Digiqole ad

Jay C nta terambere abona muri HipHop mu Rwanda

 Jay C nta terambere abona muri HipHop mu Rwanda

Muhire Jean Claude umuraperi uzwi mu muziki nka Ambassadeur Jay C, Avuga ko mu mezi icyenda ashize nta gihangano ashyira hanze, HipHop ari imwe mu njyana iri inyuma ugereranyije n’izindi.

Jay C ni umwe mu baraperi bazwiho kurapa bihuta

Impamvu asanga iyo njyana ariyo ishobora kuba idatera imbere kimwe n’izindi, ahanini avuga ko ari ikibazo kireba abahanzi kidafite aho gihurira n’undi uwo ariwe wese.

Ku bavuga ko itangazamakuru rifite uruhare runini mu kutamenyakanisha ibihangano by’abahanzi, kuri we ngo ni amatakira ngoyi. Kuko kuri radio zitandukanye hatambuka indirimbo umunsi ku munsi.

Ati “HipHop nta mbaraga ifite ugereranyije n’izindi njyana. Si ukuvuga ko abayikora ari abaswa ahubwo ni uko dutinda gushyira hanze ibikorwa byacu”.

Jay C asobanura ko abahanzi bakora injyana ya RnB barimo kuba benshi kandi bakaza ari n’abahanga. Ibyo rero bigatuma n’indirimbo zabo zisohoka ku bwinshi ugereranyije na HipHop.

Uyu muraperi nta kunze kugaragara aho ushobora guhurira n’abandi yaba mu bitaramo bikomeye biba mu Rwanda cyangwa se n’ibyateguwe na bagenzi be.

Ibyo byose avuga ko ari uburyo bwo gushaka kuzakora ibikorwa abantu bazaba babonye bwa mbere aho kumubona kenshi kandi nta gitandukanye n’icy’abandi afite.

Jay c ni umuhanzi wamenyekanye cyane mu ndirimbo zindi nka, Sentiment, Isugi, Isi n’ijuru, ndetse n’izindi nyinshi yagiye akorana n’abandi bahanzi.

https://www.youtube.com/watch?v=a7UMYyZaFFM

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish