Digiqole ad

Bujumbura: Eddy Kamoso yateye inda uwo yayoboraga mu itorero

Eddy Kamoso,  wari umukuru wa Abaririmbyi mu itorero Assemblies of fellowship i Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi yateye inda umukobwa yayoboraga mu itorero ubu akaba yahise ahagarikwa ku mirimo ye. 

Eddy Kamoso/ Photo facebook
Eddy Kamoso/ Photo facebook

Nkuko Umukuru w’iri torero ry’i Bujumbura, Nyambere Gaspard yabitangarije UM– USEKE.COM, uyu Eddy Kamoso yari umukuru w’itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana, yaguye mu cyaha cy’ubusambanyi aho yaryamanye n’umukobwa yarabereye umuyobozi maze anamutera inda.

Iyi nkuru imaze kumenyekana itorero,bahamagaye Eddy Kamoso bamubaza ibyerekeranya n’ibyo yakoze kandi yari umukristu w’intangarugero, Eddy Kamoso yisobanuye avuga ko icyo cyaha yemera neza ko yagikoze ndetse akaba asaba imbabazi itorero ndetse n’Imana by’umwihariko.

Ku murongo wa telefoni Pasteur Christine, umwe mu bayobozi b’iri torero Assemblies of fellowship yagize ati: “Ni koko Eddy Kamoso yakoze amabi, aryamana n’umwigeme kandi batasezeranye imbere y’Umukama”. Yakomeje atubwira ko Kamoso yasabye imbabazi Imana ndetse n’itorero bityo ngo ntagushidikanya azisubiraho abe umukristo w’ukuri.

Eddy Kamoso, wamenyekanye cyane mu Rwanda kuri Radio 10 mu kiganiro kitwaga IMBARAGA MU GUHIMBAZA,  yashakanye byemewe n’amategeko na Kabale Nicole uba i Kigali,  kandi bakaba bataratandukanye imbere y’amategeko, nubwo ubu batakibana. Kamoso akaba yarahise ava mu Rwanda akigira i Burundi.

Eddy Kamoso yamenyekanye kandi nk’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, akaba yaravuye mu Rwanda taliki 8 z’ ukwezi kwa gatandatu 2009 yerekeza i Bujumbura. Twagerageje kuvugana na Eddy Kamoso telephone akoresha i Bujumbura ntiyabasha gucamo.

Tariki ya Mbere Mutarama 2012, Eddy Kamoso yari yagizwe umushumba (Pasitori) muri ririya torero asengeramo i Bujumbura, nyamara ku cyumweru cyakurikiyeho nibwo ibyo yakoze byahise bimenyekana maze ahagarikwa ubwo.

Kubunani nibwo Eddy Kamoso yari yasizwe amavuta y'ubushumba
Kubunani nibwo Eddy Kamoso yari yasizwe amavuta y'ubushumba/Photo facebook

UM– USEKE.COM

0 Comment

  • BAca umugani mu kinyarwanda ngo nyakibi ntarara bushyitsi!!

    Nibitari ibi muzabibona, maze bamwe iyo tujya kubeshya abantu turabanza tukigira abatagatifu, ariko umunsi umwe Imana izadushyira ahagaragara.

    • mureke ku mushinyagurira kuko ntawudacumura kandi imbere yi mana icaha gisa ni kindi kuko yesu muri buka igihe bamuzanira wa mugore yari yasambanye ingene yababwiye ngo udacumura na mutere i buye none mwebwe ni mba mudasambana ugira ntabindi bibi mu kora ahubwo mu musengere munahanure kuko uno munsi nuyo ejo ni wowe reka tu musengere nawe asenge cane kazima satani ata mukomantaje umutima ngo areke kwemera amabi yakoze

    • bavandimwe ,ntawudacumura kandi icaha gisa nikindi imbere yi mana , mwibuke ingene yesu bamuzaniye umugore yafashwe asambana ingene yababwiye none reka ku mushinyagurira ahubwo hanura kuko uno munsi nuyo ejo ni wewe ariko ntawe mbyifurije imana ibahezagire

      • Uyu mugabo simuzi, ariko aho byapfiriye n’ugutandukana n’uwo Imana yifuza ko bagumana, reka tumusabire, abamwegereye nti mumuhe akato ahubwo mumufashe ave mu ngoyi za sekibi. Uwandusha tel cga email ye yabimpa nka muha prayer and moral support.

        Abandi rero nimube maso-muve mugume mu mucyo w’Ijambo ry’Imana rivuga ngo NTUGASAMBANE. Kandi kudasambana byashoboka-kuko hari ababaho badasambana.

        Imana ifashe Kamoso-ajye i Buryo namwe mwese,

  • @ heza ur right wangu

  • umugorewe wo murwanda rero narambe karamusebeje gusa none niko kamaraya nyakunjya mbega kamoso???? maraya gusa gusa babeshya ngo bakorera IMANA kandi barahejejwe yo nubusambayi yeweeeeeeeeeee IMANA ntikorerwa kumunwa ikorerwa mubikorwa, abarundi batari bamuzi bari bazi ngo babonye umushumba naho ari isekurume y’abakobwa bo murusengero, cyakora arasebye gusa azongere yihare ngo umugorewe wo murwanda ngooooooo puuuuu! nigatsindwe ako karaya k’akagabo ngo ni eddy kamoso???

  • Iyo usinzwe amavuta,ntabwo aba ari urukingo uba uhawe ahubwo umuryango w’ibigeragezo uba ufungutse ,gusa icyo uba ufite ni assurance rassuré yuko niyo bya genda gute Jesus atazaguta ,yego iyo assurance niya buri wese uri muri Christo ariko we by’umwihariko uwo we aba ashinzwe kuyobora intama z’Uwiteka.Iyo umuntu yasinzwe amavuta imbaraga zose z’ikuzimu ziramuhagurukira attaques zose ziza ariwe zitumbereye ,twibukiranye yuko intwaro zacu abari muri Jesus christo ko ari amasengesho,no kuba chaque séconde iruhande rw’Imana yacu,iyo rero wihenze ukaraba hirya gato ,satan iragusama,kandi akaba ari nako ihita yirukankana ikirergo k’Uwiteka NGO WARABYE WAMU MUNTU WITA NGO NUWAWE? Abantu bari kumwe na satan ntabwo iba attaquant .Bavandimwe tumusabire ,nawe kandi yisabire kugira ngo Uwiteka amugirire imbabazi ,kandi twese dusabirane kugira ngo dukore umurimo w’Uwiteka,kubera ko nicyo yadushyiriye kuri ino Isi yayo,ntabwo yahadushyiriye kurya no kuryama gusa ,kubera buri wese azabazwa impano yahawe icyo yayimajije,kandi tunagerageze kwiyaka imbaraga za kamere .Jesus abagirire neza

    • Wa muswa we se ugoreka ibyanditswe, ko yasizwe amavuta le 01/01/2012 hanyuma le 08/01/2012 bakamushinja inda!!!!est ce ke inda igaragara mri 8 jrs!!!!!Ahubwo ni urukungu rurimo gukurana n’amasaka kandi amadini y’izanduak icyo areba ni business donc umumaro wabagiria mu guteza imbere eglise yabo naho ibyo gukiranuka ntibabirimo rwose.they are money minded kurusha abacuruzi!!!!!!Ni gute wasiag amavut ay’ubushumab umusambanyi nka Edyy!!!!!nimwe mutuam abantu badakizwa!!!!!!Shame on u

  • NTIMUGACE IMANZA KUKO MWESE IMANA ICYIZE HANZE IBYANYU MWAKUMIRWA,NUKO RERO AHUMBWO MUM– USENGERE.

  • yeweweeee;ndababaye cyaneeeee uzi ukuntu uwo mugabo Ed agira ijwi ryiza!None burya niryuburaya!!!!!Ariko akomeze noneho asenge cyane Nyagasani yanga icyaha ntiyanga umunyabyaha kandi namusaba kumukiza ubusambanyi numugorewe azamugarukira atabizi.tumuabire disi abafashwaga nibiganirobye Yezu azamukiza.

  • Kwisi si mwijuru kandi satani ntarwanya abadahagaze haricyo abaona muri Kamoso kandi Imana izagishyigikira Bibre irambwira umukiranutsi naho yagwa ntazarambarara ndizera ko satani yamenye aho Kamoso yacumuriye ariko ntiyamenye aho yihaniye ikinezeza nuko yabaye intwari akabyivugira kandi akabyemera mwirinde guca urubanza 1abakorinto 4.5

  • Yoooooooooo,Imana imubabarire cyane.amen.tumutere inkunga y’amasengesho bavandimwe.

  • Romain 6:12 (Noneho ntimukimike ibyaha mu mibiri yanyu izapfa, ngo mwumvire ibyo irarikira)
    Ikigaragara ni uko yatewe cyane ndetse akwiye gusengerwa,kuko satani yamwibye ikintu kinini.arababaje cyane…
    Kubwanjye ntiyarakwiye kuba umushumba w’intama, ahubwo yakagombye kugenda agatunga abo bagorebe bombi,ubundi agakomeza umuhamagaro we w’uburirimbyi, ndetse agaca bugufi agasaba imbabazi umugorewe wambere yababaje bene ako kageni.
    Naho ubundi Imana barayitiranya, yo irera kandi izakomeza kwera iteka n’iteka, iyo rero ukoze bene ibyo bizira ugakomeze kwihisha mumurimo wayo amaherezo igushyira kukarubanda, kugirango buri wese abibone ndetse abimenye ko uri isega iryana “IMANA NI SERIEUX”. “Imana idusaba kuyikorera tutariho umugayo uwariwo wose. Kuba yabisabiye imbabazi yazihawe ariko ingaruka zicyaha ntabwo zo zakuweho. Imana Imutabare cyane…
    Ikindi kandi ni uko ushobora gusigwa amavuta n’abantu atari Imana yayagusize. Niyo mpamvu ijambo rivuga ngo”Igiti cyose kitatewe nadata azagica. Ndasaba ko abantu batajya bapfa kwirukankira kuba abashumba, no gupfa kwitwa umukozi w’Imana, itonde ubanze usabe ibimenyetso niba koko ari Imana…

  • GUNNERS AVUZE NEZA CYANE , nta mpamvu yo kumutera amabuye n’umugabo kuko yabyemeye agasaba IMANA imbabazi ndetse ‘abantu ndabimushimiye , KANDI rero inda ntiyayiteye ari pasteur ahubwo nimbere,ahubwo abamwimitse ntabwo bigaragara ko badashishoza neza, ikindi uwo nyamugore wamuretse akaba wenyine imyaka ingahe yose n’imana ntabwo ibyemera, yamugize PADIRI KUNGUFU KANDI RWOSE PE umugore we yaramuhemukiye rwose , IMANA NTIYEMERA DIVORCE ARIKO KUBWANJYE IYO MBA EDDY AHO GUHORANA IRARI NARI KUDIVORCE N’UWAMBERE NKASHAKA UNDI;NIBWIRA KO YARANGIJE NO KUMUBONA NUBWO BITARI MUNZIRA Z’AMATEGEKO GUSA BIRABABAJE CYANE , NONESE ASAMBANYE ATARASHATSE ? INGO ZIKIGIHE ZIZATUMA BENSHI BIFATA ahaaaaa MANA TABARA KABISA

  • yesu yaravuze ngo udacumura amutere ibuye rero icaha ni nki kindi nimba tudasambana dukora ni bindi vyaha ahubwo hanura apana gutukana kandi mu musengere kandi nawe yihane ntakongere

  • Ikosa rikomeye uyu Kamoso yakoze ni ukwemera kwimikwa nka Pastor kandi azi umugogo wari umuri mu jisho kuko yari ataricuza kiriya cyaha cyamenyekanye nyuma yo kumusukaho ayo mavuta ngo y`ubushumba!

    Naho Bryan rwose ntimugakabye amavuta usizwe n`umuntu nta assurance yindi aguha ngo yuko Yesu atazaguta nubwo wahura n`ibigeragezo bimeze gute. Ntimukayobye abantu kuko gusigwa amavuta ntibihagije ngo ube utanye no kurimbuka mu gihe utujuje gukiranuka. Yesu we n`ubundi umugambi we si uwo kuduhaana kuko yaje gushaka abarwayi ngo abakize kandi Imana yanga icyaha ntiyanaga umunyabyaba ahubwo ishaka ko yihana agahindukira ibyaha akabigendera kure kugira ngo azaragwe ubugingo buhoraho.

    Tujye dutandukanya kwimikwa n`abantu n`ibyo Imana yakorera umuntu. Abantu ni abantu kandi hari igihe amarangamutima abayobora bagkora ibintu borosa amakosa mu gihe Imana atariko ikora. Ntabwo rero wanyemeza ko ariya amavuta yasutsweho hari icyo yari kumara atihannye kuko kiriya ni igikorwa cya muntu kijyana n`imihango y`idini gusa.

    Gusa Iman ishimwe ko yasbye imbabazi kuko Iman yacu ni inyamababazi kandi itandukanye n`abana b`abantu.

  • shiiii(taisez-vous)umucamanza ni umwe! ntukajye uca imanza; Imana ireba mu mitima.ushobora kubitindaho bikanagukereza kandi nyir’ubwite yakemuye ikibazo cye n’Imana! nawe ahubwo bikwigishe. niba uhagaze wirinde utagwa! kandi nawe ntubigire urwitwazo ngo ureke gukizwa. buri wese azabazwa ibye! be blessed!

  • bene abo barasa nabariya bagiye kuza baburanishwa n’inkiko za kereziya ziyimeje gukurikinana ayo mabi akorerwa mu kiliziya,bamwoherze mu Rwanda

  • @ Bryan . reka ubujajwa ngo uwasizwe ari assured kuko na satan yari mu ba angels beza cyane ndetse yari icyegera k imana ariko yaraciwe definitively . na Youda yagambaniye jesus kandi yari umwe muri 12 apostles . None is prior to the punishment exemption .

  • Umugore we rero w’i Kgali najye yabishyira kuri bose babireba…! Nabivuze kenshi ko aya madini y’inzaduka atazatinda kwifunga mugira ngo ndabeshya! Singaho mu nsengero niho hasigaye habera urukozasoni???!!!! Mbabajwe n’abagore bakurikira amajwi gusaaaaa! Ayinyaaaaa! Ngo afite ijwi ryiza, erega umuntu ntagizwe n’ijwi gusa! Hari n’izindi ndangagaciro zigomba guhabwa umwanya! Arabasebeje tu!!!! Ndamwibuka kuri Radio 10 na Contact FM hano i Kigali abantu bari mu MBARAGA ZO…kugira bate??? Haaaaaa

  • Umutego mutindi ushibuka nyirawo akihagaze aho! Koko mbabajwe n’uwamusize amavuta atamuzi. Inama nagira Eddy ni ugusubira mubyanditswe akamenya ka ari ikizira ndetse cy’Urukozasoni imbere y’Imana gutandukana n’umugore washatse igihe cyose atarapfa cyangwa ngo Yesu agaruke.

    Dore inama icyaha waragikoze kandi uranacyemera normal thing. Subirana n’umugore wawe mwiyunge uraba usubiye mu murongo wa Bibiliya. Naho washaka undi muzaba mubana ubuzima bwo gusambana igihe cyose Nicole akiri kwisi kabone n’aho yaba yaraguhemukiye. Ndakwibutsa ko nta mpamvu n’Imwe itandukanya abashakanye keretse urupfu. Ukeneye ibisobanuro bihagije kubyo nanditse wasaba urubuga rukaguha E-mail yanjye.

  • Ibya eddy birasaba ubundi bushishozi nta nahamwe Bibiriya Yemera gutandukana kw’abashakanye.
    Umushumba umwepisikopi akwiye kuba umuntu uzi gutegeka abo mu rugo rwe Eddy wananiwe guteka umubiri wawe I mean umugore wawe ngo mubane nan’ubu rwose mutarahura ngo mwiyunge Washaka undi wagura igitsina watera inda ijana uri umusambanyi.

    Niba wishakira kurama no kuba mu Buzima bwera gerageza uce bugufi wiyunge n’umugore wawe. Uzaba ukoze ikintu gikomeye.

    Ibyo birasa no kuri Nicole Iyunge n’umugabo wawe ibindi murimo biri hanze ya Bibiriya twe twemera. Imana izabahire

    Kucyo wakoze cyo Uwiteka ni umunyembabazi kandi wige no kutagira impu ebyiri. Use n’umwizerwa nugera hirya y’urusengero ukore iby’umwijima ibyo rwose ni icyaha cya Efeso (Apocalipse2)kandi iherezo Uwiteka azakuruka.

    • Ikibazo nagize kubantu bose banditse ni uko abeshi baranzwe cyane namaragamutima mubitekerezo batanze.Uyu mugabo Eddy ntabwo muzi usibye kumwunva kuri Radio yemwe n umugore we simuzi ariko njye mbere yo kugira icyo nvuga cyo gutera inda il faut kumenya ko ari umusaruro wicyatumye ava murugo ntajyane n umufasha we.

      icya mbere ni ukwibaza nti niki cyatumye ahunga urugo? ko yagiye se niki cyatumye umugore atamukurikira? kubwanjye ibisubizo byibi bibazo nibyo byampa kumenya uburemere bw icyaha yakoze. kuko abaye afite umugore udashobotse kugeza aho umugabo amuhunga( nta mugore ucyahukana)ibyo rwose Eddy namwunva kandi nkanamuba hafi ariko abaye ari akageso kaba karatumye adashobokana n umugore akageza aho ahunga urugo ngo yisanzure twamwegera tukamugira inama tukanamusengera cyane.

  • Ariko ko numva mwese musa nkaho muca Imanza….. Muri Abera?

    Gucumura ugasaba imbabazi n’icyaha?
    Niba Nyambere waremeraga ko Eddy Kamoso ayobora abaririmbyi be, akanamuha ikibanza mw’itorero, kuki yamwandagaje kuri Internet amuvuga amusebya????? We se n’umushumba wukuri???? Ndumva uwashaka inkuru yo irambuye yajya i Burundi muriyo Eglise akamenya ukuri naho bifungiye….

  • Ntimureba ibyo bakora!!!!!!!! Erega ibijyanye n’ubusambanyi buri wese agomba kwirinda cyaneee!!!!Ariko ndi kwiyama cyaneeee abagabo babura gutunga abagore babo, ariko bakabona umwanya wo kujya guheheta abana babakobwa. nibabicikeho pe.!!Twebwe abasore tuzarongora bande?

  • Uwo Christine, we se, ko numva avuga nkaho harimwo agashyari???? Niba Eddy Yakoze ikosa akanasaba imbabazi, iki nikihe? Niba Eddy Ahamya ko Imana yamubabariye, mwe nk’abana b’abantu muramushakaho iki? Ko mu mucira urubanza? Izanyu se, zigiye ahabona mwacahe? Umugore nka Christine uyoboye itorero agendeza umunawa hanze mu rugo se byifashe bite?

  • Ariko se ubundi iryo ngirwa torero ryamusize amavuta rizi neza ko yatandukanye n,umugore we ibintu Bibiliya itubuza babonaga ko azavamo iki kindi?Yezu yaravuze ngo tuzajya tubarebera ku mbuto bera none nawe arigaragaje.jye simucira urubanza kuko sindi intungane ariko sinibaza uko umuntu wananiwe urugo rwe yabasha kuyobora umukumbi w,intama ashinzwe.

    • Mayita, urahamya ko urugo rwamunaniye?
      Umugire utabashije gukurikira umugabo, abaye rwawe wabyemera?

  • Pasitori Nyambere Gaspard arongora ate itorero rye ate? Ko amena amabanga y’abana be?

  • Byo n’ukuri Eddy Kamoso yakoze amakosa ariko Pasitori we nawe yakoze arenze kuko uri umushumba ugira n’ibanga!

    • Sha amakosa yo arahari kabisa kandi aragagara…. ariko kwandagaza umuntu nabyo n’icyaha uretse ko abantu ibyaha batanafita kimwe ariko byose ni bibi. Pastori Nyambere amakosa wakoze nukwandagaza intama yawe mu binyamakuru, Eglise yawe ntangaye uko uyiyobora.

  • Umuvandimwe yaracumuye, akora bibi cyane ariko Yesu ntabara ibyaha bye nkuko turiho tubibara “And he came to tell you that I am not counting your sins 2 Corinthians 5:18-19”
    kuku ariwe “perfect father Matthew 5:48”
    Icyo Abana b’Imana twakora ni ukumusengera nabashobora kumubona bakamwegera ntibamute kure, Yesu yifuza kongera kumubona yihaniye kureka,Aime yavuze neza, byose byatungana we n’umudame we b’iyunze, ntakitaba fixed, babanbariranye gusa kuko ariho byose byapfiriye.
    Bana b’Imana mureke abataramenya Imana bavuge ibyabo,ariko mwebweho mutekereze icyo Imana yabavuzeho muri mu ntege nke.
    Mwibuke ko mutemerewe guca imanza.
    God bless you all.

    • Christ’s boy uvuze ukuri pe!niba uri umwana w’Imana wicecekere umusengere kuko inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo!!ntimuragera aho namwe satani atatera ibuye.ahubwo mumusengere

  • yooooo,sorry for you kamoso, ntabwo narinzi ko utakibana na nicole n’ukuntu wari washimye ko wasanze ari isugi.Gusa barebe neza,ubwo hari n’abandi benshi batwite cyangwa se batatwise ariko biryamanira na kamoso.Ikindi ngaya kamoso n’ukuntu yemewe guhabwa inkoni y’ubushumba azi ibyo yiberamo.Ese ubundi banyarubuga, umuntu yemerewe gusengerwa k’ubushumba yaratandukanye n’umugore?Mumbwire mwe mundusha kumenya ijambo ry’imana.
    Amahoro

  • Eddy namubwira ngo urasebye Mayor imbere y’Abaturage.

  • Kuba Eddy KAMOSO yaraguye mu cyaha koko ibyo ni bibi. ariko kuba yaraciye bugufi agasaba Imana imbabazi n’itolero ni byiza namugira inama yo kurushaho kwegera Kristo akamuha ubutsinzi kandi asabe Imana imufashe yiyunge n’umugore we. Yesu n’umunyambabazi uretseko tudakwiye kubyitwaza ngo dukore ibyaha, ariko kandi bantu muca imanza mwe muri abere, naba nawe yasabye imbabazi ntiyishyize hejuru, abandi ko babikora babavugaho bagahindura amatolero, murekeraho kuciraho iteka. Utarakora icyaha namutere ibuye.

  • THIS IS THE REASON WHY I HATE FALSE RELIGION(BUT I LOVE JESUS). MU MINSI ISHIZE KUBA UMUROKORE (KUBESHYA NGO URI UMUROKORE) BYARI BIGEZWEHO MU RUBYIRUKO. NDIBUKA HARI UMUKOBWA NAKORANAGA NAWE ASENGERA MURI AYA MADINI Y’INZADUKA. YARAMBWIYE NGO “CYAKOZE UBAYE UMUROKORE NAGUKUNDA”. HAGATI AHO ABANTU BAMUZI BARAMBWIRA BATI “URIYA MUKOBWA MUGENDANA ATARI YAKIZWA YARASAMBANYE BIRENZE IBIKENEWE”. MBITEKEREJEHO NUMVA NTAKWIHANGANIRA KO UWO NTEGANYA KUGIRA MAMA W’ABANA YABA YARAKOZE IBYO. NATANGIYE KUMUGENDERA KURE NSEZERA NO KU KAZI.
    HASHIZE UMWAKA N’IGICE BARAMBWIRA NGO BAMUTEYE INDA YARABYAYE…NDAVUGA NTI “WARAKOZE MANA” INGESO NTICIKA, IBYO BAVUGAGA NI BYO. ABAROKORE WEEEE! SINSHOBORA KUJYA KUBESHYA ABANTU NGO NDI WE, SINSHAKA NO KWITWA UMUROKORE(IMANA YO NTIWAYIBESHYA) IMANA NIYO IZI ABAKIRANUTSI!!!

    • Umva bebeto, kuba Umurokore sicyo kibazo, uzabe uwo uriwe ukurikiza ibyo bible ikubwira gusa wo kureba kubandi. ibya Eddy, Nawe byakubaho, gusa Niba yarihannye Two kumucira urubanza, nta numwe kw`isi uri perfect, Kdi simushyigikiye Mu cyaha cye , gusa tumenye neza ko uko uzamuka mu by`Imana , satani Azamura igipimo mu bigeragezo, ukaba watsinda cyangwa ukanesha , naho iyo usanzwe mu mibare yabakorera satani , mean urumunyabyaha, agufite ntampamvu yo kugutamaza. tubirebereho nkisomo natwe twitekerezeho ko turi shyashya , tunatekereze kw`iherezo ryacu murakoze was RADO KEITH in KIGALI

  • we n’ itorero rye bari kimwe.
    ubwo se ni gute bemera gusiga umuntu ufite umugore wemewe ariko bakaba batabana? keretse niba yarabeshye ko ari ku mpamvu z’ akazi, ariko nizere ko basi bajya basurana bigaragara ko bakundanye. Itorero na Eddy bakwiye gusengerwa

  • Icyo Imana yafatanije ntawe ubasha kugitanya,byumvikana bite ukuntu umuntu yava iKigali ataye umugore w’isezerano akaba pasteur mu dini runaka,ntabwo Imana yemera divorce,ahubwo Imana iba shaka ko umuntuyihangana niba ari ikigeragezo nta kugihunga ubana nacyo ahubwo nk’umukristu ugomba gusaba imbaraga ku Imana.Biratangaje kandi birababaje amatorero agomba kubanza kureba uwo agiye guha umurimo,bakareba son histoire kugirango itorero hato ridahinduka ubuungiro bw’abasambanyi,abajura,abicanyi,aba escrots;Tugomba kureba kwanza agakiza nta kwirukira vuba vuba ku mpano kuko ushobora kuba umunyampano uri n’umusambanyi
    Umwanzuro ni uko Eddy yasubira i kIGALI Akongera akiyunga n’urugo rwe akemera ibibazo bye nta bihunge,kuko ni cyo cyambere kuba mu madini ni byiza ariko tubemo dukiranuka

  • ariko muraca imanza ziki ko umucamanza ari nyagasani azi uko yiyunze ni mana yewe asaba imbabazi imana ni torero utarabikora na mutere ibuye kandi imana yanga icyaha ntiyanga umunyabyaha

    • Ma fille merci sana…… Uvuze neza pe!

  • Bene data birababaje kubona ko Isi yamaze kwinjira munzu y’Imana!reka mbibarize nigute umu divorcé ahabwa inshingano zo kuyobora Itorero?njye nda condamna upu pasteur wa musengeye!naho Eddy yakoze ibyo yategerezwa gukora kuko ntambuto y’Imana imurimo!

  • Aho niho bita BOSE BABIREBA!!!!!!
    Imana bigeraho bikayirenga ikagutanga isi ikakubona, nibyo abanyarwanda bita umunsi wa 41 none se muri mwe hari uyobewe ko agakingirizo karinda inda itifuzwa ariko ni uko IMANA ikora, ibyo gukizwa no kujya mwijuru byo mubireke ni debat ndende rwose.
    Hari abantu bazi kubwiriza abantu rwose bagakizwa benshi,iyo ni impano; hari anaririmba neza inganzo ifatika abantu bagafashwa nayo ni impano ni ibindi nibindi……etc. bitandukanye cyane nuko Imana Ibishimira barimo bakoresha za mpano zabo, yishimira gusa ubikora yakebwe mu mutima (gukebwa mumutima mubyumve neza.,.,.)Ahubwo inama nagira kamoso nuko ubu byasubiwemo IMANA yikorere numutima wawe wose cyangwa ubivemo wibere uwo tujya twita uwisi kuko nikitari icyo uzakibona nukuvuga ngo Wirwa wigaragaza nkumuntu ukorera Imana kugeza ubwo bakwimitse kandi uri icyaha cyubuhehesi n’ubusambanyi waragicigatiye. Icyo mbwira uvuga ngo uwasizwe amavuta ni assured, non, non et non amavuta ntabwo ijuru rikinguka ngo asohokemo ahubwo bayahahira kwisoko hamwe naho wasanga umuceli NIDO cg ibindi Imana yonyine niyo yimika umuntu akaba ASSURED.sinavuga kubijyanye n’imibanire yo mungo kuko ntazi intandaro yo guhunga urugo akajya i Bdi, niba ari umugabo mubi cg umugore ikigaragara nuko umugore yatuye ikigeragezo cyumugabo wumuhehesi.
    Mumbwire ukuntu muri iyi minsi abantu barimo bimikwa???, bimikwa hakurikijwe iki? nande???
    Isi irimo igera kumusozo kweli!!!.

  • Mana yigitangaza ifite imbaraga ndagushimira ko wampaye impano w’umwuka wawe wera utubwira ko turikumwe nawe mana tuzakandagira inzoka naza scorpion tukazijanjagura imitwe nanjye ndategeka mwizina rwawe mwami ngo imbaraga z’amadayimoni b’ubusambanyi no kubeshya ziri muri eddy zimuvemo katika jina la yesu kandi ndamuburiza amahoro mubikorwa byanduye mwizi rya yesu urakoze mana ko utwumvise icyubahiro kibe icyawe amennnnnn…..

  • nkabobantu bakora icyocyaha bakagombye ku ba shyikiriza ubutabera ba tukishya aba christo muri rusange bagahanwa

    • Buriya Modeste we, uri perfect? Aho utuye uri ishyashya?

  • Yezu ati utarakora icyaha na mutere amabuye……..habuze numwe uya utare wamugore,yezu na mube hafi kuko shetani ashobora kuba ari muri celebration….

    • Shitani ira celebrant kuberako umukobwa yatwite,cga kubera ibintu byagiye kumugaragaro? Ariko mwagiye mureka imitwe umenye ko wabeshya abanu ariko utabeshya imana. Usome coment ya pour plus d’info!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • niyonkweeeeee asubireyo ntamahwa

  • yoooooooooooo,nagahoma munwa peee,iyinkuru nicole arayakira gute?namubwira ngo yihangane.ese uwatewe inda we muramugira iyihe nama?iyo namugira nuko yaca bugufi agasaba imana imbabazi hanyuma akegera na nicole nawe akazimusaba kuko ubu nicole igihe cyose atabonye divorce na eddy barabarwa nkumugore numugabo.ariko Imana izababarira ,bitewe nuburyo bazayisaba imbabazi.

  • barabazi mwese sha.

  • Ndumiwe,
    Jyewe nibaza amatorero y’uburundi icyo agenderaho yimika abashumba bayo kuko ibi ndabivuga ngendeye kuwundi muntu ntashatse kuvuga ariko muvuze warabaye i Butare wahita umumenya wari umutekamutwe urenze abandi ariko yagiye i Burundi bahita bamugira Representant w’itorero ryaho mu ntara yose banamushyingira umukobwa wabo kandi yaririrwaga ateka imitwe muri Butare ngo arwaye SIDA. None aba nabo ngo Eddy bamugize umushumba ari umusambanyi.

    Jyewe mpise nibaza niba uyu yateye inda atari umunyeshuri cyangwa umwana wari ukiri muto yiciye icyerekezo cy’ubuzima. Naho abavuga ngo ni satani, uwo mugabo nawe yaragowe, none se nigute uzi ko wakoze icyaha nka kiriya warangiza ukemera kwimikishwa amavuta?

    Ese ko bavuga ngo yasabye imbabazi, abo batubwira niba yaratuye ko yasambanye mbere yuko yimikwa ngo nibura twemere ko yahaye agaciro umurimo wimana? None se iyo nyamukobwa agira amahirwe nako ibyago ntasame kamoso yari kuzavuga ko yasabye imbabazi?

    Ahubwo Imana niyo izi umurimo wayo, nzi ko gushyirwa ahagaragara bikijije ubuzima bwabakobwa benshi bari kuzagwa mumutego w’iyi ngirwa pasteur. Imana ishimwe cyane kandi namwe bakobwa muge mugira ubushishozi bwabiyita abakozi b’Imana bubu kuko hari benshi bitwikira iri ariko buzuye umyuka y’abadayimoni mumbabarire gukoresha iri jambo ariko namwe muzagenzure muzabibona.

    Gusa aya madini nayo abifitemo uruhare kuko ubundi ukuntu umuntu aza mu itorero uyu munsi ukaba umugize umuvugabutumwa ntinubajije aho avuye ngo wibaze mission aho numva aya matorero nayo akwiye kwibazwaho ndetse hakwiye n’ubugenzuzi bwa leta!!!!

    Abarundi by’umwihariko bari kwimika abantu bavuye mu Rwanda, numva mu Rwanda atru=i kure kuburyo niba bashaka ko amatorero yabo aba ay’ivugabutumwarigamije guhindurira abantu kumana bajya babanza bakanabaza amakuru yabo aho bavuye, kuko hariho igihe bava mumatorero yabo barananiranye ndetse bafite nibyaha bakurikiranyweho bagerayo bagahita baba aba apotre, izina riri gukoreshwa nabi muri iki gihe.

    Mumbarire ngarukire aha ariko mwitonde. Abavuga ngo basengere Kamoso ahubwo nimusengere itorero Satani yinjiriye! Uwo mwana w’umukobwa uri i Kigali yihangane ninkibyo byose!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!

  • uwo mu type ngo aracumita nta kina , ni danger, bagira Imana kuko yateye inda ahereye kubo ayobora, ubwo se iyo ahera ku ba muyobora, nkuwo uvuga ngo yasabye imbabazi, itorero, Imana hahahaha

  • nawe byakubaho!

  • HAHAHAHAAAAAAAAA

  • AYA MAVUTA BAMUSUKAGAHO AROTSA KWELI!!!URABONA NGOARAHITA AJYA AHAGARAGARA ATARATERA UMUTARU? NAGARUKE TWIMANYURIRE AMAZI BUCEEEEEEEE

  • Niba imbabazi yasabye yarazisabye azivanye kumutima ntazongere nibibi.

  • Ariko ko mutavuze ko nyuma yicyumweru kimwe arongoye yahise afungwa ngo kubera ubutekamutwe.gusa sinzi niba icyocyaha cyaramuhamye. Icyonzi nuko kuva na mbere yuko arongira ntiyashirwaga akakenga.ngo kwijipo araroze. Sinarinzi ko yahise atana numugore byumvikane ko ntanigihe bamaranye.abantu nka eddy ni benshi mumatorero kandi biragoye kubamenya.

  • Ndumiwe koko…na ryajwi rye numvaga kuri Radio…..Abavuga Imana buramenye ko Izina ryayo ridakokinishwa….ahhha. nizere ko yihannye byukuri

  • NTIBYOROSHYE BITEYE UBWOBA

  • Imana ikomeze abakozi bayo.
    Kamoso we imana ikubabarire kandi ujye wirinda cyane ,kwirinda biruta kwivuza.uwibwira ko ahagaze yirinde atagwa says the bible.

  • Ndumiwe koko…na ryajwi rye numvaga kuri Radio…..Abavuga Imana muramenye ko Izina ryayo ridakokinishwa….ahhha. nizere ko yihannye byukuri kuko uyambariza kwishyiga ikagusiga ivu.

  • na dawid yarabikoze nkanswe kamoso

  • Yewe ni akumiro kubona umukozi wImana umaze icyumweru 1 asizwe amavuta akaba ateye inda umwana abereye umuyobozi

  • mwamenye aho yakoreye icaha ariko ntmwamenye aho yihaniye .numva vyatubera isomo tukamenya uko tugendana n Imana kuko niba wowe utarayitera ushobora kuba ubikora wihishe niba nawe utarabikora sikubwimbaraga zawe kuko wowe ntambaraga ufite zokunesha icaha .bible iravuga ngo haribintu bitatu birwanya umu christo isi,umubiri,na satani .we yaratsinzwe nonese wowe utartsindwa umufashije iki?ico nikiraka cawe co gusengera intama yazimiye ngo igaruke aho kumunenga .niyo mission Yesu yasize aduhaye .ahubwo mumusengere agaruke wese akorere Imana byukuri ativanze .mubabazwe nibyo yakoze kuko satani yatunyaze nimuje mukugarura rero mumutere intege haracari ibyiringiro ,ibindi byabaye ntabwo ari ingorane zanyu izanyu nukumugarura .twihutira kubona amakosa yabandi kuruta kubafasha nokubagarura kumana kandi ariyo mission dufise kwisi .Yesu amugenderere

  • Njyew harikint untarunva nabanyamakuru birwanda, ntabwo iyo umuntu akoze icyaha ahita aja mubinyamakuru isi yose ikamwota. Aya namakosa sana. Muzige neza uko ibinyamakuru bikora!!

  • NDABONA COMMENTS ARI NYINSHI KWELI, GUSA NAVUGA KO URIYA KAMOSO ATARI SERIEUX NA BUSA.. NDIBUKA MUVUGA UKUNTU YATAYE UMUGORE WE, NONE ARONGEYE YINYUZEMO!! NIYERURE AREKE KWITWIKIRA URUHU RW’INTAMA KANDI ARI IMPYSISI MAHUMA. ABAMUSHYIGIKIRA MU ITORERO BAMUGIRA UMUSHUMBA NABO SI SHYASHYA.BARI BAZI NEZA KO YATAYE UMUGORE WE, NTA RESPONSABILITE YARI AKWIYE GUSHINGWA. ESE UBUNDI MWABONYEHE IMPSYISI IRAGIRA INTAMA IKAZICYURA ZOSE??

  • Kamoso naho yarihanganye mwibuke banyarubuga Nicole kuberako atabyaranye na Kamoso yageze ubwo amwita ikiremba kumugaragaro Kamoso abura amahoro ahitamo kumuhunga ibyago yagize nuko satani yamufatanyije nicyo kibazo akamwumvisha ko yagerageza akareba ko ari muzima ubu rero byarakunze Nicole we Kamoso ni muzima agiye kubyara nu bwo atari wowe mubyaranye wihangane abandi mwese muvuge ibyo mushaka ubuzima bwumuntu buramureba naho abavuga ngo amadini yinzaduka mumenye ko ntanzaduka ziriho Yesu uko yari ari nubu niko ari kandi niko azahora mwirinde kwigira abanybwenge burenze namwe uwagenzura ibyanyu ntiyasanga muri abamarayika

  • Gusa ndababaye kubwa eddy kamoso.satani yaramurashe kweri ariko amutsindishe ijambo rivuga ngo satani winyishima hejuru naho nagwa sinzarambarara kuko Yesu aracyari kuntebe y’imbabazi kdi yibuke dawidi uko yisubiyeho akarushasho kuba inshuti y’Imana.

  • Utarakora icyaha azamutere ibuye Bahereye kuri abo bamuyobora.

  • ariko uwomupagani ubundi bamuheraga iki akazi kogukorera imana sha nomu rdayahavuye ammaze kuzitera ba 5

  • muzabamenyera ku mbuto zabo niko bibiliya ivuga!!!kandi igihe kirageze ngo buri wese aboneke muruhande arimo. avoka ntiyakwera indimu kandi ntawutanga icyo adafite, ntawacana itara ngo aritwikirize intonga.

  • IBYO MUVUGA SINZI IBYO ARI BYO KUKO IMANA IGOMBA KU MUKORESHA BITEWE N’IMPANO IMURIMO NAHO KAMERE KAREMANO SI IKINTU NAHO UBUNDI AZABWIRIZA BENSHI KU BWE BIHANE. BIBILIYA IBISONURA NEZA HARI ABAZAVUGAKO BARI ABAKOZI BAYO IKABASUBIZA ITI NI MUGENDE SINIGEZE MBAMENYA.

  • UBUNDI KU ISI DUFITE ABANZI BATATU: Satani,Isi, n’Umubiri.
    Eddy si malayika kuburyo atagwa kandi uko dukomera ku murimo w’Imana niko Satani adutega imitego ikaze. yaratezwe aragwa ariko Imana ntiramurekura kuko naho umukiranutsi yagwa azabyuka.

  • Jye ndabona twakwitongera ku juge mwene Data wasanga IMana yaramaze kumubabarira tugahera mu guca imanza, bibiliya iravuga ngo:aho kubona igitotsi kiri mu ijisho rya mugenzi wacu tubanze dukure imigogo iri mu maso yacu! Kandi ngo urinde ucira umugaragu w’Uwiteka urubanza, twababazwa nukoyaguye mu mutego wa sekibi, tukamwifuriza kugaruka mu gakiza.

  • uwiteka afite akazi gakomeye kumunsi wurubanza,ikiza nuko ntakijya kimunanira.

Comments are closed.

en_USEnglish