Digiqole ad

Havumbuwe Umugabane mushya mu nyanja y’Abahindi

Bishobora kumvikana nk’ibidashoboka ariko byemejwe ko mu nyanjya y’Abahindi hagaragaye umugabane mushya umaze imyaka ibarirwa muri miliyaridi utazwi.

Umugabane umaze igihe kininini utazwi wavumbuwe
Umugabane umaze igihe kininini utazwi wavumbuwe

Ibi biratangazwa n’itsinda ry’abashakashatsi baturutse muri kaminuza yo muri Afurika y’Epfo ya Witwatersrand, bavuga ko uyu mugabane muto wavumbuwe munsi y’ibirwa bya Mauritius.

Raporo yasohotse muri iki cyumweru mu kinyamakuru ‘the journal Nature Communications’, aba bashakashatsi bavuga ko uyu mugabane wa Gondawana winjiye mu migabane isanzwe izwi nka Afurika, Amerika, Antarctica na Asia.

Aba bashakashatsi bavuga ko ibyo basanze kuri uyu mubumbe bigaragaza ko umaze imyaka ibarirwa muri miliyaridi 3.6.

Prof Lewis Ashwal wari uyoboye ubushakashatsi bwavumbuye uyu mugabane, yemeza ko hari ibice byinshi bitaravumburwa biri mu Nyanja y’Abahindi.

Uyu mushakashatsi avuga ko uyu mugabane w’ikirwa wavumbuwe ugaragaraho bimwe mu bice byagiye biwugwaho biturutse ku birunga byagiye biruka.

UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Ikibanza ni angahe kuri uyu mugabane?

  • NONESE KO NUMVA MUVUZE NGO NI GONDWANA KANDI NZI KO GONDWANA LAND YAHOZEHO NO MURI GEOGRAPHY YIGWA

  • Naho se haba President Fondateur nko muri Gondouana ya Mamane wa RFI?

  • Ibya Gondouana bisanzwe bizwi. Ngaho isomere hano kuri Wikipedia: https://fr.wikipedia.org/wiki/Gondwana

  • Njye ndashaka kwisobanuriza.Umugabane ni iki giherwaho bita ahantu ikirwa cyangwa umugabane?
    Najyaga nibwira wenda l=ko umugabane umuntu awubwirwa n’ibihugu bitandukanye biba biwutuye.Akarwa akaba aba ari igice cy’ubutaka kiba gishamikiye ku gihugu runaka.
    None ako kavumbuwe mu nyanja y’Abahinde bahera ku ki bakagira Umugabane?
    Murakoze kunsubiza

  • iyo umuntu abuze icyo ashakashaka avuga ko yavumbuye, n’ukuvuga ko nabya bisatellite byirirwa bitwikaraga ku mutwe nta n’imwe yigeze irabukwa ako karwa?! Oya sha ntimukatubeshye

Comments are closed.

en_USEnglish