Digiqole ad

Ku Isoko ry’Imari n’imigabane hacurujwe hafi miliyoni ebyiri

 Ku Isoko ry’Imari n’imigabane hacurujwe hafi miliyoni ebyiri

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

*Kuri uyu wa gatnu ku Isoko ry’Imari n’Imigabane hacurujwe amafaranga 1 931 400

Kuri uyu 03 Gashyantare, ku Isoko ry’Imari n’Imigabane ry’u Rwanda hacurujwe imigabane ya Banki ya Kigali, iya Bralirwa n’iya Crystal Telecom ifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 1 931 400.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (photo: internet).
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Crystal Telecom niyo yacuruje cyane, hagurishijwe imigabane yayo 17,700 ifite agaciro k’amafaranga 1,593,000; Yacurujwe muri ‘deals’ eshatu (3). Iyi migabane yacurujwe ku mafaranga 90 ku mugabane ari nacyo giciro wariho kuwa kane.

Ku isoko hacurujwe nanone imigabane 1,300 ya Banki ya Kigali (BK) ifite agaciro k’amafaranga 296,400; Yacurujwe muri ‘deals’ eshatu. Imigabane ya BK yacurujwe ku gaciro yariho ubushize k’amafaranga 228 ku mugabane, bivuze ko agaciro k’uyu mugabane katahindutse.

Hacurujwe kandi imigabane 300 ya Bralirwa ifite agaciro k’amafaranga 42,000; Ycurujwe muri ‘deals’ imwe. Imigabane yose yacurujwe ku mafaranga 140 ku mugabane, ari nako gaciro umugabane wa Bralirwa uhagazeho kuva mu ntangiriro z’icyumweru.

Ibiciro by’imigabane y’ibigo biri kuko Ku isoko ry’imari n’imigabane bitacuruje ntibyahindutse, umugabane wa EQTY uhagaze amafaranga 334, uwa NMG amafaranga 1200, KCB amafaranga 330 naho umugabane wa USL uri ku mafaranga 104.

Amasaha yo gufunga isoko yageze, ku isoko hari imigabane 54,400 ya Banki ya Kigali icuruzwa ku mfaranga ari hagati ya 228 – 245 ku mugabane, hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 500 ku mafaranga 220 ku mugabane.

Ku isoko hari kandi imigabane 42,100 ya Bralirwa igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 140 – 143 ku mugabane, gusa hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 300 ku mfaranga 137 ku mugabane.

Hari kandi imigabane 96,300 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 90 – 98 ku mugabane, gusa hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 6,000 iri hagati y’amafaranga 83 – 88 ku mugabane.

Ku isoko kandi hari impapuro z’agaciro mvunjwafaranga zifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 700,000, ku mafaranga 104 ku mugabane, mu gihe ubusabe bw’abifuza ku gura izi mpapuro zifite agaciro k’ibihumbi 700 ku mafaranga 100.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish