UMUKINNYI W’UKWEZI: 4 bitwaye neza muri Mutarama…TORA
Umuseke watangaje abakinnyi bane bitwaye neza mu kwezi kwa Mutarama 2017 muri shampionat ya Azam Rwanda Premier Ligue, guha amahirwe uwakwegukana igihembo byatangiye uyu munsi bizasozwa kuwa kane tariki 9 Mutarama 2017 saa sita z’ijoro maze Umuseke ufatanyije na AZAM TV utangaze unahembe umukinnyi warushije abandi. Ni ku nshuro ya kane.
Uyu ni umushinga wa UM– USEKE IT Ltd, ugamije kubaka no kumenyakanisha kurushaho umupira w’u Rwanda kurushaho no guteza imbere impano z’abakinnyi bakina muri shampionat y’u Rwanda itegurwa na FERWAFA, igaterwa inkunga na AZAM TV.
Umuseke ufatanyije n’abatekinisiye muri uyu mukino na bamwe mu banyamakuru b’imikino bakurukirana AZAM Rwanda Premier League buri munsi, watoranyije abakinnyi bane bahize abandi muri Mutarama 2017.
Abo bakinnyi bane ni:
Bertrand Iradukunda (Bugesera FC)
Yavutse tariki 20 Nzeri 1996, yazamukiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya APR FC, atizwa mu Isonga FC mbere yo kuzamurwa muri APR FC nkuru yakiniye imyaka itatu kuva 2013-2016. Ubu ni umwe mu bakinnyi bakomeye Bugesera FC igenderaho.
Hamwe n’ikipe ye muri Mutarama yakinnye imikino itatu ya ‘AZAM Rwanda Premier League’. Yafashije Bugesera gutsindamo ibiri inganaya umwe yahuyemo na APR FC yamureze.
Mu mikino itatu yatsinzemo ibitego bibiri anatanga imipira ibiri yavuyemo ibitego. Byafashije Bugesera kuzamuka ku rutonde rwa shampiyona, igera ku mwanya wa gatanu n’amanota 26.
Aimable Nsabimana (APR FC)
Ni myugariro w’ibigango w’imyaka 19 wamenyekanye cyane umwaka ushize 2016 mu ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 20. Yazamukiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya SEC Academy. Yaciye muri Marine FC imyaka ibiri 2015 na 2016, mbere yo gutungurana agasinyishwa na APR FC tariki 14 Nyakanga 2016.
Ntiyorohewe n’ihindagurika ry’abatoza mu ikipe ye nshya gusa Mutarama 2017 ni ukwezi kw’inzozi ze kuko yagutangiye akina umukino wa mbere muri APR FC. Ahura na Marine yahozemo.
Yagiriwe ikizere na Jimmy Mulisa kuko imikino itatu ikipe ye yakinnye muri Mutarama yayikinnye yose.
Yafashije APR FC gutsindamo ibiri irimo n’uwo batsinze mukeba Rayon sports, banganya umukino umwe. Uyu myugariro wo hagati mu bwigarizi yinjijwe igitego kimwe gusa muri iyo mikino, nawe atsinda kimwe cyahesheje ikipe ye intsinzi.
Byafashije APR FC kuba ku mwanya wa kabiri n’amanota 34 irushwa abiri na Rayon sports iyoboye urutonde.
Danny Usengimana (Police FC)
Rutahizamu wa Police FC yavutse tariki ya 10 Werurwe 1996. Yazamukiye mu ishuri ry’umupira w’amaguru rya SEC Academy, anyura mu Isonga mbere yo kujya muri Police FC amazemo imyaka ibiri. Mu myaka ibiri n’igice akinnye shampiyona y’u Rwanda atsinzemo ibitego 35.
Usengimana aje mu bahatanira iki gihembo inshuro eshatu muri enye cyatanzwe.
Muri Mutarama yakinnye imikino itatu muri Police FC, batsinda ibiri banganya umwe. Yatsinzemo ibitego bibiri anatangamo imipira ibiri yavuyemo ibitego. Byafashije Police FC kuzamuka ku rutonde rwa shampiyona iba iya gatatu n’amanota 31 irushwa atanu na Rayon sports iruyoboye.
Yasoje imikino ibanza ya shampiyona ariwe uyoboye ba rutahizamu kuko yatsinze ibitego 12 mu mikino 15. Kandi ngo intego ni ugutsinda ibitego 20 muri shampiyona yose.
Imran Nshimiyimana (APR FC)
Uyu mmukinnyi wo hagati wugarira (recuperateur) w’ikipe y’igihugu Amavubi yamenyekanye cyane muri 2013 afasha AS Kigali gutwara igikombe cy’amahoro. Cassa Mbungo Andre wamutozaga yagiye muri Police FC amujyana yo. Ikipe yakiniye imyaka itatu kugera tariki 14 Nyakanga 2016 ubwo yasinyiraga APR FC.
Ntiyorohewe n’amezi ya mbere mu ikipe nshya kubera ibibazo by’imvune no gutegura ubukwe yakoze mu Ukuboza 2016. Gusa Mutarama 2017 yaramuhiriye kuko yatangiye guhabwa umwanya muri APR FC ya Jimmy Mulisa.
Yabanjemo kandi arangiza imikino itatu iheruka. Ikipe ye yanganyije rimwe itsinda kabiri harimo n’uwo batsinze Rayon sports bahanganiye igikombe, aho yagoye cyane abakinnyi bo hagati bayo.
Uyu mugabo ugaragara nk’umuyobozi mu kibuga yafashije APR FC kuba ku mwanya wa kabiri n’amanota 34 irushwa abiri gusa na Rayon sports iyoboye urutonde.
Mu kwemeza uwarushije abandi, abakunzi b’umupira w’amaguru batorera k’Umuseke bagenerwa amajwi angana na 40%, abatekinisiye n’abanyamakuru bakagira 60%.
Uko watora umukinnyi washimye:
Ushobora gutora unyuze kuri aka gasanduku k’amatora cyangwa agatanga igitekerezo kuri iyi nkuru (Comment), uvuga izina ry’uwo ubona warushije aba bane mu kwezi gushize.
Photos © UM– USEKE
Roben NGABO
UM– USEKE.RW
143 Comments
— USENGIMANA DANNY WA POLICE FC ARABAHIGA
Imran nshimiyimana
Usengimana Dan
Dany usengimana
Aimable Nsabimana (APR FC)
Danny Usengimana arabahiga mba ndoga Musinga wagabiye Sogokuru!
dany mumuhe aye bose arabarusha.
Nzambimana Aimable
APR ntamuhanga kurusha undi,bose bari kurwego rumwe rwa70% . Dany usengimana wa police niwe ukwiriye ikigihembo afite nka 90%, arusha bagenzi be bakinana cyane.
Dany usengimana ku bwange ndabona muri bano 4 azikurikira kbs ahubwo ni babe bamuhayeho make yirire
Aimable APR
— USENGIMANA WA POLICE
AIMABLE Nsabimana
Ni Danny Usengimana
NSABIMANA Aimable
Aimable Nsabimana ararenze uwabihakana yabibaza Kamara, Aimable aragikwiye kabisa
Imran NSHIMIYIMANA
Aimable nsabimana
Nsabimana Aimable
Nsaimana Aimable
Aimable Nsabimana
Nsabimana Aimable
Aimable NSABIMANA ararenze mu mikino itatu WWD afitemo nigitego niwe wambere ubundi
Aimable Nsabimana
Aimable Nsabimana aragikwiriye kuko yafashe Camara ndemera
kbsa Aimable yafashe kamara ndavuga nti kare kose ubundi yari ari he. kamara yari yarigize akaraha kajya he. yaramunshoboreye rwose
DANNY NI UWAMBERE IMIBARE IRABYEREKANA
Aimable Nsabimana arashoboye
BERTLAND KUKO NDABONA AKINA MU IKIPE YAVUYE KURE CYANE.
Aimable Nsabimana pe
Imran Nshimiyimana
Ngiye Imuran ni umuhanga kdi na team ye iri Ku mwanya mwiza
Imuran aragikwiye 100%
Danny Usengimana
bertrand iradukunda
bertrand iradukunda
Bertrand nakimuha pe kuva muri equips kuriya aho ugiye ukabikora biba byerekana ko ushoboye kabisa
jye ndobona yaba yaba igicumbi
Iradukunda Berthrand arashoboye in this month he deserve award of best player.
Imran Nshimiyimana.
Imran Nshimiyimana.Ndabona ariwe ushoboye cyane
Iradukunda Jean Bertland yitwaye neza kuko uko yitwara na team urwego iriho bigaragazako yakoze neza cyane.
Imram Mshimiyimama
Nshimiyimana Imran
Imran Nshimiyimana Azi Akazi akora niyo mpano yee niwe nfana ntanudi
Imran Nshimiyimana
Imran Nshimiyimana
Imran Nshimiyimana
Nshimiyimana imran
iradukunda bertrard niwe mukinnyi w ukwezi kwa mbere
Irankunda Jean Bertland Nu uwa1
imuran
lmuran
Aimable nsabimana
Nshimiyimana Imuran number one
aimeble nsabimana
Imran Nshimiyimana bien sure
Nshimiyimana Imuran arabikwiye ni umuhanga pe kdi erega nibye kuva kera yifitemo impano mbega akazi me ni ruhago kdi agakora agakunze
Iradukunda niwe ugikwiye bitewe nibyoyakoreye ikipe idahabwa amahirwe
umuntu ufata abakinnyi barenze mu rwanda kweri akabahisha nigute mutakimuha kweri,,,,sha nge naremeye kabisa,,,u wo muhungu akora akazi ningufu nubwenge no gutegeka neza ,,ibinu ukabona byagoye adverseur pe,,courage amuran
Imran Nshimiyimana,,,kabisa arabishoboye,,agira kwitanga kwinshi pe
Imran Nshimiyimana.Arakora birenze
according to me ndabona ari danny usengimana kuko akinnye shampiona igihe gito nawe ari muto kandi amaze gusumbya abandi record
Imran niwe ukwiye igihembo kubera yavuye mumvune ahita aza ari addapta imikino amaze gukina yayitwayemo neza ukurikije ko yari aje mu ikipe nshya
nsabimana aimable
Nsabimana Aimable
AIMABLE Nsabimana niwe wambere ubundi
NSABIMANA Aimable from Apr fc
NSABIMANA AIMABLE OYEEEEE
Irandukunda bertrand
Danny Usengimana ahetse Police fc,niwe ukwiriye iki gihembo
imran nshimiyimana (APRfc)
Imran niwe ukora akazi ke uko bikwiye yencouragant na bagenzi be
Imran Nshimiyimana
imran nshimiyimana
imran
imran nshimiyimana
Nshimiyimana Imrani arashoboye
Bertrand, numuhanga ukurikije ikipe arimo nigitinyiro amaze kuyiha
Iradukunda, niwe mwana urimo kuzamka neza
Iradukunda niwe mbona witwaye neza
Bertrand niwe wambere.
Bertrand aragikwiriye ntawundi uku kwezi oyeeee
Bertrand aragikwiriye ntawundi uku kwezi kuko ukurikije ikipe akinamo n’igihe amazemo,arigaragaje kabisa.
iradukunda oyeeee
Iradukunda Bertrand
Bertrand oyeeeee
turakwemera musaza!!!u deserve to be the one at the top!!oyeeeeee
Bertrand urabikwiye kabsa!!
witwaye neza within a short time!!!
Imran nshimiyimana wa Apr Fc
Iradukunda jean Bertrand he deserve to be the best player????
imran nshimiyimana
imran nshimiyimana
uwica umukino w’uwo bahanganye ari defence cyangwa attaque nta kibazo bagira Nshimiyimana Imran niwe ntoye.
bertrand my best go on my son
Bertrand uru wa mbere
Bertrand
bertrand wa bugesera
bertrand iradukunda niwe wa mbere
Bertrand iradukunda kabisa 1
bertrand afire umupira mwiza mbona abarusha Bose akomeze atere imbere.
bertrand iradukunda niwe.
imran nshimiyimana wa APR FC KBSA
imran wa APR FC
AIMABLE NSABIMANA WA APRFC
IMRAN NSHIMIYIMANA WA APR FC
imran wa apr fc
aimable nsabimana
imran apr fc
imran wa APR FC
AIMABLE WA APR FC
imran nshimiyimana
imran wa Apr fc
aimable wa APR FC
IMRAN WA APR
IMRAN WA APR FC
IMRAN
AIMABLE WA APR FC
AIMABLE.
Amran Nshimiyimana arabikwiye
Imra Niwe ugikwiye from APR fc
Imuran
mbona imran nshimiyimana wa Apr fc aragikwiye
imran nshimiyimana
imran
imran nshimiyimana
imran
Danny usengimana should be best player of January
ni Dany Witwaye neza.
bertrand miwe
Bertrand Iradukunda
Bertrand niwe weee
Bertrand oyeee
Bertrand oyeee
Bertrand oyeee
ndifashe.
bertrand iradukunda
Nshimiyimana Imuran arabikwiye muzanabibona muri Zambia pe
Imran
Aimable Nsabimana
imran nshimiyimana is the best
Iradukunda bertland future talent
Bertrand he is the best forever
ninde wahiga Aimable Nsabimana ntawe!!!!!
Comments are closed.