Digiqole ad

Agaciro k’umugabane mu kigega ‘Iterambere Fund’ kageze ku mafrw 103

 Agaciro k’umugabane mu kigega ‘Iterambere Fund’ kageze ku mafrw 103

André Gashugi, Umuyobozi mukuru wa ‘RNIT Iterambere Fund’.

Kuri uyu wa gatanu, agaciro k’umugabane mu kigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ cy’Ikigo mpuzamigabane y’ishoramari “Rwanda National Investment Trust (RNIT) kageze ku mafaranga y’u Rwanda 103.00.

Ikigega cy’ishoramari ‘Iterambere Fund’ gikusanya imigabane y’abantu banyuranye babyifuza igashorwa mu bikorwa by’iterambere.

Kuri uyu wa kane, raporo ngufi ya RNIT yagize iti “Agaciro k’umugabane umwe (mu kigega) ku itariki ya 26 Mutarama 2017 ni RWF 103.00.”

Ubuyobozi bwa RNIT buherutse gutangaza ko kumpera z’umwaka, inyungu kubashoye muri iki kigega izaba iri hagati ya 9% na 10%, inyungu iri hejuru cyane ugereranyije n’ubundi buryo bwose bwo kwizigamira bucuriritse butangwa n’ibigo by’imari mu Rwanda.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish