Digiqole ad

Bitunguranye Manzi Thierry yakize imvune, yakoze imyitozo, yiteguye APR FC

 Bitunguranye Manzi Thierry yakize imvune, yakoze imyitozo, yiteguye APR FC

Kuwa kane- Rayon sports yakoze imyitozo kuri Rugende Training Center. Abafana benshi barebye iyi myitozo batunguwe no kubona Manzi Thierry wari umaze igihe mu mvune yakize, kandi yiteguye umukino wa APR FC.

Biteguye guhangana n'ikipe irusha izindi ibigwi n'amateka
Biteguye guhangana n’ikipe irusha izindi ibigwi n’amateka

Rayon sports yari imaze igihe kinini yugarijwe n’ibibazo by’imvune muri ba myugariro, ariko byakemukiye rimwe. Benshi bifuzaga ko myugariro mushya Abouba Sibomana ahabwa ibyangombwa akazakina uyu mukino nka myugariro wo mu mutima.

Icyatunguranye ni uko Manzi Thierry wavunikiye mu mukino Rayon sports yatsinzemo Bugesera 1-0, tariki 26 Ugushyingo 2016, yagarutse mu kibuga kandi afite imbaraga nyinshi nkuko Umuseke wabitangarijwe n’umutoza we Masudi Djuma.

Yagize ati: “Ni ibyishimo byinshi kuba twongeye kubona abakinnyi bacu Manzi Thierry waje uyu munsi na Muhire Kevin waje ejo. Manzi twavuganaga buri gihe. Nanamusuraga  mu rugo. Yari amaze iminsi ambwira ko ameze neza kandi yatangiye imyitozo ku giti cye. Nshimishijwe n’urwego agarutse ariho kandi yiteguye umukino wa APR FC. Abibaza ko ativuje baba bibeshya kuko ntiwakina gutya utarakize neza. Icyo nababwira ni uko twiteguye neza”

Yakomeje avuga ko FERWAFA niyanga gutanga ibyangombwa kuri Abouba Sibomana yaba idakurikije amategeko ariko ntibyabaca intege, ngo azakoresha abahari.

Rayon sports irakomeza umwiherero iri gukorera i Rugende. Bitegura umukino uzayihuza na APR FC kuwa gatandatu saa 15:30  kuri stade Amahoro.

Umukinnyi mushya wa Rayon sports Abouba Sibomana ukomeje kuvugisha benshi
Umukinnyi mushya wa Rayon sports Abouba Sibomana ukomeje kuvugisha benshi
Nyuma yo kubagwa muri Maroc Muhire Kevin wa mbere ibumoso nawe yiteguye APR FC
Nyuma yo kubagwa muri Maroc Muhire Kevin wa mbere ibumoso nawe yiteguye APR FC
Ndayishimiye Eric Bakame yakereye guhangana na APR FC yahoze akinira
Ndayishimiye Eric Bakame yakereye guhangana na APR FC yahoze akinira
Muri iyi myitozo bize gutera imiterekano
Muri iyi myitozo bize gutera imiterekano
Mu mikino itatu Masudi yahuye na APR FC atoza, yatsinze ibiri atsindwa umwe
Mu mikino itatu Masudi yahuye na APR FC atoza, yatsinze ibiri atsindwa umwe
Moussa Camara niwe mukinnyi rukumbi wizeye umwanya mu mukino w'abakeba
Moussa Camara niwe mukinnyi rukumbi wizeye umwanya mu mukino w’abakeba
Masudi Djuma aba akorana imyitozo n'abasore be
Masudi Djuma aba akorana imyitozo n’abasore be
Manishimwe Djabel na Ishimwe Issa Zappi bahanganiye umupira
Manishimwe Djabel na Ishimwe Issa Zappi bahanganiye umupira
Kwinjira ku myitozo abafana bishyujwe 500frw ariko bari benshi
Kwinjira ku myitozo abafana bishyujwe 500frw ariko bari benshi
Imyitozo yabereye ku kibuga cy'imyitozo cya Rugende
Imyitozo yabereye ku kibuga cy’imyitozo cya Rugende
Bitunguranye, Manzi Thierry yakoze imyitozo yo kuri uyu wa kane
Bitunguranye, Manzi Thierry yakoze imyitozo yo kuri uyu wa kane
Baririmba indirimbo z'ikizere
Baririmba indirimbo z’ikizere
Umwiherero urakomeje i Rugende
Umwiherero urakomeje i Rugende
Abantu b'ingeri zitandukanye barebye iyi myitozo
Abantu b’ingeri zitandukanye barebye iyi myitozo
Abanyezamu batatu ba Rayon sports mu myitozo
Abanyezamu batatu ba Rayon sports mu myitozo
Masudi avuga ko yashimishijwe cyane no kugaruka mu kibuga kuri Manzi Thierry na Muhire Kevin
Masudi avuga ko yashimishijwe cyane no kugaruka mu kibuga kuri Manzi Thierry na Muhire Kevin

Roben NGABO

UM– USEKE

9 Comments

  • none se Manzi Thierry agarutse mu kibuga atarigeze anivuza? AFRICA oh!

    • Ko mutabana ubizi ute ko ativuje. Ubwo uzamurangire ibitaro byawe azaze kwivuza kuko biragaragara ko uwo utavuye aba ativuje.

  • FERWAFA yo uko ikora ntishobora kurekura ibyangombwa bya Abouba ibona ko mugiye guhangana na APR? Gusa ntibizabuza ko nimba mugomba gutsinda umukino muzawutsinda.

  • Abarayo njye nabonye batsinze umukino kandi bitabagoye na gato.

  • Ibyo Rayon Sport yakora byose ntabwo izaturusha amafaranga kandi buri gihe bagomba kumenya ko nta rutugu rukura ngo rusumbe ijosi

  • courage Rayon !!!

  • Oyeee Rayon Ikipe duhoza ku mutima,ikipe yac

  • Oyeee Rayon ikipe yacu,hafi yacu. Abakwanga ni abahisemo nabi bakaba bicuza. Wowe tsinda amakipe utababariye arimo Igikona, tukuri inyuma.

  • mmmmm… mmmmm…

Comments are closed.

en_USEnglish