Digiqole ad

Ruhango/Kinihira: Abakoze muri VUP bararira ko bamaze amezi 4 badahembwa

 Ruhango/Kinihira: Abakoze muri VUP bararira ko bamaze amezi 4 badahembwa

Ruhango – Abaturage bari mu mirimo yo gutunganya imihanda no gucukura imirwanyasuri muri gahunda ya Leta ya VUP, mu Murenge wa Kinihira, baravuga ko bamaze igihe kigera ku mezi ane badahembwa, bagasaba ubuyobozi bw’Akarere ko bwagira icyo bukora kugira ngo babone amafaranga yabo, gusa Akarere karabahumuriza kokari gukora ibishoboka byose ngo bahembwe mu gihe gito gishoboka.

Abaturage bakennye cyane bari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bo mu Murenge wa Kinihira, nibo bari gukora imirimo yo muri gahunda ya VUP mu rwego rwo kubafasha kubona imibereho.

Gusa, aba baturage ubu baravuga ko mu gihe cy’amezi ane bamaze batangiye imirimo, ngo nta narimwe bari bahembwa.

Nyirabeza Donatha, umwe mu bagore bakora muri iyi gahunda ya VUP, avuga ko bahawe aka kazi bazi ko kagiye kubafasha gukumira inzara baterwa n’ubukene, ariko ngo babona ahubwo igiye kubahitana kandi bakora.

Aha aragira ati “Nawe se, twahawe akazi kuko tutishoboye, none amazi abaye ane nta n’icumi, ubuse ni ukuturinda inzara cyangwa ni ukutwica nabi? Dukora dushonje, ni ugupfa kabiri pe.”

Aba baturage bavuga ko nta n’umwe wigeze uhinga mukwe, ngo kuko amasaha yabo yose bayamariye muri VUP bazi ko bagiye kubona amafaranga none ngo inzara irabishe, kuko ntacyo kurya bari kubona.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Kinihira, Tuyisingize Irene avuga ko itinda ry’amafaranga yo kwishyura aba baturage riterwa n’inzira nyinshi anyuramo.

Yagize ati “Amafaranga yabo yaje mbere ya Bonane, ariko kubera ko aca henshi ubu ntarabageraho kuko bisaba kubanza kuyasinyira kandi abayafite muri Banki bari bafunze basoza umwaka, ariko iki cyumweru ntigishira batayabonye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier avuga ko bagiye gushaka uburyo iri tinda ry’amafaranga ryakemuka abaturage bakajya bahemberwa igihe.

Ati “Natwe ntitwishimiye ko abaturage bakora ntibahembwe, kuko baba bakoze akazi gafatika kandi turabashima”.

Gusa, aya magambo aryoshye y’abayobozi ko amafaranga bagiye kuyabona, abaturage ntibabyumva neza kuko ngo ari kenshi bagiye babwirwa ko bagiye kuyabona ariko amaso akaba yaraheze munzira.

Hirya no hino mu Turere hakuze kugaragara ikibazo cyo gutinda guhemba abakora mu bikorwa bya VUP, muri rusange abagerwaho n’ingaruka zo kutabonera amafaranga ku gihe usanga basaba ko ababishinzwe bajya bategura ibisabwa kare kugira ngo nabo amafaranga abagereho ku gihe.

Christine Ndacyayisenga
Umuseke.RW/Ruhango

2 Comments

  • biteye agahinda kubona umuntu abyuka ngwagiye kukazi ntahembwe ubwose nkumuturage warutegereje mituweri kumushahara bizagenda ute?

  • birababaje kbsa nukuri aboba yobozi. ubwo bamaze iki nimba batavuganira abo bayobora bakarinda kwicwa ninzara baba koresha. gusa kinihira bashake abandi bayobozi kuko ntacyo bamaze rwase kuko jyewe banze kunyubakira inzu guhera 2008 kujyeza nanubu itariyuzura kandi ariko amafaranga asahoka yokuyubaka. bakayirira ndasaba ubuvugizi mupfashe mwapfuramwe .

Comments are closed.

en_USEnglish