Digiqole ad

GATATU! GATATU mu rugo rw’umugabo! APR FC isubiriye mukeba imutwara icy’Intwari

 GATATU! GATATU mu rugo rw’umugabo! APR FC isubiriye mukeba imutwara icy’Intwari

APR FC yegukanye igikombe cy’Ubutwari itsinze mukeba

APR FC ishimangiye ubushobozi bwayo imbere ya mukeba wayo Rayon sports iyitsinda inshuro eshatu mu mezi ane. Kuri uyu wa gatatu yongeye kuyitsinda 1-0, inayitwara igikombe cy’Intwari.

APR FC yegukanye igikombe cy'Ubutwari itsinze mukeba
APR FC yegukanye igikombe cy’Ubutwari itsinze mukeba

Urwego rw’igihugu rushinzwe intwari, impeta n’imidari by’ishimwe rwateguye umukino uhuza amakipe abiri yabaye aya mbere muri shampiyona y’umwaka ushize. APR FC yahanganiye na Rayon sports igikombe cyo kuzirikana Intwari z’u Rwanda.

Umukino wabereye kuri stade Amahoro watangiye saa 15:30. Bitunguranye umutoza Masudi Djuma utoza Rayon sports yari yahinduye abakinnyi akunze kubanza mu kibuga. Kapiteni Ndayishimiye Eric Bakame, Irambona Eric, Munezero Fiston na Nshuti Dominique Savio babanje ku ntebe y’abasimbura.

Wabaye umukino wa mbere kuri Mugabo Gabriel na Abouba Sibomana abakinnyi bashya ba Rayon sports. Ku rundi ruhande Jimmy Mulisa utoza APR FC yatangije mu kibuga abamufashije gutsinda Rayon mu minsi icyenda (9) ishize.

Mu minota itanu ya mbere umupira wihariwe n’abakinnyi bo hagati mu kibuga ba Rayon nka; Mugisha Francois Master na Mugheni Fabrice wari kapiteni mushya kuko Bakame na Kwizera Pierrot basanzwe bayobora batakinnye uyu mukino.

APR FC yahisemo gusatira iciye ku mpande za Sibomana Patrick Papy na Nkinzingabo Fiston. Byavuyemo ‘corners’ ebyiri mu minota icumi ya mbere. Ku munota wa 11 zinavamo igitego cy’umutwe cyatsinzwe na Rugwiro Herve kuri ‘corner’ yatewe na Papy.

Abakunzi ba APR FC bari benshi cyane muri stade bashimishijwe cyane n’ikipe yabo mu gice cya mbere kuko yakomeje kwitwara neza no gutindana umupira. Byashoboraga kubyara ikindi gitego ku munota wa 22 ubwo Bigirimana Issa yasigaranaga na Evariste Mutuyimana ariko agatera ku ruhande. Igice cya mbere cyarangiye ari 1-0.

Bakigaruka mu kibuga Masudi yasimbuje. Nsengiyumva Moustapha aha umwanya Nshuti Dominique Savio. Naho muri APR FC Mucyo Freddy asimbura Fiston Nkinzingabo, mu gihe Ngabo Albert yasimbuye Bizimana Djihad agakina igice cya kabiri asatira aciye iburyo.

Rayon sports yihariye igice cya kabiri cyane kuko Manishimwe Djabel, Nahimana Shasir na Moussa Camara babonye uburyo bwo gutera mu izamu ariko ba myugariro ba APR FC; Herve Rugwiro, Aimable Nsabimana na Emery Mvuyekure bakomeza kwitwara neza.

Ku munota wa 72 rutahizamu Lomami Frank yasimbuye Yves Rwigema wakinnye na APR FC yavuyemo. Byatumye iminota 18 ya nyuma Rayon sports iyikina ifite ba myugariro batatu. Abatoza ba APR FC babibonye bakuramo Issa Bigirimana wagowe n’uyu mukino, aha umwanya Onesme Twizerimana ufite ibigango kandi ushobora kubangamira ba myugariro bari bake.

Ntibyatanze umusaruro ku mpande zombi kuko aba basore bagiyemo nta mipira myinshi babonye. Gusa Rayon sports igakomeza gusatira ikoresheje ba rutahizamu bayo.

Manishimwe Djabel wagaragazaga kuruha yasimbuwe na Nova Bayama nawe agerageza gushaka igitego ku ikipe yazamukiyemo ariko akazitirwa na Imanishimwe Emmanuel. Igice cya kabiri cyaranzwe no gushyamirana ku bakinnyi kubera ishyaka ryishi cyarangiye nta kipe yongeye kureba mu izamu. Igikombe cy’Intwari cyegukanwa na APR FC itsinze Rayon sports 1-0.

Abakinnyi bakoreshejwe ku mpande zombi:

APR FC: Emery Mvuyekure, Michel Rusheshangoga (c), Rugwiro Herve, Aimable Nsabimana, Emmanuel Imanishimwe, Imran Nshimiyimana, Yannick Mukunzi, Bizimana Djihad (asimburwa na Ngabo Albert), Sibomana Patrick Papy, Fiston Nkinzingabo (asimburwa na Mucyo Freddy), na Issa Bigirimana (asimburwa na Onesme Twizerimana)

Rayon sports: Evariste Mutuyimana, Yves Rwigema (asimburwa na Lomami Frank), Manzi Thierry, Gabriel Mugabo, Abouba Sibomana, Master Mugisha Francois, Mugheni Fabrice (c), Manishimwe Djabel (asimburwa na Nova Bayama), Nahimana Shasir, Nsengiyumva Moustapha (asimburwa na Nshuti Dominique Savio), na Moussa Camara

Masudi Djuma yahisemo kwicaza bamwe basanzwe babanzamo barimo na Irambona Eric
Masudi Djuma yahisemo kwicaza bamwe basanzwe babanzamo barimo na Irambona Eric
Jimmy Mulisa n'abamwungirije Yves Rwasamanzi na Didier Bizimana bafashe Rayon sports amaraso
Jimmy Mulisa n’abamwungirije Yves Rwasamanzi na Didier Bizimana bafashe Rayon sports amaraso
Abatoza baramukanya mbere y'umukino
Abatoza baramukanya mbere y’umukino
Nzamwita Vincent Degaule uyobora FERWAFA n'umugaba mukuru wa RDF Patrick Nyamvumba
Nzamwita Vincent Degaule uyobora FERWAFA n’umugaba mukuru wa RDF Patrick Nyamvumba
Ati, abasore banjye wabonye uko bayobora umukino!
Ati, abasore banjye wabonye uko bayobora umukino!
Min. Uwacu Julinne ufite imikino mu nshingano yarebanye uyu mukino na Min. James Kabarebe umuyobizi mukuru wa APR FC
Min. Uwacu Julinne ufite imikino mu nshingano yarebanye uyu mukino na Min. James Kabarebe umuyobizi mukuru wa APR FC
Ibikombe n'imidari byahataniwe
Ibikombe n’imidari byahataniwe
Ndayishimiye Eric Bakame (ubanza ibumoso) ntiyakinnye uyu mukino
Ndayishimiye Eric Bakame (ubanza ibumoso) ntiyakinnye uyu mukino

Abasore ba APR FC bajya inama zabafashije gushimangira ubukombe

Umukino watangiye igice cya stade bita Mu Ruhango bafite ikizere
Umukino watangiye igice cya stade bita Mu Ruhango bafite ikizere
Mugisha Francois Master yagerageje kwitwara neza mu cyuho cya Kwizera Pierrot
Mugisha Francois Master yagerageje kwitwara neza mu cyuho cya Kwizera Pierrot
Mugheni wari kapiteni aracubya uburakari bwa Camara washyamiranaga n'abakinnyi ba APR FC
Mugheni wari kapiteni aracubya uburakari bwa Camara washyamiranaga n’abakinnyi ba APR FC
Imanishimwe Emmanuel wavuye muri Rayon arakiza izamu rya APR FC
Imanishimwe Emmanuel wavuye muri Rayon arakiza izamu rya APR FC
Ba myugariro bahagaze neza muri uyu mukino, aha Herve yambuye Moussa Camara uyu mupira
Ba myugariro bahagaze neza muri uyu mukino, aha Herve yambuye Moussa Camara uyu mupira
Byari ibyishimo by'akataraboneka ku bakunzi ba APR FC
Byari ibyishimo by’akataraboneka ku bakunzi ba APR FC
Abasaga ibihumbi 25 bari buzuye stade Amahoro bihera ijisho umukino uhuza abakeba
Abasaga ibihumbi 25 bari buzuye stade Amahoro bihera ijisho umukino uhuza abakeba
Bahaye icyubahiro abamugariye ku rugamba bari muri stade n'izindi ntwari z'u Rwanda
Bahaye icyubahiro abamugariye ku rugamba bari muri stade n’izindi ntwari z’u Rwanda
Abasifuzi bayobowe na Hakizimana Louis bahawe imidari y'ishimwe
Abasifuzi bayobowe na Hakizimana Louis bahawe imidari y’ishimwe
Ministire w'intebe Murekezi Anastaze atanga imidari ku bakinnyi ba Rayon sports ati, ntako mutagize
Ministire w’intebe Anastase Murekezi atanga imidari ku bakinnyi ba Rayon sports ati, ntako mutagize
Rayon sports yahawe sheke ya miliyoni n'igice
Rayon sports yahawe sheke ya miliyoni n’igice
Gacinya uyobora Rayon yihanganisha abasore be
Gacinya uyobora Rayon yihanganisha abasore be
Umuyobozi wa Sena y'u Rwanda Hon. Makuza Bernard ashimira anambika abakinnyi ba APR FC imidari a
Umuyobozi wa Sena y’u Rwanda Hon. Makuza Bernard ashimira anambika abakinnyi ba APR FC imidari
Bati, ubu si kabiri gusa ahubwo ni gatatu mu rugo rw'umugabo
Bati, ubu si kabiri gusa ahubwo ni gatatu mu rugo rw’umugabo
Ibyishimo byinshi ku bakinnyi ba APR FC
Ibyishimo byinshi ku bakinnyi ba APR FC
Batsindiye miliyoni eshatu
Batsindiye miliyoni eshatu
Jimmy Mulisa yihsimiye umudari mu gihe gito amaze muri APR FC nk'umutoza mukuru
Jimmy Mulisa yihsimiye umudari mu gihe gito amaze muri APR FC nk’umutoza mukuru
Igikombe bagituye umuyobozi wabo Maj Gen Jacques Musemakweli
Igikombe bagituye umuyobozi wabo Maj Gen Jacques Musemakweli
Agishyikiriza umugaba mukur w'ingabo z'u Rwanda Gen. Patrick Nyamvumba
Agishyikiriza umugaba mukur w’ingabo z’u Rwanda Gen. Patrick Nyamvumba
Nawe afatanya na Mi. w'ingabo Gen. James Kabarebe kukishimira
Nawe afatanya na Mi. w’ingabo Gen. James Kabarebe kukishimira

Photo/Mugunga Evode/UM– USEKE

Roben NGABO

UM– USEKE

22 Comments

  • Masudi ntashoboye 3 kose koko
    yibwirize kabisa arutwa na Sostene kabisa.
    Rayon ibaye umugore koko ,komite itabare kuko sinzahora nimuka ubuse detour nanteza abacyeba nzongera nimuke k ntaguma muri quarter ntuyemo.

  • Ko barya imitsi yabanyarwanda se barabuzwa nande gutsinda!!! Umukinnyi mwiza wese ko igihugu kimubagurira, umusifuzi bakamuvugisha ni gute batatsinda. Imisirooo yacu irayitunze naho I yacu ibibazo by’amikoro barayizengereje.

    • ISMIC niwowe ubazwa:

      Mu biranga Intwari harimo no kwihangana mu gihe watsinzwe ahubwo ukareba impamvu watsinzwe bigatuma ukosora aho wakoze ikosa. Amakosa yawe ntuyagereka kubandi. Uti imisoro yacu, wasanga ahubwo utazi naho imisoro itangirwa cg nawe uri muri bamwe bashakishwa kubera kuyinyereza. Ikindi nifuza kukubaza, iyo Rayon Sport yatsinze imisoro iba itaratanzwe? APR FC ihurira hehe n’imisoro? None se Rwanda Revenue umunsi yatangiye gukina Football uzavuga iki? Dore ahubwo ikintu ubura jye nkiguhere Ubuntu, Numara kucyakira uzatanga inama nzima kuri Equipe ubeshya ko ufana: 1. Spirit ya fanatisme uzabanze umenye iyo ariyo. 2. Uzige gutandukanya ijambo n’irindi (Ijambo rizima n’Ijambo ry’impfabusa). 3. Gufana s’amagambo n’inama ndetse no kugira ibikorwa. 4. Numero ya Compte ya Rayon urayizi? kuko ushobora kuba wowe nta 100 frw uratanga wabaho. 5. Rayon imaze imyaka ingahe ibayeho? Uherye icyo gihe kugeza none ntiyari ikwiye gutaka amikoro mufite abafana bangana n’uko mugaragara mu bururu n’umweru ku munsi w’umukino. 6. Iyo mwatsinze APR umukinnyi wanyu niwe uba yasifuye ko wumva mutsindwa kubera imisifurire mibi?

      Uziko na Kiyovu ibatsinze yambaye Umukara n’Umweru wavuga ngo abasifuzi bayibeye kubera ko waba wikanga abamabara ukagira ngo ni APR? Pole sana.

    • Ariko Royon ntibuze amafaranga ahubwo ufite Management mbi ifite nabakinnyi beza yee ariko Management irarwaye sinumva ukuntu ikipe nkiriya ntamodoka igira igahora ikodesha iyo nimibare mike pe uziko abafana bonyine bishyize hamwe bayigura ariko nta management Rayon ifite nabarimo baririra gusa ntago yatera imbere nikomeje gutyo.

      • ahubwo se ko naherutse H.E abaha imodoka muri 2003 mwayishyize he? yarinze isaza mutayibyaje indi kweli? poor management muri Rayon niyo yangiza ikipe yanyu.

  • wowe ismic vana amatiku ahongaho wemere ko watsinzwe

  • Ujye wemera @ Ismic uvaneho inzitwazo,
    niba wari kuri match wabonye umusifuzi hari amakosa yakoze? ko muvuga se ko rayon ari equipe y’Imana n’Abanyarwanda ubwo 12m z’abanyarwanda zabuze anukoro yo gutunga rquipe yanyu? ibyo by’imisoro uvuga urabeshya ahubwo nimwe mutungwa n’imisoro y’abanyarwanda, ntuzi ko akarere ka Nyanza kabahembaga mu ngengo y’imari y’akarere!!! abo banyarwanda uvuga abatanga imisanzu muri rayon harimo abakozi ba leta baba bashyizemo amafrw bahembwe na Leta kandi nayo ikura ku misoro yabanyarwanda, ibyo uvuze urabona ko bidafite ishingiro.

  • Roben NGABO ivugire. Ikipe yitwa APR ntayo muzi. Abanyamakuru ba sport muzishyire hamwe mushinge ikipe maze tureba ko irusyaho? Muvuga umupira w’u Rwanda ariko ntimuwuzi. APR ibikombe izabitwara kandi uretse amagambo murenzaho atagira fair play, ubushobozi, ubuyobozi… kila kitu iri nacyo.
    Amashyi kuri APR!!!!!!!!!

  • dore uwo mu bencheur witwa Faustin uko arora. Ngo ni VIDIC da ahahahaha sha upfuye ubusa kubera kwiyemera umupira urakunaniye burundu

  • GASENYI IGOMBA KWEMERA KUTUBERA UMUGORE WIBIHE BYOSE NTAYANDI MANANIZA KANDI IGABANYE IBIGAMBO BITAGIRA UMUSARURO NIBA ISHAKA KU MBERA UMUGORE.NIYANGA UBUTAHA NZAYIKUBITIRA MUMUFUKA BITA AKADEYI.UWATSINZE NTAHO YAGIYE

  • Tuzajya tureba match yatangiye kuba kbx, masudi we emera ko uri umutoza wungirije, gutsinda mukeba birakunaniye, umwaka washize ikipe ntabwo yari iyawe.byari nko kuguherekeza ballon gutsinda.

  • NARARITATSE. NA TUTATUMIKA HADI NGUNGA KUMI. CONGS.

  • barabuzwa niki kubitwara se ko uhagarikiwe ningwe avoma igitugu mumupira imisoro yabanyarwanda akarengane nibindi nibyo bibaranga

  • EMMANUEL Tega amatwi:

    Mu biranga Intwari harimo no kwihangana mu gihe watsinzwe ahubwo ukareba impamvu watsinzwe bigatuma ukosora aho wakoze ikosa. Amakosa yawe ntuyagereka kubandi. Uti imisoro yacu, wasanga ahubwo utazi naho imisoro itangirwa cg nawe uri muri bamwe bashakishwa kubera kuyinyereza. Ikindi nifuza kukubaza, iyo Rayon Sport yatsinze imisoro iba itaratanzwe? APR FC ihurira hehe n’imisoro? None se Rwanda Revenue umunsi yatangiye gukina Football uzavuga iki? Dore ahubwo ikintu ubura jye nkiguhere Ubuntu, Numara kucyakira uzatanga inama nzima kuri Equipe ubeshya ko ufana: 1. Spirit ya fanatisme uzabanze umenye iyo ariyo. 2. Uzige gutandukanya ijambo n’irindi (Ijambo rizima n’Ijambo ry’impfabusa). 3. Gufana s’amagambo n’inama ndetse no kugira ibikorwa. 4. Numero ya Compte ya Rayon urayizi? kuko ushobora kuba wowe nta 100 frw uratanga wabaho. 5. Rayon imaze imyaka ingahe ibayeho? Uherye icyo gihe kugeza none ntiyari ikwiye gutaka amikoro mufite abafana bangana n’uko mugaragara mu bururu n’umweru ku munsi w’umukino. 6. Iyo mwatsinze APR umukinnyi wanyu niwe uba yasifuye ko wumva mutsindwa kubera imisifurire mibi?

    Uziko na Kiyovu ibatsinze yambaye Umukara n’Umweru wavuga ngo abasifuzi bayibeye kubera ko waba wikanga abamabara ukagira ngo ni APR? Pole sana.

  • Muraho banyarwanda, ntaruhande mpagazeho ariko hari imvugo zikwiriye kuvaho zitabereye abanyarwanda. Abashinja APR FC kurya imisoro yabanyarwanda baribeshya ese kuki mutavuga Police FC cg amakipe yuturere. mu mupira wamaguru habaho gustinda, kunganya cg gustindwa nkabakurikirana umupira hafi mukwiye kubyemera. Ese ko imisifurire ari ikibazo, hari igitego mwashyizemo baracyanga? cg APR bayihaye icyo itatsinze. mureke twubake u Rwanda rutubereye

  • rayon bayirongoye baranayinyaza ahubwo ubutaha izanannya muburiri. pupupupu!! yarashwiragiye kabisa. abarayons barasebye pe!! ahubwo muri sudani bazababagira ibisiga byirire.

  • WOWE John ndakugaye , ugaragaje uwuriwe, ntabwo Intwari iganira ivuga ibyo uvuga, Reba Rucagu akujyane mu itorero uzagaruka uri umugabo uganirana ikinyabupfura n’abandi. Ntugatukane.

  • Rayon sport was raped by APR 3 time lawmay be applicable

  • NARARITATSE. APR TEAM… CONGS. NA TUTATUMIKA HADI NGUNGA KUMI.

  • wowe wiyise john, ns sommes humble, et ensemble … etc … congs.

  • Bravo Mulisa jimmy!

Comments are closed.

en_USEnglish