Digiqole ad

‘Ibifi binini’ birahari, gusa hari aho tubitegeye -ACP Mbonyumuvunyi

 ‘Ibifi binini’ birahari, gusa hari aho tubitegeye -ACP Mbonyumuvunyi

Assistant Commissioner of Police (ACP) Nepo Mbonyumuvunyi, uyobora ishami ry’Ubugenzuzi muri Polisi y’Igihugu avuga ko inzego z’ubutabera zimaze iminsi mu biganiro by’uko abantu bari mu mirimo itandukanye irimo n’iyo hejuru bavugwa mu byaha bya ruswa no kunyereza umutungo wa Leta nabo byajya bashyirwa kukarubanda. Aha ngo niho Polisi nayo ibitegeye.

ACP Nepo Mbonyumuvunyi, uyobora ishami ry’Ubugenzuzi muri Polisi y’Igihugu
ACP Nepo Mbonyumuvunyi, uyobora ishami ry’Ubugenzuzi muri Polisi y’Igihugu

ACP Jean Nepo Mbonyumuvunyi yabwiye Umuseke mu kiganiro bagiranye mu mpera z’umwaka ushize ko hari uburyo amategeko ahana icyaha cya ruswa mu Rwanda adasobanura neza, cyane cyane ku cyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta no kwangiza ibya rubanda.

Yagize ati “Itegeko ryacu uko risobanura icyaha cya ruswa, usanga (ritareba) ‘ibifi binini’ ari babandi bari mu masoko ya Leta kuko niho harimo ibitubutse.”

Yongeraho ati “Turi mu biganiro n’Urwego rw’Umuvunyi. Kuko n’abo bari mu masoko ya Leta barazwi n’Amadosiye arakorwa agashyikirizwa Parike ariko ntabwo itegeko ryemerera Urwego rw’Umuvunyi kubatangaza kuko kunyereza umutungo wa Leta mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ntabwo bifatwa nka ruswa.”

ACP Mbonyumuvunyi avuga ko hari amasezerano mpuzamahanga y’Umuryango w’Abibumbye arwanya ndetse agakumira icyaha cya ruswa u Rwanda rwasinye mu mwaka wa 2006.

Ati “Ayo twarayisinye, twaranaya-ratifié, yo ashyira icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta mu byaha bya ruswa ndetse mpuzamahanga.”

ACP Mbonyumuvunyi akavuga ko inzego zose zifite aho zihuriye n’ubutabera zimaze iminsi ziri mu biganiro kugira ngo bumvikane ukuntu Urwego rw’Umuvunyi rwajya runatangaza “ibifi binini”, aho gutangaza gusa abantu bato n’abaciriritse (batari mu myanya ikomeye) nk’uko bivugwa.

Ati “Turi kuganira,…kugira ngo tuvugane ukuntu Urwego rw’Umuvunyi rwazajya runatangaza, not the small fish nk’uko mubivuga, ahubwo the big fish bari muri ya masoko ya Leta banyereje imitungo ya leta, bacunze nabi ibya rubanda, nabo bagiye kujya bashyirwa ku rutonde.”

ACP Mbonyumuvunyi akavuga ko nibyemerwa, n’ibyo bifi binini (nk’uko bakunze kubivuga) bizajya bishyirwa ku rutonde cyane cyane bashingiye kuri ya Masezerano mpuzamahanga ya UN yasinyiwe i Vienne, yerekeranye no gukumira ndetse no kurwanya icyaha cya ruswa, kuko yo avuga ko kunyereza umutungo wa Leta, kwangiza ibya rubanda nabyo bifatwa nka Ruswa.

Ati “Aho ngaho niho natwe the big fish tuzitegeye kuko zirahari, Amadosiye akorwamo imishinga ya Leta namwe murayazi, ariko abari responsible kuri ibyo bintu ntibatangazwa kubera ko itegeko ritari clear (ridasobanutse neza), ariko rigiye kuba clear. Nibura aho ngaho abavugaga ngo dutangaza udufi dutoya gusa n’ibifi binini bizagaragaramo.”

ACP Mbonyumuvunyi avuga ko banatanze ibitekerezo mu ivugururwa ry’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda basaba ko n’icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta gishyirwa mu byaha bya ruswa nabo bakazajya bashyirwa ku karubanda.

Aha kandi ngo banasabye ko gufata amafaranga wari ufite nko mu Rwanda ukayimurira nko muri Banki yo muri Afurika y’Epfo ugamije guhisha ibimenyetso nabyo bishyirwa mu byaha bya ruswa, abo nabo bakazajya bakurikiranwa.

Ruswa muri Polisi y’u Rwanda ho ihagaze ite?

ACP Nepo Mbonyumuvunyi unafite mu nshingano kurwanya ruswa, imyitwarire y’abapolisi n’itangwa ry’amasoko muri Polisi y’igihugu avuga ko ruswa igenda igabanuka mu bapolisi.

Ubwo twavuganaga mu mpera z’Ugushyingo 2016, yavugaga ko bari bamaze gufata Abapolisi nka 60 bakekwaho icyaha cya ruswa, mu gihe mu mwaka wa 2015 wabanje bari bafashe 98, naho mu 2014 bari bafashe 174.

Ati “muri criminology , kubera imibare hari icyo bita kuvuga ngo icyaha cyagabanutse nyamara kitagabanutse ahubwo ari uko ingamba zashyizweho zatumye abantu bihisha cyane, ntabwo ariko bimeze rero twebwe, twebwe rwose cyaragabanutse kubera ingamba zashyizweho na Polisi y’igihugu.”

 

ACP Mbonyumuvunyi avuga ko nubwo abari mu cyaha cya ruswa bagerageza kwihisha cyane kuko wenda bombi baba babifitemo inyungu, ngo hari uburyo bunyuranye Polisi yagiye ishyiraho butuma bashobora gufata abari muri ruswa cyangwa icyaha kigakumirwa kitaraba, kubera ahanini n’amakuru atangwa n’abaturage.

Ushaka guha Polisi y’u Rwanda amakuru kuri ruswa ushobora kuyihamagara ku mirongo itishyurwa ya 997 na 3511 cyangwa 0788 311 320 na 0788 311 400 (ya ACP Nepo Mbonyumuvunyi).

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

12 Comments

  • Ubanza wa muyobozi wigeze guhakana ko nta bifi buninj noneho yemeye!

    • Wabona nawe arigifi kinini.

  • Ruswa iri ku nzego zose z’isi, n’abadusakuriza ngo Africa niyo ibamo ruswa barabizi ko nabo ari uko. Yemwe n’uwari Umuyobozi wa UN ariwe Ban Ki Moon mwumvise ko ubu akurikiranweho ruswa! Ni icyorezo ntihakagire uwigira umwere.

    • nonese ko ayikurikiranyweho wowe uvuga ko yayiriye ute ariko turacyakeneye kwigisha pe erega ukwiriye kumenya ko niyo icyaha kiguhamye ntabwo bivuze 100% ko wagikoze cyane ko nzi benshi bagihamijwe nyuma bakaba abere

      urugero :Yesu yaragihamijwe akatirwa urwo gupfa nyamara nibwirako ko ubyemera ko yari umwere

  • Nkunda Umugabo ntacyo ampaye. ACP Nepo Mbonyumuvunyi uvuze ijambo ryiza cyane! Utanze igisubizo no kuri umwe mu bayobozi wigeze kuvuga ko atazi niba ibyo IBÍFI binini bihari. Namwe mumweretse ko uri umuyobozi uzi gukurikirana.

    Mu by’ukuri Ruswa yaragabanutse, ariko irahari wa mugani wa Riderman ati irahari tuvugishe ukuri. Birababaje gusanga koko aho ruswa yagaragaye hahanwe Udufi duto, naho IBifi binini bikabikirwa ibanga.

    Bashobora no gusaba imbabazi bakazihabwa ariko byibuze urwego rw’Umuvunyi rugakomeza kugirirwa icyizere. Cyakoze kubera imyanya y’icyubahiro baba bafite, mwajya mugena uburyo mubatangaza butabangamiye gahunda za leta cg se indi mirimo mu gihugu. Bakaba batangazwa mu buryo butari ” IBINTU BYACITSE “. Nko kwitwa ko kanaka ari gukorwaho iperereza ku cyaha cya ruswa,… n’indi mvugo yaba nziza ijyanye n’icyubahiro cyabo. Police y’u Rwanda ndabakunda!

  • ACP NEPO MUHERUKA CYERA MULI UNR, MUKUNDIRA KO AKORA AKAZI KE, NTIWARENGANA ABIREBERA, KANDI AKUNDA ABANTU. ACP NEPO, UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2017.

  • Nibyiza ko abarya ruswa bakurikiranwa.
    Ariko ikibambaza cyacu nkabaturage, iyo Poilice itangiye kubakurikirana, wuzumva dutangiye gushyira Leta mumajwi.
    Ngo ni Politike. bla bla bla bla bla nibindi nibindi………
    Nituba twemeye ko babakurikirana, uwo bazafata tutazatera hejuru ngo murwanda ntamahoro ahari.

  • Nyamara ibyo bifi birananira! No kugitsina bireba ho! Ahaaaa! Hari na birukanwa bazize kutagitanga!

  • Wapi,no muri polisi harimo ibifi binini iyo umuyobozi akoze ikosa bareba umuto baryegekaho ibyo bita kutangiza image ya polisi. Muzakurikirane uko aba polisi basezererwa birimo urujijo. Ntimuyinyonge.

  • afande Nepo niba ashaka kureba nogufata ruswa azajye kuri police brigade ya nyamirambo hari abapolice bamunzwe na ruswa nka Ingabire Denise na Ntabana Aphrodis basigaye bari kuri lagalette,naho Gaston na Joseph bo ruswa yarabahitanye kd barakoze kubafatira mucyuho kuko nuwahoze ari komanda wabo Bucyana Styven nicyo cyamukuye kuri police stn nyamirambo.Ntabana Aphrodis na Ingabire Denise bo bafite amayeri menshi yokurya nokwaka ruswa kuko harinubwo bakoresha telefoni zabandi bantu mukwaka ruswa abafungwa cg tel zibizibiti,nkubu bahejeje 50.000fr yatanzwe numuvunyi muri Aout2015 bageza anketi.Muzajye muri cachot muzamenya byinshi muzanamenya abashinjacyaha nabacamanza kurukiko inyamirambo bamunzwe nkumugore wumusilamu wisize uba muri base nyarugenge nabandi mbikiye akabanga,mabuso hakorerwamo byinshi

  • ivunimpuruza, NKUMARE IMPUNGENGE, WIGIRA UBWOBA BILIYA BYOSE AFANDE NEPO ARABIZI, AHUBWO NTUGIRE IKIBAZO NA KIMWE KUKO AZI N’IBIRENGEJE IBYO WANDITSE HARUGURU. IMANA IKULINDE.

  • Nepo ntareba hose kd ntagera hose nk’Imana,ibibera inyamirambo ni amabanga kdi tubona ntawubizira kuko nko kuri brigade Ntabana Aphrodis na Ingabire Denise bamunzwe na ruswa bazonze abantu benshi babahimbira zadosiye bakazidanangira kubera ruswa baracyahari,kurukiko umushinjacyaha wazengereje abantu yiyita mushiki wajenerali ngontawamukoraho atera ubwoba wigize igishegabo agenda anigaritse ijosi akarya agatubutse nawe aracyahari kd ahora ahindaguranya amamodoka,kuri base nyamirambo umusilamukazi uhorana ikizizi uhora abihiwe arya nkigitega agatekinika kumuntu ufite dosiye bigacamo nawe arahahora kd bose baraharambye,ugeze mubafungwa hariya muri cachot hari ubuhamya bwinshi,Nepo azajyemo cg yoherezemo ineko ze zifungwe batabizi azahakura info nyinshi atazi benshi batazi,guheza anketi babigize umwuga.Gusa kuba Gaston na Joseph bafunzwe nabyo ni ibyo gushimirwa kuko ukorora acira aba agabanya ariko nibatabare kd bakaze ingamba kuko amayeri yaruswa nayababwiye nukujya mabuso ugatega amatwi buri wese azakubwira nuko ayobariye ariyo menshi

Comments are closed.

en_USEnglish