Digiqole ad

Huye: Abayoboke ba ADEPR batemewe ku rusengero

 Huye: Abayoboke ba ADEPR batemewe ku rusengero

Umuvugizi wa ADEPR mu Rwanda Rev Pasteur Jean Sibomana aravuga ko ahagana saa 10h00 z’ijoro ryakeye abantu bataramenyekana bateye urusengero rwa ADEPR ya Ngoma, Umudugudu wa Ngoma muri Paruwasi ya Taba mu Karere ka Huye bakubita umuzamu wari uharinze kugira ngo abareke binjire hanyuma abasengaga baje gutabara nabo barakubitwa ndetse bamwe barabatema.

Urusengero rwa ADEPR ya Ngoma ntabwo rurubakwa, basengera aha
Urusengero rwa ADEPR ya Ngoma ntabwo rurubakwa, basengera aha

Uru rusengero ruherereye mu mudugudu wa Ngoma mu kagari ka Ngoma mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye

Rev Jean Sibomana yabwiye Umuseke ko ntawamenya neza icyagenzaga abo bagizi ba nabi ariko ngo birashoboka ko bari baje kwiba.

Abayoboke ba ADEPR bakomerekejwe no gutemwa kugeza ubu ni batatu bari kuvurirwa ku bitaro bya CHUB i Butare.

Past Sibomana yavuze ko abayoboke ba ADEPR bari bari mu rusengero bakora inama bumvise hanze umuzamu ataka bajya kureba icyo abaye nibwo nabo nabo bakubiswe abandi barabatema.

Hari amakuru ko abateye uru rusengero bari bitwaje imihoro n’amacumu.

Si ubwa mbere uru rusengero tutewe kuko mu mpera z’Icyumweru gishize nabwo ngo abayoboke ba ADEPR batandatu bakubiswe n’abantu ubwo bari batashye bavuye gusenga.

Ngo bahuye n’abantu barabasagarira barabakubita kugeza ubu ngo umwe niwe ukiri mu bitaro kuko yakomeretse umutwe.

Umuvugizi wa ADEPR yanenze abakora biriya bintu avuga ko bidakwiye kuba mu Rwanda ruzwiho amahoro no kubaha uburenganzira bwa muntu.

Muri iki gitondo bakoze inama n'abayobozi ngo bige kuri iki kibazo
Muri iki gitondo abaturage b’aha bakoze inama n’abayobozi ngo baganire kuri iki kibazo kibaye ubugira kabiri

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

 

9 Comments

  • Bazubake urusengero kuko hariya si aho gusengera kandi bajye basenga ku manywa kuko naho Imana izabumva!

    • ninde wakubwiye ko basenga nijoro kuko ariho Imana ibumva ukwiriye kumenya ko gusenga nijoro bituma abantu Benshi baboneka kandi batishe gahunda z’akazi kuko abenshi bakora ku manywa noneho bagahura nijoro naho gusenga ku manywa byica akazi kenshi

      kandi nakwibutsa ko u Rwanda rugendwa amanywa n’ijoro dukora amasaha 24/7 uretse abo bagizi ba nabi naho ubundi umutekano urizewe

      • @ uwayo

        Ako kazi bakora gatuma bajya gusenga saa tanu z’ijoro ni kazi ki kweli? Ubwo se ubundi abantu barara mu masengesho kariya kageni bwacya bakajya ku kazi? N’ubwo kandi mu Rwanda ari amahoro sintekereza ko aribyo guha icyuho abagizi ba nabi abantu barara hanze cyangwa barara bagenda.

  • Ntabwo abantu baje kwiba bakora ibikorwa nk’ibi ubugira 2. Mu cyumweru gishize byarabaye komite nyobozi ishoje inama irakubiwa, iranamburwa abantu baba indembe mu bitaro harimo na Evangeliste Nehemie. Icyumweru kimwe gikurikiyeho barongeye bakubise abanyamasengesho bariho basengera amateraniro. Iki ni ikibazo gisaba gukorerwa iperereza ryimbitse.

    Ibya John uvuga kubaka urusengero, babirimo kuko ugiye hepfo gato wabona aho ibikorwa bigeze. Gusa kuba nta nyubako ihari ntibiha uburenganzi abagizi ba nabi bwo gutema, gukubita no gukomeretsa abanyarwanda. Police nikore akazi kayo!

    • Reka ntimugashyigikire amafuti; hanyuma se urara muri ibyo wita amasengesho, ejo bwo ukazakora akazi gute kandi waraye utaruhutse ?! Izi ni inkorabusa gusa ! Ikindi kandi bajye basengere mu rusengero rwabigenwe, kandi babe sure ko nta rusaku rusohoka hanze y’inkuta cyane cyane ko mbona hafi yaho hari amazu y’abaturage….ntabwo abantu bose bagomba kugaburira ibyo badakeneye ku ngufu saa tanu z’ijoro.

  • Ya nkota y’amugi abiri ndabona itoroshye!

  • Satani wateye muri ADEPR arakomeye pe!

  • Hhh jumong episode 84 @imihoro and amacumu*

  • Ni bande bafatiwe mumashyamba ngo ni ubutayu mwijoro ? Ni aba ADEPR. Bajyiye basenga kumanywa? naho kuvuga ngo akaxi ADEPR ntago ariyo ikora akazi yonyine gusenga ni byiza ark iyo udashyizemo ubwenge biba bibi nawe se ngo saa tanu z’ijoro kwel ahaaaaa gsa birababaje pe? Umutekano natwe tugomba kuwirindira dugafasha iyo police mwirirwa muririmba.

Comments are closed.

en_USEnglish