Digiqole ad

Rusizi: Hoteli ‘Kivu Marina Bay’ izatwara miliyoni 20 $ noneho ngo iruzura uyu mwaka

 Rusizi: Hoteli ‘Kivu Marina Bay’ izatwara miliyoni 20 $ noneho ngo iruzura uyu mwaka

Kivu Marian Bay, Hoteli y’inyeyeri eshanu yuzura uyu mwaka.

Itsinda ry’Abadepite bari mu ruzinduko rw’iminsi itandatumu Karere ka Rusizi basuye kandi bashima aho imirimo yo kubaka Hoteli y’inyenyeri eshanu ‘Kivu Marina Bay’ biteganyijwe ko izuzura muri uyu mwaka nyuma y’igihe kirekire ihura n’ibibazo.

Kivu Marian Bay, Hoteli y'inyeyeri eshanu yuzura uyu mwaka.
Kivu Marian Bay, Hoteli y’inyeyeri eshanu yuzura uyu mwaka.

Aba Badepite bari kugenda basura Imirenge yagiye itangwa n’Akarere ka Rusizi yakozwemo ibikorwaremezo byatumye aka Karere gashyirwa mu mijyi ya kabiri yungiriza umujyi wa Kigali.

Abadepite banejejwe no kubona hari abaturage bashima ibikorwaremezo biri kuzamurwa mu Karere kabo, bityo basaba Akarere ka Rusizi kakongererwa ingengo y’imari ihagije kugira ngo ibikorwa byatangiye byihutishwe.

Hon. Depite Mwiza Esperance yabwiye Umuseke ko bashimishijwe n’abaturage babatumyeho ko bishimye. Akavuga ko Akarere ka Rusizi ntako katagize n’ubwo ibikorwa bimwe na bimwe byatinze.

Hon. Mwiza ati “Ingengo y’imari yakoreshwejwe neza, gusa ikwiye kongezwa kugira ngo ibindi bikorwa byuzure kandi byose tubikorera aba baturage kuko nibo batwitumiyeho kandi natwe turabyibonera.”

Mu bikorwa bikomeye biri kuzamurwa mu Karere ka Rusizi, harimo Hoteli y’inyenyeri eshanu (5) “Kivu Marina Bay” iri hafi kuzuzwa nyuma yo kuko Akarere ka Rusizi ubundi kari kavuze ko iyi Hoteli izaba yuzuye mu kwezi kw’Ukuboza 2016, igihe bihaye kikaza kugera ituzuye.

Ubu, Akarere ka Rusizi karavuga ko byanga byakunda igomba kuzura muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2016/17 nk’uko ubuyobozi bw’Akarere bwabitangaje.

Imbata y'iyi Hoteli, igaragaza ko izaba ari imwe muri Hoteli nziza mu Rwanda.
Imbata y’iyi Hoteli, igaragaza ko izaba ari imwe muri Hoteli nziza mu Rwanda.

Uyu mushinga w’iyi Hoteli umaze imyaka myinshi kuko watangiye ari uw’abikorera barimo Diyoseze Gatolika ya Cyangugu, nyuma uza gufatwana Leta. Akarere ka Rusizi kizezaga ko umwaka wa 2016 urangira iyi Hoteli itashywe ariko ntibyakunze.

Mu bikorwaremezo byarangiye nka MAGERWA, Umuhanda wa Kivu Belt ugera Rubavu, ndetse n’inganda ziri kubakwa mu Karere ka Rusizi ndetse n’ibindi bikorwaremezo nk’uruganda rutanga amashanyarazi ava muri Nyiramugengeri,…nabyo ngo ni ibyo gushimwa. Abadepite kandi bashimye uburyo bwo gukwirakwiza amazi meza mu Karere, gusa basaba ko yakongerwa.

Hon. Depite Munyangeyo Theogene yagize ati “Ibikorwa nk’ibi ni byiza kandi iyo byiyongera nk’izi nganda zubakwa, amazi n’umuriro biba bicye, muganire n’ababishinzwe ku buryo bitazateza ibura haba iry’amazi cyangwa umuriro.”

Abaturage twaganiye nabo batubwiye ko imihanda ndetse n’amashanyarazi bibanezeza dore ko abagera kuri 29% mu Karere ka Rusizi bafite umuriro w’amashanyarazi, ndetse Akarere kagateganya ko uyu mwaka urangira bongereyeho 11%, abafite umuriro w’amashanyarazi bazaba ari 40%.

Ba Hon. Depite Munyangeyo Theogene na Mwiza Esperance bareba ibikorwaremezo by'Akarere ka Rusizi.
Ba Hon. Depite Munyangeyo Theogene na Mwiza Esperance bareba ibikorwaremezo by’Akarere ka Rusizi.
Basuye na MAGERWA ishami rya Rusizi.
Basuye na MAGERWA ishami rya Rusizi.
Isuku ni yose muri MAGERWA
Isuku ni yose muri MAGERWA
 Iyi MAGERWA niyo ikurikirana ibyinjira n'ibisohokera i Rusizi.
Iyi MAGERWA niyo ikurikirana ibyinjira n’ibisohokera i Rusizi.
Abadepite banasuye uruganda ruzakora plastic ruri hafi kuzura.
Abadepite banasuye uruganda ruzakora plastic ruri hafi kuzura.
Vice Mayor M.KANKINDI (wambaye Ipantaro y'umukara) arasobanura uko bishimiye ibyagezweho.
Vice Mayor M.KANKINDI (wambaye Ipantaro y’umukara) arasobanura uko bishimiye ibyagezweho.

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW

en_USEnglish