Leon Mugesera ntakizanywe mu Rwanda kubera uburwayi
Byari biteganyijwe ko Leon Mugesera ushinjwa kuvuga ijambo ryivangura, ryahamagariraga abahutu kwica abatutsi mu 1992, ashyikirizwa inkiko zo mu Rwanda kuri uyu wa kane, ibi ntibikibaye kubera uburwayi butunguranye yagize.
Ku munsi wo kuwa gatatu, nibwo ingobyi y’abarwayi yaje kumutwara mu bitaro bya Kaminuza ya Laval mu mujyi wa Québec, kubera uburwayi bukomeye yagize, kugeza ubu butaragaragazwa.
Ubu burwayi butunguranye, yabugize amasaha make mbere yo kurizwa indege imuzana kuburanishirizwa mu Rwanda. Umwunganizi we mu mategeko Johanne Doyon yari yasabye Komisiyo y’Uburenganzira bwa muntu mu muryango w’abibumbye (ONUG) ko umukiriya we atakoherezwa mu Rwanda, kubera gutinya ngo ko atafatwa neza nkuko bigenwa n’amategeko arengera uburenganzira bwa muntu.
Bikaba biteganyijwe rero ko hasuzumwa icyo cyifuzo mu mezi make ari imbere , hakabona gufatwa icyemezo cyo kohereza Mugesera mu Rwanda.
Nkuko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Ottawa, ngo leta y’uRwanda yari yabamaze impungenge zose zo gucunga neza umutekano wa Leon Mugesera, kandi ko ubuyobozi bwo muRwanda bwibahiriza uburenganzira bwa muntu, bikaba nta kibazo na gito byari bikwiye gutera.
Mugesera wari inzobere mu mateka, yari kuba yaroherejwe mu Rwanda mu 1996 nyuma y’uko ibiro by’abinjira n’abasohoka muri Canada byemeje ko ijambo yavugiye mu Rwanda ryari iryo kubiba amacakubiri n’ubwicanyi mu banyarwanda.
Mugesera utuye i Quebec akanigisha muri Kaminuza ya Laval, agomba kuburanishwa ku ijambo yavuze tariki 22 Ugushyingo 1992 rihamagarira “gusubiza abatutsi iwabo babanyujije muri Nyabarongo”, Ministre w’Ubutabera icyo gihe Stanislas Mbonampeka, yahise yandika impapuro zo kumuta muri yombi.
Nubwo uyu nawe yaje kuvanwa kuri uyu mwanya. Mugesera yahungiye mu basirikare, nyuma ahita yerekeza muri Canada aho yaje kubona uburenganzira bwo gutura burundu (permanent resident status) aza no kubona akazi ko kwigisha muri Kaminuza ya Laval muri Quebec, aho yari atuye kugeza ubu n’umuryango we.
Jean Paul Gashumba
UM– USEKE.COM
0 Comment
SHA RWOSE UBUCAMANZA BWA CANADA NI ABAGABO NIBAMWOHEREZE ABAZWE IBYO YAKOZE KUKO NTIYABIHAKANA NURUHINJA RWARIHO ICYO GIHE RURAMUZI AKORESHA MEETING KUKABAYA
Ariko ngoyaraye mu bitaro ku buryo bitakibaye ngombwa ko yoherezwa wana?
sha ngwino wigerekaho gushinyagura,ngo uzicwa urubozo,uko byagenda kose se ubona
wakwicwa nkurwo wicishije abandi!!!
ngwino humura uzacumbikirwa ahagukwiye,Canada oyeee!!
Ko mwihuse cyane ra??? Ubanza atakizanwe uyu munsi! Njye nsigaye mbona abanyarwanda barota ko kuzana mu Rwanda gukanirwa ari nko gusezera ku bugingo! Ku bwanjye nsanga uyu Leon MUGESERA yagombye gucirwa urubanza akerekwa uko amagambo yatangaje yagize uruhare rukomeye mu gukongeza urwango n’ubugome mu banyarwanda. Njye nzi umuntu utaremeranywaga naMugesera nyuma y’iraswa ry’indege, nyamara interahamwe zimutera ubwoba aza kujya agendana nazo, akora Genocide atyo! Ubu arafunzwe 30! Mwambwira niba yarakiriye Msg ya MUGESERA???
Uwakubitira Imbwa gusutama yazimarira ku icumu, ibigambo vuze muri Meeting ya MRND ku Kabaya, abo yasabiraga gusubira Bisiniya ntibari baravukiye amezi icyenda nk’abandi bose ? none gitangiye kwirwaza rutenga ? naze naze !
None se uyu mu type ko yashakaga kwohereza abanyarwanda aho bababeshyeraga ko baturutse atari nabyo, kuki we bamubwira gusubira aho yavukiye akanga kugeza aho agwa muri comma nka babayobozi bo mu barabu!!!!!!
Ni gute wirukana abantu mu gihugu cyabo wowe bakwirukana mu gihugu kitari n’icyawe ugatangira kuzana ibya mama wararaye?????
n’ubwo bitangana na busa ubanza wumvise kwirukana umuntu icyo ari cyo, gusa niba nawe barakwohereza iwanyu!!!!!!!!!
Reka kugira ubwoba bw’ubusa uko wadusize siko tukiri nukira uzaze ntacyo uzaba uretse guhanirwa ibyo wakoze kdi nawe urabizi nkuko umutima wawe ubugushinja, nudakira tuzamenyako aricyo gihano Imana yaguhaye.
Ko ubanza nawe agiye guca iy `ubusamu ?
Tout se paie ici bas. Mbega um,umubyeyi ushaje nabi.bariya mbona inyuma ye se ni ses filles??? ese buria bumva bari proud of him??? Its a SHAME to their FAMILY. IMANA IBAFASHE KUYIMENYA.
nibamwohereze no mu Rwanda turavura
Ubundi se yajyga he? nashaka azareke kuza kuko n, urwo apfuye si ruto umuvumo yikoreye wonyine uramuhagije.
ubu ibintu ni bi 2 gupfa cg gutaha ariko namugira inama yo gutaha agasobanura ibyo yavuze ingaruka zabyo zo ntiyazisana ariko nibura akumva ko nk’umwalimu hari ibindi yashoboraga kwigisha byafasha u Rwanda n’abanyarwanda.
naze naze, ari guteka imitwe. or umutima we urenda guhagarara? barebeneza niba umutima we ukora neza. ariko yaza ndumva Faisal Hospital bamauvura neza,then akatubwira ibyo yavugiye muri Meeting ya MRND. Ariko umuntu wize yari kuvuga message iteza amacakubili or kwica abantu , bishoboke ko batari barize neza.
Ariko Imana ni igitangaza, Mugesera nawe agiye kugaruka arebe ingaruka z’amagambo ye, iyaba byari bishobotse Martin ngoga akazamwemerera kujya kureba Nyabarongo na kigali memorial centre akareba nizindi nzibutso zose zo mu rwanda akareba uburyo icyo yifuzaga cyagezweho. Basi narware ubukira kuko ari kujyanwa mubitaro mugihe twe twarwaraga abambari be bakadutwara mubyobo kutujugunyamo turi bazima.
Aho arwariye muzamubwire ko ibyo yifuzaga byagezweho 95/100 naho ntabapfira gushira azasanga infubyi n’abapfakazi bambaye neza barakuze n’ibikomere byarakize kandi bashima imana nawe azaze yiturire aho uwiteka azaba amutijije mugihe agitegererje urubanza rwo mu isi no mu ijuru. Pasto antoine Rutayisire nawe azamwakire amusengerere anamwibutse amateka ye muri NUR aho yabonaga bourse akajya kugura inkota ku itaba ngo ahitane bagenzibe badahuje ubwoko aho kugura ibishyimbo ngo afungure. Muzadusabirena famille ye itahuke inyuzwe mu itorero itazaera nkawe maze twubake u rwanda ruzima rutari urw’injiji ziyita intiti mu mateka nka mugesera
Nareke guteka imitwe azana ibyi ndwara kuko no murwanda baravura nahe ubundi yari yaratinze ngo yongere asobanure neza ibyo yavugiye kabaya.
Ndumva nshaka kumubwira ngo NASHAKA YIYAHURE….Mana umbabarire!
Mugesera we Gwino Umubiri uryana nkundi sha,abo woherezaga muri nyabarongo bo wagirango ntamubiri bari bafite ngo bazakwica urwagashinyaguro kohereza bajyenzi bawe muri nyabarongo nibyo bitarukwicwa urwagashinyaguro Mungu mukubwa
yewe naze nta kibazo twe turi ababyeyi beza
ariko iyo ndwara nibwoko ki?baba birwaje di,bashima kwigumira hanze kuko ariho habaha ituze kuko ijambo Genocide ntibaryumva neza,uwiyise Rwamukwaya ndumva amusabira kumenyeshwa imyanzuro y’urubanza niba arumwunganizi yatubwira
Bjr,kubwanjye ndumva uburwayi bwe nubwo butaramenyekana iyo atari yo mpamvu yatuma ataza kuko ntaho ari bugenze amaguru araza nubundi akiri guhombya igihugu nkuko yabimenyereye,mubwire doyon ko azishyurwa atazamburwa ye gushaka impamvu zidashinga.
Rwose Imana imubabarire ntazapfe atumvishe ububi bw’ icyaha yakoze, acyemere kandi agisabire Imbabazi! Que la grace du seigneur soit avec lui.
Mana shimwa nta kindi navuga, gusa uri igitangaza, ngewe simuzi ariko nasomye ibitabo bye kuko memoire yanjye ijyanye na Genocide , nasomaga discours ze nkibaza koko niba uyu muntu yarabayeho!!!! none mbonye igisubizo
icyampa kigapfira mundege bakimara kucyohereza aahahha mbega intumbi yumugabo kijyeho wowe washatse kutwohereza muri nyabarongo wumvaga ko ari wo muti,, none bari kukohereza aho wavukiye ukizigiza nurwo si ruto esubwo abo baguha akazi ko kwigisha bo subaroga eehh icyaha ni cyibi nabo waragiye ubacinyaho inkoro baguha akazi no gutura none igihe kirageze uravumbuwe oyeeeeeee canada oyeeeeeeeee rda ngwino sha na kabuga azafatwa kimwe nabandi nkawe… ngwino ube ubogereza umunyururu bazambikwa umunsi bazacakirwa.
Ikibazo cya Mugesera kiroroshye cyane, ntanubwo cyari gikwiye guhangayikisha imiryango mpuzamahanga cyangwa leta ya Canada! Kuko we ubwe mu ijambo yivugiye yavuze ko ngo hari inzira y’ibusamo yuacishwamo abantu! Ndunva rero aho gutwika ibitoro ku busa, bamunyuza mu nzira we ubwe yivugiye cg yitangiye! BARAMUTSE BAMUNYUJIJE MU NYANJA YA MEDITERANE YANYURA MUNZIRA YAHAFI TUKAMUTEGREREZA NYABUGOGO AHO KUJYA IKANOMBE! Nubundi KANOMBE ntago abantu bose babona uko bamwakira. ariko NYAAGOGO, abantu bose babona aho bahagrara, ndetse n’abateze amamodoka ntibakiyicira umwanya kuko bamubona akonkobotse hakurya bakaba banamupepera!! Byigweho neza bareke gusesagura. welcome to Rwanda by shortcut!
@Karungu: Imvugo nk’iyi yawe iragayitse rwose nta n’aho yageza u Rwanda, agomba kuryozwa ibyo yavuze ariko nawe umuntu asuzumye neza imvugo yawe yasanga hari byinshi muhuriyeho! (erega nawe abivuga muri kiriya gihe yumvaga yatnze igitekerezo cya kigabo bitewe n’umwanya yarimo!) ubwo rero witonde nawe mu byo uvuga ejo iminsi itazakwereka!
Mu mategeko umuntu utarakatirwa ninkiko aba ari umwere,gusa niba yarabivuze agomba kubiryozwa,ikindi siwe wenyine ubuse rwarakabije na ngendahimana jerome ndetse na ninja uhamya ko bakiyobora FDLR bifurizaga abatutsi ibyiza ? ni politique Man ,niukujya tubyina indirimbo irimo gukinwa
karungu najye shyigikiye ibyo uvuze iyo mitwe bamugiriye yo kuteza ishinge ngo ahinde imiriro se tuyobewe imitwe mukora ? ese aratinya iki yaje akajya kureba abo yanyujije iyubusamo? ese ubwo ubundi harya ngo yaminuje amategeko?yubwicanyi se? Nawe yari akwiye gucishwa iyubusamo.
Mukomere kd Canada rwose ikwiye kohereza
iyingirwa munyamategeko eseko yayivuze
rwose mwatubabariye nubundi amafranga yibitoro amauzana ko arimenshi iyibusamo Man irahagije abo yahaye urwango ntibabyifuza gsa iherezo rirahari
Imana yabanyarwanda izihorera twe duceceke akomeze yivurugute mukujisha ese atinya gukorerwa nabi ese ubundi yemera ibyo yavuze, nategereze byose bizagaragara.
umva da!!!!nawe se kandi byamubaho,ukorera satani ugahembwa nayo,wakorera Imana ukaronka imigisha!niyumve ibihembo bijyanye nibyo yakoze.
Yarwaye umutima se ra?
Aribaza uko Inzoka, Inyenzi zizamugira agahita yinera akifuza kuba yarapfuye.
Sha isi ni zenguruka.
Tujye dufata amasomo , Twitonde hano kwisi ntawuzaramba nk’umusozi.
Ndabona we na SADDAM, MUBARAKA, KADAFFI….. bakwiye gusangira ku gikombe kimoja.
Iyo mitwe se da haaaaaa, Nyabarongo yamugeho se ?
isyii we nibarekeraho nibashaka bamuza cyangwa bamugumane kudushyushya imitwe gusa,bagamuna iryo shyano nawe ntiyorohewe umuntu w’umubyeyi agasaza kuriya abeshya ko arwaye kandi ari muzima?ariko yanarwara da ashobora gufatwa n’umutima kubera ubwoba na stress,aziko ibyo yakoreye abandi nawe babimukorera.Mana uhe abanyarwanda kwihangana no gukundana.
mugese .abo wohereje muri nyabarongo barabantu? .ngewe icyampa ugasinzira usinziriye?agahinda nuko waba usinsiriye neza.uwakunyuza iyanyabarongo wazatugeraho vuba utarasinzirira mubitaro NB:BURIYA NTABAHUNGUBA basriho ?nabo ndabasabirira kumana kugukurikira bagaca iyakagera wenda mwazahura?sawa iruhuko ridashira
ahahhhaahha!!!!!! ubwo ngo bakigirire imbabazi puuuuuuuuuuuuuu! nta soni?? byuka vuba se!! uze usobanurire abanyarwanda ibyo wavuze.
aragacicika ijosi ace iyubusamo nawe ajye aho akwiye
Amahirwe abanyarwanda twagize nkurikije discour ye nasomye ku Igihe.com nuko Genocide iyo iza kuba ari mu rda abantu bapfuye bari kwikuba kabiri kubera urwango rukabaje yarafitiye abatutsi.
Ngo ikosa ryakozwe muri 59 nuko mwaretse bagahunga!gusa ntiwaruzi kuricyiremwa nkabandi.
ARWA YE UBWOBA NTAKINDI ARWAYE
Ibihe biha ibindi, uhora agasozi ubusa kagakoma ku kandi kati uramporere, kandi n’iyo mu isi utahanwa bose babireba Imana nayo ntabwo ishyigikira inkozi z’ibibi, irazihana. gira neza wigendere. ubuzima ni nka bus twahuriyemo turi abagenzi, buri wese hari cyapa azageraho akavamo. byakumarira iki guhemukira umuntu mwahuriye muri bus? mutazahorana iteka?
Nukumirwa ntawagira icyo avuga gusa uyu mugabo nabandi nkawe babonereho ko isi ihunduka umugara w’iminsi igakona ingwe. Yewe muntu ukibiba urwangano ndakwinginze rekeraho kuko iyakaremye niyo ikamena. Komera Rwanda nanjye ndagusabira ngo ibihe wanyuzemo ntibizasubire kandi abaguhekuye bicuze kandi basabe imbabazi. Yewe Kagame we wakoze akazi kanini cyane nzagukunda kandi nzabwira uwo wese ukunda u Rwanda aho warukuye wowe n’Ingabo zawe. Ariko uramenye ntuzibagirwe Rwigema Fred Gisa kuko nawe ndamwemera cyane.
MU MUREKE YITEKERE IMITWE ARIKO AMAHEREZO AZAZA TU
ariko tujye twemera tubazwe ibyo tuba twarakoze , ese uyu mugabo atangiye kwirwaza ari uko bashatse kumuzan ngo asobanure ibyo yakoze? aribeshya azabibazwa
amenye ko IMana y’urwanda ko ntaho yagiye
Iki gisaza bacyoherereze Kagame agikande amabya. ALUTA CONTINUA!!
Imana idufashe adapfa ataryojwe ibyo yakoreye Urwanda n’Abanyarwanda
Twirinde gukora ibibi kuko amaherezo bidukurikirana
Ibyo yigira n’ubusa ye amaherezo azurizwa indege,niba ari kuvurwa no mu Rwanda haba ibitaro bizamuvura ubwoba yibitsemo!!!
Muraho ndabona mwishimye mwese ngo araje ko nta gihano cy’urupfu kikibaho se murumva abanyarwanda batagiye gusubira mu gahinda bibuka ko uwabiciye ariho kdi ameze neza reka ejobundi haze ubumwe n’ubwiyunge babe bamukubise akazi keza NUR cg muri leta cg najya muri priso yake icyangombwa muganga ngo arwaye Diabete,Umutima nibindi maze ajye arya neza namwe ngo arafunze.nimudacunga neza azadutanga ijuru.
ibihe bihibindi narabibonye bihindukavuba ntawaruziko mugesera leo yakoherezwamurwanda yibutswa ibyo yakoze muri 1992. mana ushimwe peeeeeeeee!!!!!!!!!!
Ariko ko numva ngo akanama gashinzwe kurwanya iyica rubozo muri UN ngo gafite ubwoba ko Mugesera yakwicishwa rubozo, mugihe abatutsi bapfaga murwanda, impinja zitanazi ibyaribyo zisaba imbabazi ngo ntizizongera ko batigeze bumvikana ubu nibwo bibutse ko iyica rubozo ribaho? Ariko kuki UN ihaguruka igahagarara iyo inkozi yibibi nka Mugesera igiye kuburanishwa nyimara bakaruca bakarumira inzirakarengane ziri kwicwa. Libye, Iraq bavuze iki?
famille ye naba predicteurs uzi ko bamenye ko azahita akatirwa, dore babaye bamuguriye uburingiti bwa orange,barakumagiye rero vayo wambare orange sha!
BURI WESE MU BYO AKORA BYABA BYIZA BYABA BIBI AJYE YIBUKA KO AZABIBAZWA, NATABIBAZWA N’ABO YABIKOREYE IMANA NTIZABURA KUBIMUBAZA.
ariko muba muvuga iki ko buri wese azishyura facture ye ba sha!!!!!!!!!!
Ibyo umuntu aza akora azabiryozwa,Leo Mugesera yakoze bibi abantu baguye muri kiriziya yo kunyundo ntibabarika,yarigishije koko nagahinda gasa,barishe bobajyanwa muri TIG ese bariya bishe iyo batabica nabo babashyira muri TIG abana barurwaniye baba barasanze naze apfe gukora ubwo buroko kuko ababyeyi bagira impuwe kuburyo butandukanye.
MUBYUKURI,NJYE NUMVA NTA GIHANO KIRENZE KUBA YARAFASHWE NUBWOBA BIGATUMA AJYA MUBITARO,GUSA ICYABA CYIZA,BAZATERANYE IMBAGA Y’ABARDA,KURI STADE BAMUSABE GUSUBIRAMO IBYO YAVUZE,ICYO NACYO KIRAHAGIJE IBIHE BYIZA KUBANYARDA BOSE
Oya weee nabarwaye ariko tuzatangire icyunamo yaraje, mbere yokumubaza abanze nawe yumve ubuhamya bwe nawe azicira urumukwiye, kd sinumva impamvu adashaka gutaha iwabo mu Rda nk’Umuhutu nkuko yasabiraga abatutsi kubasubiza iwabo nawe rero yishaka kuba ahatari iwabo natahe iwabo erega amahanga arahanda nawe bamuhaze reka asubizwe iwabo, kd imvugo niyo ngiro burimwana wese iwabo
sha yarwara atarwara, ibyo ntacyo kuko yifuje ko twashira ariko Imana ntiyabyemeye kandi izamubaza byinshi nubwo bamwe yatugize imfubyi ariko turiho. Gusa ubutabera burahari buzakuryoza ibyo wavuze.
Comments are closed.