Ifunguro rikwiye ku mugore utwite n’ibyo abujijwe kurya no kunywa
Abagore batwite bakunze kugaragaza imyitwarire itandukanye n’iyo baba basanganwe bikagaragazwa n’impinduka mu marangamutima asanzwe abaranga, gukunda cyangwa guhurwa bimwe mu biribwa n’ibinyobwa. Gusa na none abahanga bavuga ko biterwa n’imiterere y’umubiri w’umugore utwite.
Burya umugore utwite abujijwe kurya ifunguro rikungaye kuri protein kuko bishobora kubangamira imikurire y’umwana uri muri nyababyeyi.
Ikinyamakuru Le Figaro kivuga ko abagore bagomba gukora ibishoboka kugira ngo bagire ibilo bihagije kuko kugira ibilo bicye bishobora gutuma bakuramo inda.
Iki kinyamakuru kigaruka no ku bagore bonsa, kivuga ko abagore nk’aba n’abatwite bagomba kwirinda gufata ifunguro rinanura.
Abagore batwite bagirwa inama y’ibyo bakwiye kurya kugira ngo iki gikorwa cy’iremwa ry’umwana kirusheho kugenda neza kandi n’umwana azavukane ubuzima buzira umuze.
Le Figaro igira inama abagore batwite kurya ibiryo bikungahaye ku myunyu ngugu ya calcium. Ibi biribwa birimo ibikomoka ku mata nka fromage, yoghurt…
Impamvu abagore batwite bakangurirwa kurya ibiryo bikungahaye kuri calcium ni uko ibarinda kugira umuvuduko w’amaraso ukabije ndetse ikaba inakomeza amagufa dore ko iba inakenewe mu kurema amagufa y’umwana uri mu nda.
Imbuto n’imboga burya na byo ngo ni ibiribwa byiza ku mugore utwite. Ibi biribwa bikungahaye kuri vitamin B9, A, C, D na E. Kurya imboga rwatsi, epinard birinda umugore utwite kugira ibibazo mu gusohora imyanda.
Umugore utwite urya ibinyamafufu burya ngo aba yiteganyirije kuko byubaka umubiri ku buryo ibiba byavuye mu mubiri we bijya gufasha iremwa ry’umwana bibona ikibisimbura.
Ibiryo bikungahaye ku mavuta menshi nk’ifiriti n’ibikoze muri soya ngo ni ibyo kwitondera ku bagore batwite.
Abagore batwite kandi bakwiye kwirinda ibiryo n’ibinyobwa bikungahaye cyane ku isukari kuko biri mu byongera umuvuduko w’amaraso.
Bombon, chocolate, ibisuguti bisanzwe bikundwa n’abagore ngo ni bimwe abagore batwite bagomba kwitondera.
Hari n’ibinyobwa bakwiye kureka burundu kugeza babyaye birimo inzoga n’ibindi byose birimo alcohol , ikawa n’icyayi.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW