Digiqole ad

Nyamagabe: Bavuye mu gusoroma Icyayi biga ubudozi none bumaze kubateza imbere

 Nyamagabe: Bavuye mu gusoroma Icyayi biga ubudozi none bumaze kubateza imbere

Umwe muri uru rubyiruko wavuye mu gusoroma icyayi, ubu akaba yibeshejeho neza mu budozi.

Bamwe mu rubyiruko rw’abakobwa bo mu Murenge wa Musebeya, mu Karere ka Nyamagabe  rwavuye mu mirimo yo gusoroma icyayi rukiga umwuga w’ubudozi, ruravuga ko ubuzima bwabo bwahindutse ku buryo ubu ntawabashukisha amafaranga ngo abe yabashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi.

Umwe muri uru rubyiruko wavuye mu gusoroma icyayi, ubu akaba yibeshejeho neza mu budozi.
Umwe muri uru rubyiruko wavuye mu gusoroma icyayi, ubu akaba yibeshejeho neza mu budozi.

Mu buhamya bwabo, aba bakobwa bavuga ko kuba baratinyutse bakumva ko iterambere ryabo aribo rireba bwa mbere, aribyo byatumye bagera ku ntambwe ishimishije ubu bariho.

Ubu umwuga w’ubudozi niwo biyemeje, nyuma yo mu bikorwa byo gusoroma icyayi ngo byatumaga nta rindi terambere batekereza ngo kuko bazindukiraga mu cyayi kandi bakirirwamo ntibigire n’icyo bibamarira.

Nyinawumuntu Eugenie na Musabyimana Deborah, ni bamwe muri aba bakobwa biyemeje gushyira hamwe bagakodesha inzu yo gukoreramo. Bo na bagenzi babo ubu ngo babasha kubona icyo bakeneye cyose mu mafaranga bakorera.

Nyinawumuntu aragira ati “Nkanjye namaze imyaka 4 nsoroma icyayi, nari nsigaye nsa naho ndi umukecuru nyamara nari ntaruzuza imyaka 23, ariko ubu aho ntangiriye kwiga imyuga nkaba nsigaye ndoda ndasa neza nawe urabibona.”

Avuga ko iyo yajyaga gusoroma icyayi, ngo ku munsi yatahanaga amafaranga 300 kandi yavunitse cyane kandi yazindutse saa kumi nimwe za mugitondo agataha saa kumi z’umugoroba ntacyo yariye, agahamya ko uretse imvune n’umwanda ntacyo yungukaga mu gusoroma icyayi, ariko ubu ngo ku munsi ashobora kudoda agatahana amafaranga ibihumbi bitanu (5 000 Frw) kandi atanavunitse cyane.

Naho Musabyimana we avuga ko urubyiruko rw’abakobwa rwo mu Murenge wa Musebeya kenshi baterwaga inda bitewe n’ubukene n’ubujiji kuko usanga barataye amashuri ntibagire ikindi bakora, bityo kubashuka bikoroha kuko bashukishwaga udufaranga ducye, ariko ubu ngo ntawabashuka nabo baba bayiboneye (amafaranga) mu kudoda.

Aba bakobwa basaba bagenzi babo kugana ishuri, abataragize amahirwe yo gumomeza amashuri bakiga imyuga yababeshaho bakareka gutega amaboko no kwiyandarika.

Habimana Joseph, wigisha ubudozi ku kigo cy’imyuga cya VTC Musebeya avuga ko nyuma yo kubona ko bariya bakobwa bagenda biteza imbere, ngo n’urundi rubyiruko rwo muri aka gace rwitabiriye kugana amashuri y’imyuga ruva mu mirimo yo gusoroma icyayi.

Habimana avuga ko n’abashukwaga bagabanutse kuko abenshi ubu basigaye baba bahuze cyane mu kazi, kandi ubu amavuta bashukishwaga bakaba babasha kuyigurira kandi bakiyambika neza uko bashaka ku buryo ntacyo wapfa kubashukisha.

Kugeza ubu, urubyiruko rusaga ibihumbi bitatu (3 000) ruturuka mu Murenge wa Musebeya n’iyindi ituranye nawo, ngo rumaze kwitabira kwiga imyuga inyuranye ruva mu mirimo yo gusoroma icyayi.

 

Christine Ndacyayisenga
UM– USEKE.RW/Nyamagabe

en_USEnglish