Digiqole ad

Pierrot ntari mu bakinnyi ba Rayon bitegura APR FC, F.Mugheni yasanze abandi

 Pierrot ntari mu bakinnyi ba Rayon bitegura APR FC, F.Mugheni yasanze abandi

Abasore ba Rayon sports bakoze imyitozo ya nyuma bitegura APR FC

Harabura amasaha make ngo Rayon sports na APR FC zihatanire igikombe cy’Ubutwari. Amakipe yombi akomeje imyiteguro. Umuseke wasuye Rayon sports izakina idafite umukinnyi wayo wo hagati Kwizera Pierrot. Mugheni Fabrice utakoze imyitozo yasanze abandi mu mwiherero.

Abasore ba Rayon sports bakoze imyitozo ya nyuma bitegura APR FC
Abasore ba Rayon sports bakoze imyitozo ya nyuma bitegura APR FC

Urwego rw’igihugu rushinzwe intwari, impeta n’imidari by’ishimwe rwashyizehjo umukino uzahuza Rayon Sports FC na APR FC, bahatanira igikombe cy’Ubutwari, uzaba kuwa gatatu tariki ya 01 Gashyantare 2017  ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiza umunsi mukuru w’intwari.

Rayon sports yitegura uyu mukino yakoze imyitozo ya nyuma mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri kuri stade Umumena. Muri iyi myitozo ntihagaragayemo visi kapiteni wayo Kwizera Pierrot wagiye muri Arabie Saoudite kurangiza ibiganiro na Al-Hazm Rass FC imwifuza. Gusa uyu musore uvuka i Burundi yagiye nta ruhushya ahawe n’ubuyobozi cyangwa abatoza ba Rayon sports.

Umuseke wasuye imyitozo y’iyi kipe yakozwe Mugheni Fabrice Kakule bita Moussa adahari ku mpamvu abatoza be batazi. Bivugwa ko atari yishimye kuko hari ibirarane by’umushahara w’ukwezi kumwe n’agahimbazamusyi k’umukino umwe batamuhaye ku gihe. Gusa nyuma yo kuganira n’ubuyobozi yemeye gusubira mu mwiherero na bagenzi be akitegura umukino wo kuri uyu wa gatatu.

Visi perezida wa Rayon sports Martin Rutagambwa warebye iyi myitozo yabwiye Umuseke ko aba basore bihemukiye. Ati: “Pierrot hari abantu bamushutse bamubwira ko ngo bamuboneye ikipe izamuhemba ibihumbi 20$ bituma yibagirwa ko adufitiye amasezerano. Yagiye ntawe abwiye kandi hari n’ikipe yo mu Bubiligi we na Savio twemereye ko bazajya gukoramo igeragezwa muri Mata. Yahubutse cyane ariko twizeye ko azisubiraho akigarura.

Kuri Fabrice we sinzi icyamuteye kwivumbura kuko nta bibazo dufitanye nawe. Nabwiye abatoza ngo bamukurikirane bamenye ikibazo afite baduhe raporo. Gusa ntibatubuza kwitegura umukino nk’uyu ufite agaciro mu buzima bw’abanyarwanda.”

Abasigaye mu bakinnyi ba Rayon sports biteguye uyu mukino, harimo na Mugabo Gabriel na Abouba Sibomana batari bemererwa gukina imikino ya shampiyona kuko iki gikombe  ikipe yemerewe gukinisha umukinnyi wese ishaka.

Abakinnyi 11 bashobora kubanza mu kibuga muri Rayon sports:

Ndayishimiye Eric Bakame, Ndacyayisenga Jean d’Amour Mayor, Abouba Sibomana, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Mugabo Gabriel, Muhire Kevin, Nahimana Shasir, Manishimwe Djabel, Nsengiyumva Moustapha, na Moussa Camara.

Mbere y'imyitozo Masudi yaganiriye na 11 bashobora kubanzamo ku mukino wa APR FC
Mbere y’imyitozo Masudi yaganiriye na 11 bashobora kubanzamo ku mukino wa APR FC
Abouba Sibomana yemerewe gukina umukino w'igikombe cyo kuzirikana Intwari z'u Rwanda
Abouba Sibomana yemerewe gukina umukino w’igikombe cyo kuzirikana Intwari z’u Rwanda
Moussa Camara yitoza gutera penaliti
Moussa Camara yitoza gutera penaliti
Manzi Thierry uvuye mu mvune ariteguye
Manzi Thierry uvuye mu mvune ariteguye
Yves Rwigema aritegura guhangana na APR FC yakuriyemo
Yves Rwigema aritegura guhangana na APR FC yakuriyemo
Umunyezamu wa kabiri wa Rayon sports Evariste Mutuyimana mu myitozo
Umunyezamu wa kabiri wa Rayon sports Evariste Mutuyimana mu myitozo
Nsengiyumva Moustapha ashobora kubanza mu mwanya wa Savio Nshuti Dominique
Nsengiyumva Moustapha ashobora kubanza mu mwanya wa Savio Nshuti Dominique
Mu mutima wa ba myugariro Mutsinzi Ange Jimmy azitabazwa
Mu mutima wa ba myugariro Mutsinzi Ange Jimmy azitabazwa
Mugabo Gabriel bita Gabby asanzwe ari myugariro ariko azakina hagati mu kibuga
Mugabo Gabriel bita Gabby asanzwe ari myugariro ariko azakina hagati mu kibuga
Umutoza Masudi Djuma asa n'ubwira Visi perezida Rutagambwa Martin ati, 'Ntibahari ariko tuzagerageza kwitwara neza'
Umutoza Masudi Djuma asa n’ubwira Visi perezida Rutagambwa Martin ati, ‘Ntibahari ariko tuzagerageza kwitwara neza’
Rayon sports idafite Fabrice Mugheni na Kwizera Pierrot ikomeje imyiteguro
Rayon sports idafite  Kwizera Pierrot ikomeje imyiteguro
Fabrice Mugheni wambaye ingofero itukura yageze mu mwiherero, aha ari kumwe na Abouba Sibomana na Fiston Munezero
Fabrice Mugheni wambaye ingofero itukura yageze mu mwiherero, aha ari kumwe na Abouba Sibomana na Fiston Munezero

Roben NGABO

UM– USEKE

4 Comments

  • uko byagenda kose tuzahacyana umucyo kuko ntamugabo utsindwa kabi gakurikiranye.rayon sport eye oye oyeeeeee.shimo agatege turagushigikiye wa!tukuri inyuma ibihe byoseeeeee!!!!!!

  • ariko kuki batatugurira numero kabiri koko

  • Buriya yariyagiye i goma aho bita mu birere kuzana umuti azakoresha muri match naho abandi ngoyivumbuye ahubwo baribabipanze kugira bitamenyakana muzabicunge neza wasanga ariwe uzatsindira gikundiro

  • Rayon izatsinda kuko kuva mugiye gukina nta bikabyo Masudi yatangaje,mwizere gutsinda ibitego 2 kuri 1.

Comments are closed.

en_USEnglish