Digiqole ad

Uko Isoko ry’Imari n’Imigabane ryari ryifashe muri iki cyumweru

 Uko Isoko ry’Imari n’Imigabane ryari ryifashe muri iki cyumweru

Uko muri iki cyumweru byari byifashe kuri RSE.

Ugereranyije ubucuruzi bw’iki cyumweru n’icyumweru cyari cyabanje, ntabwo isoko ryitabiriwe cyane kuko agaciro k’imigabane yacurujwe kasubiye inyumaho amafaranga 1,922,120.700.

Uko muri iki cyumweru byari byifashe kuri RSE.
Uko muri iki cyumweru byari byifashe ku Isoko ry’Imari n’Imigabane

Muri iki cyumweru, Isoko ry’Imari n’Imigabane “Rwanda Stock Exchange (RSE) ryafunguye imiryango iminsi ine gusa kubera umunsi w’ikiruhuko wabayemo.

Muri iyo minsi ine, hacurujwe imigabane ya Bralirwa, Banki ya Kigali na Crystal Telecom igera kuri 2,174,400, ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 468,730,100, yacurujwe muri ‘deals’  22.

Mu gihe mu cyumweru gishize, hari hacurujwe imigabane 11,453,000, ifite agaciro k’amafaranga 2,390,850,800, yacurujwe muri ‘deals’ 25.

Muri iki cyumweru dusoje kandi hacurujwe Impapuro z’Agaciro Mvunjwafaranga (Treasury Bond) zifite agaciro k’amafaranga 56,700,000, zacurujwe ku mafaranga ari hagati ya 104.9 – 106 ku mugabane.

Ahaho ntabwo byasubiye inyuma kuko mu cyumweru gishize hari hacurujwe ‘Treasury Bond’ zifite agaciro k’amafaranga 18,200,000.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish