Digiqole ad

Polisi y’u Rwanda yasubije Ambasaderi wa Uganda imodoka ebyiri na moto imwe

 Polisi y’u Rwanda yasubije Ambasaderi wa Uganda imodoka ebyiri na moto imwe

Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda Richard Kabonero asubizwa ibi binyabiziga na Polisi y’u Rwanda.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, Polisi y’u Rwanda yashyikirije Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda Richard Kabonero imodoka ebyiri na moto imwe byari byaribwe bizanwa mu Rwanda.

Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda Richard Kabonero asubizwa ibi binyabiziga na Polisi y'u Rwanda.
Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda Richard Kabonero asubizwa ibi binyabiziga na Polisi y’u Rwanda.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko izi modoka ebyiri zirimo iyo mu bwoko bwa V8 na Voiture ya Benz, na moto imwe byibwe mu i Burayi, mu Buyapani na Afurika y’Epfo maze ziza kwa mbarira ‘plaque’ muri Uganda.

Imodok y’i-voiture ya Benz yibwe muri 2015, maze iza gufatwa muri Gicurasi 2016.

Ibi binyabiziga byafashwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda na Polisi mpuzamahanga ‘Interpol’.

ACP Karake Peter, ushinzwe Interpol mu Rwanda yavuze ko izi modoka zafatiwe ku mupaka zambuka mu Rwanda. Kugira ngo zifatwe, ngo hifashishijwe ikoranabuahnga rya Interpol.

Yagize ati “Ni udutsiko tutari muri Uganda gusa, ahubwo turi ku Isi yose. Haba mu Bwongereza, haba mu Buyapani, iyo urebye muri system ya Interpol harimo imodoka nyinshi zishakishwa zigera ku 300,000. Rero ni udutsiko dutandukanye tw’abantu bakora ibi byaha.”

ACP Karake Peter akagira inama abantu bagura imodoka zakoze kujya babanza bakabaza muri Interpol cyangwa kuri Polisi, bakamumenyesha niba nta kibazo ifite, kuko izo Serivisi bazitanga.

ACP Peter Karake avugana n'itangazamakuru.
ACP Peter Karake avugana n’itangazamakuru.

Amb. Richard Kabonero amaze gushyikirizwa biriya binyabiziga we yavuze ko bishimye cyane kuba ziriya moto n’imodoka zafashwe ku bufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda.

Avuga ko ubu nabo bagiye gucukumbura bamenye ngo ninde wandikishije ziriya modoka, ni hehe bazandikishirije kugira ngo zambare Plaque za Uganda, maze bamenye n’uwaziguze.

Amb. Richard Kabonero uhagarariye Uganda mu Rwanda avugana n'itangazamakuru nyuma yo gushyikirizwa biriya binyabiziga.
Amb. Richard Kabonero uhagarariye Uganda mu Rwanda avugana n’itangazamakuru nyuma yo gushyikirizwa biriya binyabiziga.

Commissioner of Police (CP) Emmanuel Butera we yavuze ko imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’iya Uganda ubu imeze neza.

Yagize ati “Imikoranire imeze neza, niyo mpamvu n’ibi biba byafashwe, kandi byose tubikesha gahunda yo kwihutisha amakuru.”

CP Emmanuel Butera yavuze ko abazafatwa muri ibi bikorwa aho bari hose bazashyikirizwa ubutabera.

Mu mwaka ushize wa 2016, u Rwanda rwafashe imodoka zibiwe ahandi zikazanwa mu Rwanda zigera kuri 18. Gusa, ku rundi ruhande, mu mwaka ushize Uganda nayo yasubije u Rwanda imodoka enye.

Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda Richard Kabonero na CP Butera Emmanuel bahererekanya imfunguzo z'imodoka zibwe.
Ambasaderi wa Uganda mu Rwanda Richard Kabonero na CP Butera Emmanuel bahererekanya imfunguzo z’imodoka zibwe.
Benz yibwe izanwa mu Rwanda.
Benz yibwe izanwa mu Rwanda.
Ni Benz igezweho nziza.
Ni Benz igezweho nziza.
Indi modoka ya V8 nayo yibwe.
Indi modoka ya V8 nayo yibwe.
Imodoka nk'izi nziza baba barazibye bikazarangira zigeze mu Rwanda, aho n'abanyarwanda bashobora kuzibeshyaho bakazigura kandi ari injurano.
Imodoka nk’izi nziza baba barazibye bikazarangira zigeze mu Rwanda, aho n’abanyarwanda bashobora kuzibeshyaho bakazigura kandi ari injurano.
Iyi moto nayo yaribwe ariko iza gufatirwa mu Rwanda.
Iyi moto nayo yaribwe ariko iza gufatirwa mu Rwanda.
CP Emmanuel Butera asobanura uburyo biriya binyabiziga byafashwe.
CP Emmanuel Butera asobanura uburyo biriya binyabiziga byafashwe.

Daddy S. Rubangura
UM– USEKE.RW

en_USEnglish