Digiqole ad

Serge Iyamuremye mu rukundo na Sandrine uba USA

 Serge Iyamuremye mu rukundo na Sandrine uba USA

Serge Iyamuremye ni umwe mu bahanzi bakora injyana ya Gospel mu Rwanda ndetse unakunzwe. Amakuru agera ku Umuseke ni uko ubu yaba ari mu rukundo na Uburiza Sandrine umunyarwandakazi ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za  Amerika.

Serge Iyamuremye na Sandrine bivugwa ko baba bari mu rukundo

Sandrine ukunzwe kwitwa Sando bivugwa ko yaba ari mu rukundo na Serge, mu minsi ishize nibwo nawe yinjiye mu ruhando rwa muzika.

Mu mpera za 2016 akaba aribwo yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise “ Nzatabarwa” ikoze mu njyana  ya Gospel.

Serge Iyamuremye yabwiye Umuseke ko ayo makuru ntacyo afite yayatangazaho ako kanya. Ko hagati yabo batarifuza ko byajya mu itangazamakuru.

Ati “Ibijyanye n’urukundo rwacu, igihe ntikiragera ngo tubitangaze. Igihe nikigera tuzahamagara itangazamakuru tubabwire. Aherutse mu Rwanda. Navuga ko ari ibihe bitari bifite icyo bitwaye (aseka). Narishimye. Ariko igihe cyo kubivugaho kuko kitaragera nta kinini nabitangazaho.”

Ku ruhande rwa Sandrine bivugwa ko bari mu rukundo nawe yemera ko hari umubano wihariye uri hagati yabo. Gusa ibijyanye n’urukundo nta kinini yabuvugaho.

Iyi ni couple nshya mu bahanzi bakora injyana ya Gospel. Mu Rwanda nti byari bikunze ko abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana umwe yakwemera ko ari mu rukundo n’undi.

Serge yamenyekanye cyane mu ndirimbo zirimo iyo yise , Yesu araje, Nzaririmba Hoziana, Mfata unkomeze, Arampagije n’izindi.

Mu gihe gishe akaba yaranitabiriye ibitaramo bitandukanye muri Afurika Y’Epfo aho byari bitangiye no kuvugwa ko yaba atazagaruka ahubwo agakomereza muri Amerika ahari umukunzi we.

https://www.youtube.com/watch?v=xr6yoA05pcc

Ngabo Roben

UM– USEKE.RW

en_USEnglish