Digiqole ad

Nta nyungu iri mu gukorana n’umuhanzi wo hanze nta promotion azakora- TNP

 Nta nyungu iri mu gukorana n’umuhanzi wo hanze nta promotion azakora- TNP

Trecy na Paccy ntibavuga rumwe n’abahanzi bakorana n’abanyamahanga kandi batari bugire uruhare mu kumenyekanisha igihangano cyabo mu gihugu cye

Trecy na Paccy nibo bagize itsinda rya TNP. Iri tsinda rikaba ryaranahozemo Nicolas wakinnye muri Rayon Sport ari naho bakuye akazina ka TNP. Kuri bo basanga gutanga byinshi ku muhanzi wo hanze ngo bakorane indirimbo kandi nta kuyimenyekanisha ‘Promotion’ azayikorera i wabo nta kamaro kabirimo.

Trecy na Paccy ntibavuga rumwe n’abahanzi bakorana n’abanyamahanga kandi batari bugire uruhare mu kumenyekanisha igihangano cyabo mu gihugu cye

Bavuga ko birutwa nuko ayo mafaranga bamutangaho bajya kumureba, gukorera ahantu hahenze, ibikoresho bihenze, bayafata bagakora indirimbo eshanu nziza bakayazitangaho zikavugwa cyane mu Rwanda.

Ubwo bashyiraga hanze amashusho n’amajwi y’indirimbo bise ‘Mu mutwe’ bakoranye na Bulldogg na Bruce Melodie, bavuze ko ibi biruta kuba bafata igihe cyo kujya gushaka umunyamahanga.

“Buri muhanzi agira imikorere ye. Ariko nanone nta n’umwe utifuza gukora ibyamuteza imbere. Icyo nk’itsinda rya TNP tutakora ni ugukorana n’umunyamahanga udafite icyo azatugezaho mu gihugu cye”– TNP

Mu bahanzi bamaze gukorana n’ibikomerezwa ariko ntihagire umusaruro uboneka mu mushinga wabo, harimo Tom Close wakoranye na Sean KingStone na King James wakoranye na Kevin Lyttle.

Aba basore bari mu kigero cy’imyaka 20 na 23, bamenyekanye cyane mu ndirimbo yabo bise ‘Kamere’. Icyo gihe bakaba baranafashwaga na Bagabo Adolphe cyangwa se Kamichi mu muziki.

Aho agiriye muri Amerika, iri tsinda n’ubundi ryakomeje gukora mu mwaka wa 2015 rigaragara mu bahanzi 10 bitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Joel Rutaganda

UM– USEKE.RW

en_USEnglish