Digiqole ad

Valens ajyanye intego yo kwisubiza umudari muri shampiyona ya Afurika

 Valens ajyanye intego yo kwisubiza umudari muri shampiyona ya Afurika

Nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda yahize gukomeza guhesha ishema u Rwanda

Ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda FERWACY rifatanyije n’abatoza ba ‘Team Rwanda’ batangaje abakinnyi barindwi (7) bayobowe na Valens Ndayisenga bazahagararira u Rwanda muri shampiyona ya Afurika.

Nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda yahize gukomeza guhesha ishema u Rwanda
Nyuma yo kwegukana Tour du Rwanda yahize gukomeza guhesha ishema u Rwanda

Ibihihugu bikina umukino w’amagare bigiye guhangana muri shampiyona ya Afurika. U Rwanda ni kimwe mu bikomeje kwitwara neza kuri uyu mugabane kuko rwanabonye umudari muri shampiyona y’umwaka ushize.

Muri Gashyantare 2016 Valens Ndayisenga yegukanye umudari wa zahabu aba uwa mbere muri Afurika basiganwa n’igihe umuntu ku giti cye ‘ITT’ (Individual Time Trial), mu batarengeje imyaka 23.

Uyu musore wakomeje kwitwara neza mu mezi yakurikiyeho akanatwara Tour du Rwanda 2016 yabwiye Umuseke ko yiteguye kongera guhesha u Rwanda ishema.

Yagize ati: “Imyitozo yagenze neza. Nizeye abasore tugiye kujyana muri shampiyona ya Afurika. Ni byiza cyane kongera gukinana nabo. Ni inshuti zanjye ariko hari ubwo duhangana kuko dukina muri-clubs zitandukanye. Ntibyoroshye kuko hariya tuzahangana n’abezi kurusha abandi muri Afurika, nk’abanya-Eritrea, Afurika y’epfo n’ibindi bihugu by’abarabu. Biradusaba gukora cyane ariko nizeye ko nzazana umudari nkongera gushimisha abanyarwanda”

Abakinnyi barindwi batoranyijwe n’ibyiciro bazasiganwamo;

Abasiganwa mu muhanda (Road race):

  1. Valens Ndayisenga
  2. Bosco Nsengimana
  3. Joseph Areruya
  4. Bonaventure Uwizeyimana
  5. Samuel Mugisha
  6. Rene Ukiniwabo

Abasiganwa n’igihe nk’ikipe (Team Time Trial)

  1. Valens Ndayisenga
  2. Bosco Nsengimana
  3. Joseph Areuya
  4. Samuel Mugisha

Abasiganwa n’igihe umuntu ku giti cye (Individual Time Trial)

  1. Valens Ndayisenga
  2. Joseph Areruya

Road race na ITT mu bagore

  1. Jeanne d’Arc Girubuntu

Shampiyona y’uyu mwaka izabera i Luxor mu Misiri, hagati ya tariki 14 na 19 Gashyantare 2017.

Yahize kongera gutwara umudari

Roben NGABO

UM– USEKE

en_USEnglish