RSB ngo iteshutse ku buziranenge ubuzima bw’Abanyarwanda bwajya mu kaga
Ni ibyatangajwe n’umuyobozi waikigo cy’igihugu cyo kugenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa n’ibikoreshwa mu gihugu kuri uyu wa gatanu mu kiganiro n’abanyamakuru. Avuga ko batazateshuka ku gupima ubuziranenge kandi bakanga ibitabwujuje kuko ngo babiteshutseho byashyira ubuzima bw’abanyarwanda benshi mu kaga.
Abanyarwanda bariyongereye cyane, ubu bakenera ibintu byinshi mu buzima bwabo harimo n’ibiva ku masoko yo hanze no mu Rwanda, Rwanda Standards Board (RSB) ishinzwe gusuzuma ubuziranenge bwabyo kugira ngo bitangiza ubuzima bw’ababikoresha.
Raymond Murenzi uyobora iki kigo yatangaje ko no muri gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu RSB itazadohoka mu kugenzura ubuziranenge bwabyo ngo kugira ngo hakorwe byinshi bihaza isoko, ko nabyo bizagenzurwa cyane nk’ibindi.
Avuga ko abanyarwanda bakwiye kuzamura ireme ry’ibyo bakora kugira ngo ahubwo bijye binarenga imipaka bicuruzwe mu mahanga.
Murenzi yatangaje ko mu Ukuboza umwaka ushize RSB yabonye icyangombwa mpuzamahanga yahawe n’ikigo cy’Abadage gisuzuma ubuziranenge kivuga ko RSB iri ku rwego rwo kuba yasuzuma ubuziranenge ku rwego rwisumbuye urwo yari iriho.
Murenzi yavuze ko mu Rwanda hari ibicuruzwa bihakorerwa byapimwe byujuje ubuziranenge, ndetse muri byo avuga ko harimo n’inzoga (urwagwa) zikorwa n’abantu ku giti cyabo.
Ibi ngo byerekana ko ibikorerwa mu Rwanda bizagenda byuzuza ubuziranenge busabwa no ku rwego mpuzamahanga.
Muri rusange ngo mu Rwanda hari ibicuruzwa 370 byahawe ikemezo cy’ubuziranenge cya RSB kandi ngo hari n’ibindi biri gusuzumwa.
Ku mwaka ngo bahabwa ‘samples’ cyangwa ‘echantillon’ zo gupima ubuziranenge zigera ku bihumbi bitanu.
Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW
2 Comments
Tukarimokuva kera
Ahubwo sinzi niba ubuziranenge butajyana n’isuku? nyagatare bazagenzure envelopes bapfunyikamo ibyo tugura. nukuli usanga bapfunyika mumpapuro zitoragurwa kumashuli nahandi hose ziboneka, nibaza niba ibyo tugura bakabipfunyika ahantu hadafite isuku byaba bikyujuje ubuziranenge?
Comments are closed.