Rukumeberi: abatunzwe na Leta baribaza uko bazohereza abana ku ishuri
Bugesera – Mu murenge wa Rukumberi hari ababyeyi bibaza uko bazohereza abana ku itangira ry’amashuri ryegereje mu gihe ngo muri ibi bihe n’ubundi batnzwe n’inkunga ya Leta kubera ubukene batewe no kurumbya imyaka bari barahinze.
Aba babyeyi bavuga ko ubusanzwe igihe nk’iki abana bajyaga ku mashuri kuko babaga barasaruye bafite n’ibyo basagurira amasoko. Ariko ubu izuba riheruka ryabateje ubukene no gusonza kugera ubwo bagobokwa na Leta.
Esperance Mukamana afite abana batanu, bane agomba kubohereza ku ishuri nyamara ubu ari mu fahabwa inkunga ya Leta y’ibigori n’ibishyimbo bafatira ku murenge wa Rukumberi
Mukamana ati « umwaka ushize havuye izuba rikabije ryangije imyaka yose twari twahinze none ubu turibaza uko abana bazajya ku ishuri. »
Muri aka gace ka Rukumberi abaturage bavuga ko izuba ryabakozeho cyane kuko nta na kimwe basaruye kubyo bari bahinze mu gihembwe gishize. Mu midugudu ya Rwamibabi, Mugwato na Ntovi niho hari gutagwa imfashanyo y’ibiribwa kuko bakozweho bikabije.
Sekamana umuturage wo kagari ka Rwamibabi mu murenge wa Rukumberi ati « icyo dusigaranye cyadufasha kushyurira abana amashuri n’amasambu dufite. »
Abaturage bo muri uyu murenge bakaba bibaza niba Leta ibafasha kubona ibyo barya izanabafasha kubona ubufasha kubanyeshuri bagiye gusubira ku mashuri
Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW