Digiqole ad

Kuwa kane: Ku isoko ry’imari n’imigabane hacurujwe arenga miliyoni 60

 Kuwa kane: Ku isoko ry’imari n’imigabane hacurujwe arenga miliyoni 60

Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Kuri uyu wa kane, ku isoko ry’imari n’imigabane hacurujwe imigabane ya Crystal Telecom, imigabane ya Banki ya Kigali n’impapuro z’agaciro mvunjwafaranga bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 60 602 600.

Ku Isoko ry'imari n'imigabane ry'u Rwanda (photo: internet).
Ku Isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda (photo: internet).

Ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda kuri uyu wa 26 Mutarama, hacurujwe impapuro z’agaciro mvunjwafaranga (treasury bond) zifite agaciro k’amafaranga 18,200,000. Yacurujwe ku mafaranga ari hagati ya 100.2 – 104.6 ku mugabane

Hacurujwe kandi imigabane ya Crystal Telecom 468,100 ifite agaciro k’amafaranga 42,129,000. Umugabane wacurujwe ku mafaranga 90, igiciro wariho no kuwa gatatu.

Ku isoko hacurujwe kandi imigabane ya Banki ya Kigali (BK) 1,200 ifite agaciro k’amafaranga 273,600. Umugabane wacurujwe ku gaciro wariho n’ejo kuwa gatatu k’amafaranga 228. Igiciro cy’umugabane wa BK nacyo nticyahindutse.

Ibiciro by’imigabane y’ibindi bigo biri ku isoko ry’imari n’imigabane ariko bitacuruje ntikahindutse, umugabane wa Bralirwa uragura amafaranga 140, uwa EQTY uwagura amafaranga 334, uwa NMG uri ku mafaranga 1200, uwa KCB uri ku Frw 330, naho uwa USL ukaba ku mafaranga 104.

Isoko ryafunze imiryango hari imigabane 571,900 ya BK igurishwa ku mfaranga ari hagati ya 228 – 245 ku mugabane, gusa hari abifuza imigabane 5,000 ku mafaranga 220 ku mugabane.

Ku isoko hari kandi imigabane ya Bralirwa 31,300, igurishwa ku mafaranga ari hagati ya 140-143 ku mugabane, gusa hari ubusabe bw’abifuza kugura imigabane 300 gusa, kandi nabwo ku mafaranga 137.

Hari kandi imigabane 86,000 ya Crystal Telecom igurishwa ku mafaranga 98 ku mugabane, gusa hari ubusabe bw’abifuza imigabane 706,000 kandi bashaka kuyigura ku mafaranga ari hagati ya 85 – 90.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish