Digiqole ad

Rusizi: Mu mirenge ya Bugarama na Nzahaha ngo inzara ibamereye nabi

 Rusizi: Mu mirenge ya Bugarama na Nzahaha ngo inzara ibamereye nabi

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi ari kumwe n’abashinzwe ubuhinzi.

Nyuma y’uko Akarere gahuye n’izuba ridasanzwe, abatuye mu mirenge ya Bugarama na Nzahaha baravuga ko bahuye n’ikibazo cyo kumisha imyaka yabo nk’ibigori bari bitezeho kuramuka none ubu ngo inzara ibamereye nabi, bagasaba Akarere na Leta muri rusange kubatabara muri iyi minsi.

Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi ari kumwe n'abashinzwe ubuhinzi.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi ari kumwe n’abashinzwe ubuhinzi.

Abaturage bo muri iriya mirenge baravuga batagobotswe hakiri kare inzara yabamerera nabi kuko umusaruro wabo warumbye cyane.

Kuri iki kibazo ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga butari bumenyereye inzara muri aka Karer bukavuga ko bugiye guhangana n’ibi bibabazo kubufatanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), bashakira hamwe icyakorwa ngo iyi nzara ibe yarandurwa burundu.

Nubwo iriya mirenge uko ari ibiri ariko, muri rusange umusaruro w’ubuhinzi mu Karere ka Rusizi waragabanutse, dore ko ngo n’umusaruro w’ibihingwa nk’umuceri uhingwa mu kibaya cya Bugarama nawo wagabanutse kubera amazi yabaye macye.

Abakurikiranira hafi iby’ubuhinzi muri aka Karere ka Rusizi bakavuga ko muri rusange mu mirenge 18 yose umusaruro wabaye mucye, ku buryo nk’icyakabiri (½) cy’umusaruro w’ibigori cyatikiriye mu mirima kubera izuba ryinshi.

Abaturage ubwo bagezaga iki kibazo ku muyobozi w’Akarere ka Rusizi, Frederic Harerimana yemeje ko hazabaho gusonza, ariko hatazaba inzara ngo itinde.

Meya Harerimana ati “Ahari inzara nka Bugarama niho hari ibibazo bikomeye cyane, habaye ikibazo cy’izuba ntituzabona umusaruro nk’uko bisanzwe, ndetse ntitwabura kuvuga ko hari n’imirenge y’indi itazasarura kubera ikibazo cy’amapfa yatewe n’izuba ryinshi ryavuye muri aka Karere ka Rusizi.”

Icyakora Ubuyobozi bw’Intara y’Uburengerazuba bukavuga ko amapfa yabaye hose mu Rwanda, ndetse no ku isi kubera imihindagurikire y’ikirere, bityo ngo ngo biteguye gufasha abaturage babaha ibihingwa bishobora guhingwa muri iki gihe, kandi bagasaba n’abaturage kwitabira gahunda nka Nkunganire, aho umuhinzi azajya ahabwa na Leta imashini yuhira imyaka we akishyura 50%, andi mafaranga akazatangwa na Leta.

Abayobozi b'Imirenge bahiga ibyo bagiye gukora mu gihembwe k'ihinga B 2017
Abayobozi b’Imirenge bahiga ibyo bagiye gukora mu gihembwe k’ihinga B 2017

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish