Patriots BBC na REG BBC mu itsinda rimwe rya Heroes Tournament
Mu mpera z’iki cyumweru haratangira irushanwa ry’iminsi itandatu rya Basketball mu rwego rwo gukina hazirikanwa intwari z’u Rwanda. Patriots BBC na REG BBC zahuriye mu itsinda rya mbere.
Kuri uyu wa gatanu tariki 27 Mutarama 2017 haratingizwa ku mugaragaro irushanwa rya Basketball rihuza ama-club yo mu Rwanda hagamijwe kuzirikana intwari z’u Rwanda zigabanyije mu byiciro bitatu; Imanzi, Imena n’Ingenzi.
Iyi mikino izasozwa ku itariki abanyarwanda bibukaho ubutwari bw’abaruvuka, tariki 1 Gashyantare 2017. Irushanwa rizamara icyumweru rizabera ku bibuga bibiri; Petit stade Amahoro na Gymnase ya NPC i Remera.
Abazitabira iyi mikino bazaryoherwa n’imikino ihuza amakipe akomeye mu Rwanda nk’uzahanganisha Patriots BBC yatwaye igikombe cya shampiyona ishize na REG BBC ikipe nshya yaguze abakinnyi benshi bakomeye barimo Ally Kubwimana Kazingufu wari kapiteni wa Patriots BBC na Kami Kabange wavuye muri City Oilers yo muri Uganda.
Ibiciro byo kwinjira ku mikino:
VIP: 3000frw
Ahasigaye hose: 1000 frw
Uko amatsinda ahagaze n’uko imikino iteganyijwe
Roben NGABO
UM– USEKE