Digiqole ad

Nyaruguru: Uruganda rw’i Mata rwiteranyiriza imodoka zikorera icyayi

 Nyaruguru: Uruganda rw’i Mata rwiteranyiriza imodoka zikorera icyayi

Ntabwo ari VolksWagen igiye nayo kuzaza kuziteranyiriza mu Rwanda, i Mata ku ruganda rw’icyayi naho bagura ibikoresho binyuranye na moteri ubundi bakiteranyiriza imodoka zo kwikorera icyayi. Ngo ni umusaruro w’ubumenyi abana bari kuvana mu mashuri y’ubumenyingiro.

Imodoka ku ruganda rwa Mata biteranyiriza
Imodoka ku ruganda rwa Mata biteranyiriza

Bagura moteri, ibikoresho by’ubwubatsi by’ibyuma, amapine n’amabati yabugenewe maze bakiyubakira imodoka bashaka bitabahenze, bigakorwa n’abanyarwanda bize amasomo y’ubukanishi.

Kuri uru ruganda ruherereye mu murenge wa Mata mu karere ka Nyaruguru ngo kugura imodoka zikoreshwa muri iyi mirimo byahenda cyane niyo mpamvu batekereje gukoresha ubumenyi n’ibidahenze bakavanamo ikintu kibafasha.

Ubu bamaze guteranya imodoka imwe bakaba bari gukora n’indi yenda kurangira.

Yves Mungakuzwe umuyobozi w’uruganda rwa Mata avuga ko imodoka bateranya usanga zikomeye kandi zihendutse.

Ati “ ikindi kandi abazikora ni abana ba hano muri Nyaruguru bakoresha ubumenyi bafite kandi bagahembwa.”

Imodoka ikora iyi mirimo ngo bagiye kuyigura muri Kenya yabahagarara miliyoni 25 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko iyo bateranyirije iwabo i Mata ngo ntigeza ku gaciro ka miliyoni 10.

Mungakuzwe ati “Izi modoka no mu nganda zikomeye urazibona ariko nanone tuyiteranyirije i Mata mu karere ka Nyaruguru cyaba ari ikintu kiza cyane twaba tugezeho.”

Izi modoka bikorera ngo zavanyeho burundu ikibazo cyo gupfusha icyayi mu gihe cyo kugitwara kuko ngo bashyiramo ibyangombwa byose baba bakenera mu gutwara icyayi.

Yves Mungankuzwe avuga ko kwiteranyiriza imodoka ari byo bitabahenda
Yves Mungankuzwe avuga ko kwiteranyiriza imodoka ari byo bitabahenda
Iyi ni indi bari gukora
Iyi ni indi bari gukora
Iyo bayikoreye bashyiramo ibikoresho byose bikenewe mu gutwara icyayi ubu ngo byarangije ikibazo cyo gupfusha icyayi mu gihe cyo kugitwara
Iyo bayikoreye bashyiramo ibikoresho byose bikenewe mu gutwara icyayi ubu ngo byarangije ikibazo cyo gupfusha icyayi mu gihe cyo kugitwara
Iyo bari basanganywe yo ngo ntiyabatwariraga umusaruro neza kuko itari ikoze mu buryo bakozemo iyabo.
Iyo bari basanganywe yo ngo ntiyabatwariraga umusaruro neza kuko itari ikoze mu buryo bakozemo iyabo.
Aha ni mu mirima y'icyayi cy'i Mata ya Nyaruguru
Aha ni mu mirima y’icyayi cy’i Mata ya Nyaruguru

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish