Digiqole ad

Bitunguranye Abouba Sibomana asinyiye Rayon Sports

 Bitunguranye Abouba Sibomana asinyiye Rayon Sports

Abouba Sibomana yongeye kugaruka muri Rayon Sports.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu, myugariro ukina ku ruhande rw’ibumoso Abouba Sibomana asinyiye Rayon Sports yahoze anakinira mbere y’uko yerekeza muri Gor Mahia yo muri Kenya mu myaka ibiri ishize.

Abouba Sibomana yongeye kugaruka muri Rayon Sports.
Abouba Sibomana yongeye kugaruka muri Rayon Sports.

Kuwa kane, Abouba Sibomana yari yabwiye itangazamakuru ko mu rukerera rwo kuri uyu wa gatanu yerekeza muri Kenya, akajya kugirana amasezerano n’indi kipe itari Gor Mahia kuko amasezerano yari afitanye na Gor Mahia yarangiye ntibayongera.

Yavugaga ko ibiganiro na Rayon Sports ntacyo byagezeho, ari nayo mpamvu agiye kwerekeza muri Kenya, ikipe yashyirwaga mu majwi ko ariyo igiye kumusinyisha ikaba ari Tusker FC.

Gusa, kuri iki gicamunsi cyo ku itariki 13 Mutarama, ari nawo munsi wa nyuma wo kugura abakinnyi, ahise asinyira Rayon Sports FC.

Yagiranye amasezerano n’Umuyobozi wa Rayon Sports Gacinya Chance Dennis. Bikavugwa ko yasinye amasezerano y’imyaka ibiri, ahabwa Miliyoni umunani (8 000 000) z’amafaranga y’u Rwanda, n’umushahara w’ibihumbi 500 ku kwezi.

Abouba (hagati) na Gacinya (iburyo) nyuma yo gusinya amasezerano.
Abouba (hagati) na Gacinya (iburyo) nyuma yo gusinya amasezerano.

Abouba Sibomana yitwezweho gufasha cyane Rayon Sports mu bwugarizi bwayo, by’umwihariko ku ruhande rw’ibumoso rwugarijwe n’imvune, dore ko nko mu mukino uheruka umutoza yari yahahengetse Nshuti D. Savio.

Turacyashakisha uko twavugana n’ubuyobozi bwa Rayon Sports, na Abouba Sibomana

Soma inkuru: Abouba Sibomana watandukanye na Gor Mahia ashobora gusinyira Rayon Sports

Roben Ngabo
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Hello Umuseke, turabakunda uburyo muri updated kandi mwigerera kuri source,mutandukanye n ibinyamakuru bimwe na bimwe bipfa kwandika ibyo bishatse ! Mukomereze aho rwose

  • GIKONA we jyenda uragatowe!le21 uzamena inyanya n’intoryi

Comments are closed.

en_USEnglish