Digiqole ad

Kuba nta mukobwa uzwi ukundana na King James ngo ntibivuze ko ari umutinganyi

 Kuba nta mukobwa uzwi ukundana na King James ngo ntibivuze ko ari umutinganyi

Ruhumuriza James cyangwa se King James mu muziki azwiho gukora ibintu bye acecetse, ntupfa kumenya gahunda ze ziri imbere igihe yihaye kitaragera. Avuga ko kuba nta mukobwa uzwi nk’umukunzi we bitavuze ko akundana n’abahungu bagenzi be.

King James ni umwe mu bahanzi bafatwa nk’intararibonye mu njyana ya RnB mu Rwanda mu myaka umunani amaze mu muziki

Bitandukanye n’abandi bahanzi b’abasore nka we, King James ntaragaragara ari kumwe n’umukobwa bizwi ko ari umukunzi we, nyamara ni umusore w’imyaka 27, mu bihe byashize bigeze kumukekeraho gukundana na Knowless na Princess Priscilla ariko we yavugaga ko bahuzwaga n’akazi.

Gusa kuri bamwe mu bamukurikiranaga cyane hakaba hari abavugaga ko akundana na Priscilla ndetse ajya muri Amerika kumusura mu ibanga.

King James yavuzweho gukundana na Knowless. Aha bari muri Guma Guma 2012

King James yabwiye City Radio ko kuba adakururana n’abakobwa bitavuze ko akundana n’abahungu bagenzi be. Ahubwo afite umukunzi we w’umukobwa ariko bitaraba ngombwa ko ashyira ku karubanda.

Mu gitwenge gikomeye cyane ati “Ndatangaye cyane kuba hari abatekereza ko nteye ntyo. Si ndi umu ‘Gay’ mfite umukobwa w’inshuti yanjye gusa sindashaka ko amazina ye ajya hanze. Ibyo nti byaba impamvu yo kuvuga ko nkundana na bagenzi banjye”.

Guhera muri 2009 kugeza 2012 ubwo yari atangiye kwamamara cyane, byagiye bivugwa ko adakunze gukururana n’abakobwa nk’abandi bahanzi baba bagezweho ‘Stars’.

Haje no gutangazwa inkuru muri 2015 ko yaba ari mu rukundo rw’ibanga na Priscilla uri muri Amerika. Ayo makuru yose aza kuyanyomoza avuga ko ari inshuti bisanzwe.

Mbere yuko Priscilla ajya muri Amerika byavugwaga ko akundana na King James mu ibanga

Mu ntangiriro za 2016 nabwo biravugwa cyane ko yaba noneho ari mu rukundo n’umukobwa witwa Ishimwe Elcy ndetse ari nawe yakoreye indirimbo yise ‘Ndagukunda’.

Si King James gusa utarashyira hanze umukobwa bari mu rukundo. Abahanzi barimo The Ben na Meddy nabo ikijyanye n’umukobwa bavuga ko igihe kitaragera.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo yari akigera mu Rwanda, The Ben yavuze ko impamvu atajya ajya mu rukundo ari uko yifuza kuzakundana n’umukobwa umwe gusa akaba ari nawe babana nk’umugore n’umugabo.

https://www.youtube.com/watch?v=ZAd6ljH1UzE

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • King James najye yikorera bucece yokwiha rubanda.Ingero ninyinshi yibisenyuka kandi bigezekure.

Comments are closed.

en_USEnglish