airtel no gukoresha promotion ya Tera Stori yashyizweho na Airtel Rwanda.

Iyi Promotion ya Airtel yiswe Tera Stori igamije gufasha abanyarwanda kuganira bakoresheje amafaranga 30 ku munota wa mbere bahamagaye mu gitondo hanyuma indi minota ikaba iy’ubuntu umunsi wose.

Si uguhamagara gusa ahubwo umufatabuguzi wa Airtel abasha no gukoresha imbuga nkoranyambaga(Whatsapp, Twitter, Instagram na Facebook)ku buntu umunsi wose.

Igitaramo nka kiriya kizagera no mu Karere ka Huye ku wa Gatandatu w’Icyumweru gitaha.

Kizabera hafi ya Kaminuza y’u Rwanda ahahoze isoko. Abanyarwanda bazitabira ibi bitaramo bazahabwa amahirwe yo kugura Sim cards za Airtel ku mafaranga 500 yo guhamagara na Mbs zo gukoresha ku mbuga nkoranyambaga.

Jean Pierre Sendegeya waturutse i Rutsiro yabwiye Umuseke ko yatangiye gukoresha iyi Promotion ya Tera Stori avuga ko kuyikoresha bimufasha kuganira n’urungano rwe kandi ngo bituma abasha kugeza ku babyeyi be  amakuru ye adahenzwe.

Uyu musore ukiri muto yabwiye Umuseke ko ajya abona n’abantu bakuru batunze Airtel bo mu gace atuyemo bakayikoresha mu bucuruzi bwabo aho atuye mu Murenge wa Kivumu mu Karere ka Rutsiro.

Yavuze ko yaje i Rubavu kugira ngo yirebere abahanzi akunda kandi yumve n’ibindi bintu bishya bijyana no gutunga Sim Card ya Airtel na promotion yayo ya Tera Stori.

Iki gitaramo cyari kitabiriwe n'abantu benshi.
Iki gitaramo cyari kitabiriwe n’abantu benshi.

 Inyabutatu y’abahanzi bashyuhije abanya Rubavu.

The Ben, Riderman na King James nibo bahanzi Airtel yakoranye nabo mu gususurutsa abatuye Rubavu kandi izakorana nabo mu Karere ka  Huye mu Cyumweru gitaha.

Mu bantu batabiriye biriya birori hari higanjemo urubyiruko ariko hari n’abakuze baringaniye.

Ubusanzwe umujyi wa Rubavu uzwiho gukunda ibirori cyane ariko byarushijeho kwiyongera kubera ko abafana ba The Ben bari babonye uburyo bwo kongera kumubona nyuma y’igihe kirekire aba muri USA.

Umuhanzi King James niwe wabanje ku rubyiniro mu ndirimbo ‘Nturare utabivuze’ n’izindi ze zakunzwe.

Nyuma ye hakurikiyeho itsinda ry’abana biga muzika ku Nyundo baririmba indirimbo zitandukanye zabo ndetse n’iz’abandi bahanzi bakomeye mu isi.

Nyuma yabo haza  Riderman ukundwa cyane mu njyana ya Hip hop mu Rwanda.

The Ben waririmbye bwa nyuma yatangiye acuranga indirimbo  ‘Ko Nahindutse’ iyi ikaba yishimiwe n’abaturage ba Rubavu.

Yakurikijeho ‘Ntacyadutanya’n’izindi.

Asa n’uwenda gusoza indirimbo ze, The Ben yaririmbanye na murumuna we Green P hamwe na Bulldog bahoranye mu itsinda ryitwa Tough Gangz. Baririmbye indirimbo ‘impfubyi’.

Ku italiki ya 11 Gashyantare nibwo igitaramo nk’iki kizabera mu Karere ka Huye hafi ya Kaminuza y’u Rwanda ahahoze isoko.

The Ben washimishije Abanyarubavu, nawe byari ibyishimo dore ko yari amaze imyaka myinshi ataririmbira mu mujyi wa Gisenyi.
The Ben washimishije Abanyarubavu, nawe byari ibyishimo dore ko yari amaze imyaka myinshi ataririmbira mu mujyi wa Gisenyi.
Aha, The Ben araririmbana na murumuna we Green P.
Aha, The Ben araririmbana na murumuna we Green P.
Bulldogg nawe yaririmbiye Abanyagisenyi.
Bulldogg nawe yaririmbiye Abanyagisenyi.

 Photos@Innocent ISHIMWE

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • i Butare hafi ya Kaminuza nta hantu hahoze isoko pe!ubanza wibeshye cg nturagera i Butare ahubwo ni I Butare hafi ya Stade ahahoze Gare niho nkeka hazabera icyo gitaramo Hahhhhhh

  • Iyi ndirimbo tera story narayikunze ariko nabuze aho nayikura pe!

Comments are closed.

en_USEnglish