Digiqole ad

Impunzi z’Abarundi zije kwiga muri Kaminuza ya Kibungo zizejwe ubufasha

 Impunzi z’Abarundi zije kwiga muri Kaminuza ya Kibungo zizejwe ubufasha

Bishimiye kuba baje kiwga kaminuza kuko bari barataye ikizere

Ku nkunga ya Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bita ku mpunzi bamwe mu mpunzi z’Abarundi bagera kuri 29 bari kwiga muri Kaminuza ya Kibungo (UNIK). Kuri bo ni inzozi kuba bari kwiga Kaminuza kandi ari impunzi, babishimira Leta y’u Rwanda n’umuryango Maison Shalom wita ku mpunzi.

Bishimiye kuba baje kiwga kaminuza kuko bari barataye ikizere
Bishimiye kuba baje kwiga kaminuza kuko bari barataye ikizere

Eric Nduwayo ati “Tugihunga nari nzi ko iby’amashuri yanjye birangiye nkumva n’ubuzima burangiye ariko ndishimye cyane kuko nogeye kwiga.”

Ernest Habimana nawe wiga aha ati “Ndishimye cyane kuba nari narahagaritse amashuri nkaba nongeye gutangira, turabishimira cyane Leta y’u Rwanda.”

Impungenge z’uko bagiye kwiga mu cyongereza kandi iwabo i Burundi barigaga mu gifaransa nko ntabwo ari nyinshi kuko bahawe amahugurwa ahagije mu cyongereza ku buryo biteguye kwiga nta kibazo.

Umuryango Maison Shalom wita ku mibereho y’impunzi umaze imyaka ibiri ukorera mu Rwanda hamwe na Leta y’u Rwanda nibo bari gufasha izi mpunzi kwiga.

Maison Shalom isaba aba banyeshuri kumenya ko bari kwiga ngo biteze imbere kandi bari kwiga nk’impunzi bakwiye kugira umuhate.

Amini Ngabonziza umuvugizi wa kaminuza ya Kibungo (UNIK) avuga ko Kaminuza izaba hafi y’aba banyeshuri ikabafasha kwiga neza kugira ngo batsinde neza.

Uretse aba bo muri Kaminuza, ubusanzwe impunzi z’Abarundi ziga amashuri abanza n’ayisumbuye basanzwe bigira mu nkambi ya Mahama bacumbikiwemo kuva batangira guhungira mu Rwanda mu 2015.

Izi mpunzi zivuga zitarizera umutekano iwabo ariyo mpamvu zikiri mu buhungiro mu Rwanda.

Bakigera kumacumbi muri UNIK bahawe ibikoresho birimo ibiryamirwa
Bakigera kumacumbi muri UNIK bahawe ibikoresho birimo ibiryamirwa
Nizigiyimana ukorera Maison Shalom arasaba aba banyeshuri kwiga bashyizeho umwete
Nizigiyimana ukorera Maison Shalom arasaba aba banyeshuri kwiga bashyizeho umwete
Amini Ngabonziza uvugira UNIK arahamya ko aba banyeshuri bashya bazahabwa ubumenyi buhagije ngo kandi umutekano wabo urizewe
Amini Ngabonziza uvugira UNIK arahamya ko aba banyeshuri bashya bazahabwa ubumenyi buhagije ngo kandi umutekano wabo urizewe
Icumbi izi mpunzi z'Abarundi zirimo afite umutekano wizewe
Icumbi izi mpunzi z’Abarundi zirimo afite umutekano wizewe

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish