Digiqole ad

Huye: 9 bakekwaho gutema abantu ku rusengero rwa ADEPR bafashwe

 Huye: 9 bakekwaho gutema abantu ku rusengero rwa ADEPR bafashwe

*Abaturage basabwe kudapfa gucumbikira buri wese…
*CHUB bakiriye abantu 25 harimo barindwi batemwe bikabije

Huye – Bamwe mu batewe n’abagizi ba nabi ubwo bariho basengera ku rusengero rwa ADEPR ruherereye mu kagari ka Ngoma, mu murenge wa Ngoma bavuga ko abagizi ba nabi baje ari benshi ariko ko batabashije kugira uwo bamenyamo. Police iratangaza ko imaze guta muri yombi abantu 9 bakekwaho kugira uruhare muri iki gikorwa.

Aba ni bamwe mu batabaye batemwe bagakomereka
Aba ni bamwe mu batabaye batemwe bagakomereka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye n’abaturage baramukiye mu nama yihutirwa ngo baganire kuri ubu bugizi bwa nabi bwaaraye bukorewe abayoboke ba ADEPR batemwe ubwo babasangaga ku rusengero ruherereye mu mudugusu wa Ngoma ya 6, akagari ka Ngoma muri aka karere ka Huye.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Kaminuza ya Butare, CHUB buratangaza ko bwakiriye abantu 25 barimo barindwi bakomeretse bikabije, n’umwe wavunitse igufa ry’akaboko.

Abaturiye urusengero rwaraye rugabweho igitero n’abantu bataramenyekana, bavuga ko aba bantu baje ahagana sa saa 23h30 z’ijoro.

Umuyobozi w’umudugudu wa Ngoma ya 6 uherereyemo uru rusengero, Zirarema Bizimana aturiye uru rusengero avuga ko yumvise abatabaza ku rusengero yasohoka akabona abantu bafite amatoroshi.

Gusa avuga ko atamenye umubare w’aba bagizi ba nabi.

Zirarema ati ” Nasohotse mbona amatoroshi menshi bigaragara ko bari benshi, ariko bari bigabanyijemo ibice, bari bateze  uje gutabara wese bakubitaga, bumvise induru tuyiteye ari nyinshi bose sinamenye aho banyuze.”

Umwe mu bari muri uru rusengero witwa Iyakaremye Faustin avuga ko babanje gutema abari hanze y’urusengero.

Ati “ Basohotse bagiye mu bwiherero, baza bashaka no gutema twe twari mu rusengero turatabaza.”

Uwitije Claude wari uri kurinda umutekano, ari mu bakomeretse bikabije, agira ati ” Nari ndi ku izamu na bagenzi banjye twumva induru iravuze ngo nimudutabare, tugenda dutabaye dusanga abavuza induru batabaza nibo bicanyi, bahita bankubita umuhoro mu mutwe, nakangutse mbona ngeze kwa muganga.”

Umuvugizi wa polisi mu ntara y’Amajyepfo, CIP Andre Hakizimana avuga ko iperereza ryari rimaze gufata abantu icyenda bakekwaho kugira uruhare muri ubu bugizi bwa nabi.

Mu nama y’umutekano yahuje ubuyobozi bw’akarere, inzego z’umutekano n’abaturage mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, hagaragajwe ko kuba amarondo muri aka gace atagikorwa ari byo bitiza umurindi ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Umuyobozi w’akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene yasabye abaturage kurushaho gukaza umutekano.

Ati ” Murusheho kumenya ko ntawemerewe gucumbikira uwo atazi, uzaza mutamuzi mujye muhita mumumenya mumenye n’ikimugenza, kandi mutange amafaranga y’irondo kuko hari inzego z’umutekano mwatoye.”

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/HUYE

23 Comments

  • Commando operation from professionals, batanikanga abashinzwe umutekano!

  • Harya ngo igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda kigeze ku kigero kirenga 92%? Tugifite abantu biteguye kugaba ibitero ku bandi bagatemagura, kandi bakaburirwa irengero?

  • Nimutubwire se abo bafashwe twumve abo ari bo. Wasanga ari abapagasi bishakishirizaga imibereho muri kariya gace.

  • Ariko wa mutekano usesuye duhora twishimira mu itangazamakuru ni uw’abanyarwanda bose ra?

  • Biriya ni byo byitwa kutamenya ikigukubise.

  • Biteye ubwoba. Kugira ngo igitero cy’abantu bangana kuriya, n’intwaro zabo, bakore urugendo bahagere nta nkomyi (kuko batahazwi), gikore ibara induru zivuga, bacanye amatoroshi nta kwihishahisha, bongere bagende nta nkomyi, n’imyenda ijejeta amaraso y’abo batemaguye, biteye kwibaza byinshi cyane. Ari mu cyaro cyegereye umupaka byagira yenda igisobanuro. Ariko i Ngoma mu Mujyi wa Huye! Gusenga nijoro sicyo kibazo nyamukuru, kuko ahaba insengero za ADEPR hafi ya hose bagira za nibature, saa kumi z’ijoro baba bazigezemo. Abasenga mugume ku mavi ntibyoroshye.

  • Ndakaswi !!! Umurundi ati “Imana yo mu ijuru niyo Cabona”

  • BIRABABAJE,MUMUGI NTA KWIKANGA?YEWE ABAGIZI BANABI BARACYARIHO,GUTEMA ABARI KUD– USENGERA?ABAKOZI B’IMANA NTAGIHE BATAZAHURA N’IBIGERAGEZO,GUSA IMANA NTIYABYEMERA BAZAFATWA KANDI BABIHANIRWE,ABATEMWE MUGIRE UKWIHANGANA,N’ABASENGA KANDI NTIMUCIKE INTEGE.

  • BATEME ABANTU UKO BASHAKA KOKO?AHO HANTU BAMAZE IMINSI BAHANEKA SIGUSA NTABWO BAHAJE BATAHAZI,NUJE ATABAYE BATEMA?BIBABABAJE UBWO BARI BAKAZE KUBONA NTAWAFASHWE,BIHAGAZEHO,ARIKO NTA NABASIRIKARE BARI MURAKO GACE?ABATABAYE IYO BAGIRA IMBUNDA HARI GUTEMWA BAKE.

  • Niba bitwikira ijoro bagakina politike mu munyegero kandi hari uwo ibangamiye, nyine ntibazamenya ikibakubise!! Nanjye nikabiye hakagira uzana ibyo murabyumva…

  • Nibanjwe ngo barasenga barimanganya, aho gusinzira ngo bucye bakomeye bajye guhahira urubyaro!! Harya ngo bategereje ubuhabuzi? Nzaba ndeba da!!

  • Nyamara abashinzwe umutekano mu Rwanda bashobora kuba basinziriye.

  • None se niba abaturage badakora amarondo na ba bapolisi n’abasirikare baba bakokinze biteguye kurasa uwo ari we wese ushaka kutubuza umutekano bo ntibari mu kazi?! Ikindi kitavuzweho ni abo bacyekwa batawe muri yombi! Umunyamakuru yibanze kubatemwe, abatabaye n’ibyatangajwe n’abayobozi ariko ntiyakurikiranye ngo atubwire abafashwe babafatanye iki cg babakuye he! Ibi bigaragaza ubunyamwuga bucye haba ku mwanditsi w’iyi nkuru ndetse n’umugenzuzi w’ibishyirwa mu kinyamakuru(chief edithor)!

    • WAPI URIBESHYE CYANE!! WOWE JYEJURU> NTAGO YABITANGAZA NAWE ATABITANGARIJWE AYO MAKURU USHAKA KUMENYA NIBANGA RIKOMEYE RITABWIRWA UMUNYAMAKURU KANDI NDAHAMYA KO NAWE ABA YABAJIJE IBYO BIBAZO NDETSE YAGEZE NO KUBAKEKWA BAFASHWE ARIKO NTAYABITANGAZA KUKO BYAMUKORAHO ARIYO MPAMVU NA CHIEF EDITOR NAWE AYIREKA IGATAMBUKA

  • barebe neza amacakubiri nimvururu bimaziminsi hagati yabo nabomboribombori,nta nama zijoro,ntamasengesho yijoro kd kugasozi,nizonsengero bagenda baseseka mubaturage zicibwe byabaye business,abantu babaye imburamukoro,ni izo kugandisha abanyarwanda nokubarangaza,leta nifate ungamba rgb igabanye ibyobintu,ubundi biblia ko ari imwe imana ikaba imwe ayomadini avahe ashingira kuki,bajye batanga imisoro kuko byabaye business

  • AYAMAKURU NAYO NTATOMOYE NEZA ESE NTIMWAMENYA ICYO BARI BAGAMIJE KOKO ? URETSE KO IGITERO NKAKIRIYA I HUYE NACYO GITEYE URUJIJO PE KIRI NKACYAKINDI CYABAGA UBUSHIZE MU MURENGE WA NDERA NGO CYABARI BITWAJE INTWARO GAKONDO NAHO NTITWAMENYE UKO BYAJE KUGENDA IBINABYO NUKO BIZAGENDA NTAWUZAMENYA AHO BIZARENGERA

  • N’ibirenze kubatema bazabibona. Bitwikira ijoro ngo barasenga kandi ahubwo bari muri gahunda zo kwitegura Umucunguzi, ariwe…FDLR. Nicyo cya mbere kiranga Nibature ya ADEPR.

  • BANAREBE NIBA ATARI INTAGONDWA ZIKORA ITERABWOBA

  • ariko (UWIPAU)ugamije iki?kombona ufite amakuru menshi cyane ra?NGO nikitari gutemagurwa NGO bazakibona???!!!!NGO biteguye umucunguzi ariwe FDRL????sinatinya kukubwira ko ushobora kuba urumwanzi wigihugu nkabo Bose bakoze ibara,ntasoni urumva amagambo uvuga koko????ngonibanjwe NGO barasenga?tubabajwe nabacu bahuye nicyibazo aho gutanga igitekerezo kubyabaye ningamba zafatwa NGO umutekano wabaturage bacu umere neza,ukavuga ubusa gusa!!!!!idiot

  • izo ngetura zitema abantu muri iki kinyejana nibazicakira bazazibambe ku giti. police nayo niyumva induru ntikajye ikomeza kuryamira kuko ntabayivuza badafite ikibazo. gutabara ahahiye birihuta ariko abatemwe wapi?

  • nibashakishe barebe impamvu ibyihishe inyuma kuko si gusa pee gutema abantu nkutema igiti?

  • Ko twabonye dukira interahamwe zo muri 1994 izi zo tuzazikizwa n’iki?

  • Ark x uyumuntu bits Uwipau ubundi azaho igihugu kigeze?imbaraga nibitambo byabanyarwanda bitanze ng’igihugu kiyubake x byo urabizi?cg nukuvuga amagambo nkayo asenya igihugu gusa?sinkugaye nawe wigaye naho iyo Mana urigusingiza ngoni FDRL yo nayo ntabwo arukwanga kuba mugihugu cyabo kdi gifite amahoro ahubwo namaraso yabanyarwanda basize bamennye arikubagaruka nne bananiwe gufata imyanzuro ibakura mubunyamaswa,cyakora nawe wiyigeho wamunyarwandawe wandika inkuru nkiyi,kdi uzasure urwanda niba utanaruheruka maze ureke amakuru uhabwa nabanzi bigihugu cyawe.

Comments are closed.

en_USEnglish