Abana batojwe na ‘Urugero Music Academy’ bararushanwa banahembwe
Abana bari hagati y’imyaka irindwi na 15 bamaze umwaka batozwa n’itsinda Uregero Media Group’ ritoza aba bana kugira ngo bazavemo abaririmbyi b’indirimbo zihimbaza Imana baragaragaza impano zabo kugira ngo hatoranywemo urusha abandi ahemwe. Na bagenzi be barahemberwa uko bigaragaje.
Muri Mutarama 2016, abana 40 biyandikishije kugira ngo batozwe kuririmba indirimbo ziramya n’izihimbaza Imana no gukomeza gukurikirana imibereho y’ubuzima bwo gusenga.
Muri aba bana 40 haje gutoranywamo 15 nyuma haza gutoranywamo batanu barimo abakobwa batatu n’abahungu babiri bakomeza gutozwa n’iri tsinda risanzwe rikurikirana ibikorwa by’ijambo ry’Imana.
Umuyobozi wa Urugero Media Group, Ntamvutsa Arnaud avuga ko muri iki gihe kingana cy’umwaka aba bana bamaze batozwa, bagiye bunguka byinshi bizabafasha mu buzima bwabo buri imbere.
Aba bana batojwe kuririmba, bagiye banunguka byinshi mu muziki wo guhimbaza no kuramya Imana ndetse baboneraho no gukora indirimo zirimo izitanga ihumure ku banyarwanda.
Ati ” Byinshi byakozwe n’aba bana harimo indirimbo Mpore Rwanda yakozwe mu rwego rwo guhumuriza Abanyarwanda muri rusange bitewe n’amateka mabi yaranze igihugu cyacu, ndetse aba bana bakaba baragiye bitabira ibitaramo bitandukanye mu rwego rwo kurushaho kwagura ubumenyi bwabo ndetse aho bagiye banyura hose bakaba barishimiwe na benshi.”
Avuga ko kuri uyu wa 15 Mutarama guhera saa 15h00 ku rusengero rwa Vivante Kimihurura, iri tsinda ry’abana banyuze muri Urugero Music Academy baraba basoza ikicyiciro.
Mu gitaramo cyo gusoza aya mahugurwa yabo, aba bana batanu baraza kuririmbira imbere y’itsinda ry’abanyamuziki baza kuba bagize akanama nkemurampaka kugira ngo hatoranywe urusha abandi ahabwe ibihembo, ngo na bagenzi be barahembwe hakurikijwe uko bigaragaje.
Iki gitaramo kiritabirwa n’amatsinda asanzwe aririmba indirimbo zihimbaza Imana nka Healing Worship Team na True Promises n’umuhanzi Serge Iyamuremye.
Muri iki gitaramo kandi, haraba harimo umusore w’umunyarwenya Clapton ndetse n’umwana wa Lilian Kabaganza witwa Niyonkuru Joyeuse akaba aza gushyigikira aba bana bagenzi be.
Iki gitaramo cyo gusoza icyiro cya mbere cya Urugero Music Academy kirazasozwa hahite hakurikiraho ikindi cyiciro cya kabiri cyo gutoza abana nk’aba.
Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW