Mu mibereho yacu kwita ku bana si bishya…-Mme J. Kagame i Rutsiro
*J. Kagame yatangije imirimo yo kubaka irerero rizakira abana bagera mu 120,
*Avuga ko kwita ku mbonezamikurire y’abana bitangira ababyeyi bumvikana abana bazabyara
Rutsiro- Madamu Jeannette Kagame umuyobozi mukuru wa Imbuto Foundation uyu munsi mu murenge wa Kivumu yatangije imirimo yo kubaka urugo mbonezamikurire ruzarererwamo abana b’incuke ku bufatanye n’umuryango Tamari Foundation. Yavuze ko kwita ku mibereho y’abana biri mu muco w’Abanyarwanda akavuga ko kubyibutsa abantu bahita babyumva bwangu.
Madamu Jeannette Kagame avuga ko kwita ku buzima bw’umwana bitangira ababyeyi bumvikana umubare w’abana bazabyara bakabasha kubarera neza bagendeye ku mikoro yabo.
Avuga ko ibi binajyana n’ibyo umuryango ukwiye gutekereza mbere yo kubyara. Ati «…Kubungabunga ubuzima bw’umubyeyi utwite no guteganyiriza umwana uvutse ibyangombwa bizamufasha mu mikurire ye. »
Mme Jeannette Kagame uvuga ko iri rerero ryubatswe mu murenge wa Kivumu mu kagari ka Karambi Umudugudu wa Bukumba rizafasha abarituriye kubungabunga ubuzima bw’abana babo, yavuze ko imibereho ya muntu itegurwa hakiri kare.
Ati « Gahunda mbonezamikurire y’abana bato ni serivisi zikomatanyije zihabwa abana kuva basamwe kugeza bafite imyaka itandatu. »
Mme Jeannette Kagame avuga ko kugeza ku myaka itatu y’amavuko, imikurire y’ubwonko iba imaze kugerwaho ku gipimo cya 80% naho 20% bisigaye bikagerwaho ku myaka itandatu.
Avuga ko kwita ku mibereho y’umwana muto ari byo bimufasha gukura neza, haba mu gihagararo ; mu bwenge no mu mibanire n’abandi.
Ati « Ni igihe cyo kwitondera cyane kuko iyo umwana atitaweho muri iyo myaka biragora kuba wabigarura nyamara iyo yitaweho neza aba abonye ireme fatizo ry’ubuzima bwe bwose, agira ubwenge bwagutse, icyizere akarangwa n’imyitwarire myiza irimo kubaha no kubahiriza inshingano ze kandi agahora atekanye. »
Ibi kandi ngo bishobora gukorerwa ahantu hatandukanye. Ati « Hashobora kuba ari ikigo nk’aha tugiye kubaka bishobora no gukorerwa imuhira cyangwa se hamwe mu hantu hizewe ababyeyi bakwihitiramo. »
Jeannette Kagame yibutsaga ababyeyi inshingano bafite mu kurerera u Rwanda rw’ejo, yavuze ko Abanyarwanda bakumva vuba gahunda yo kwita ku mbonezamikurire y’abana. Ati «…Kuko mu bumenyi no mu mibereho yacu kwita ku bana ntabwo ari bishya.
Murabizi ko mu muco wacu umugore utwite yubahwaga cyane kandi akarindwa icyamuhungabanya mu rwego rwo kurinda umwana. »
Yanibukije Ab’i Rutsiro ko mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’abana, iyo abantu bajyaga kubana nk’umugore n’umugabo babanzaga kwitonda bakamenya ko nta sano riri hagati y’abo bombi kugira ngo bitazabangamira imikurire n’imitekerereze y’umwana.
Abo muri Tamari Foundation ngo u Rwanda ni iwabo ha kabiri…
Umuyobozi wungirije w’umuryango Tamari Foundation uzatanga ubufatanye mu kubaka iri rerero, DellaTamari yavuze ko mu Rwanda bisanga.
Avuga ko mu Rwanda ari nko mu gihugu cyabo cy’amavuko bityo ko ntacyababuza kuhakora ibikorwa byo kuzamura imibereho y’abana dore ko ari byo uyu muryango wibandaho. Ati « U Rwanda ni urugo rwacu rwa kabiri ndetse ni n’umuryango kuri twe. »
Della Tamari yagarutse ku mateka w’uyu muryango washinzwe mu 1905 ku gitekerezo cya sekuru hagamijwe kujya hubakwa ahantu ho kurerera abana b’incuke, ukaba umaze kubaka amarerero nk’aya ahantu hatandukanye ku Isi.
Ati « Kugeza uyu munsi, abana ibihumbi umunani bajya kurererwa mu bigo by’amarerero kandi dutewe ishema n’uyu murage. »
Avuga ko ari yo mpamvu bifuje kwagurira ibikorwa byabo mu Rwanda. Ati « Dutewe ishema no kuba bamwe mu muryango w’Abanyarwanda. »
Kugeza ubu mu Rwanda hari ingo mbonezamikurire 10 mu turere 10, zirererwamo abana 6 067, iyi gahunda ikaba yitabirwa n’ababyeyi 6 034.
Imbuto Foundation ivuga ko yifuza ko nibura buri karere kabarizwamo urugo mbonezamikurire.
Photos © M Niyonkuru/Umuseke
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
1 Comment
ni byiza cyane,ubwo n’i karongi turamutegereje,natwe azatwibuke,hari nabakeneye kumubona.
Comments are closed.